Ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Banki y’isi, haje umushinga w’ikigega SDF (Skills Development Funds) ugamije gufasha urubyiruko kwimenyereza umwuga bigira ku murimo. Ibigo byakira urubyiruko bivuga ko bigenda neza, nyamara bamwe mu rubyiruko batabyitabira: abanyeshuri ba baringa, kudahabwa ibyateganijwe, ruswa mu gutera inkunga imishinga; ni bimwe mu bica intege iyi gahunda.
Muri iyi gahunda ba rwiyemezamirimo batanga imishinga yabo mu kigo cy’igihugu cy’ubumenyingiro kuri ubu kitwa RTB (Rwanda TVET Board), hanyuma bagahabwa amafaranga azabafasha kuyishyira mu bikorwa ariko cyane cyane hagamijwe guha urubyiruko ubunararibonye mu kazi.
Kimwe mu bituma hari aho urubyiruko rutitabira,ni ukudahabwa amafaranga abafasha kuva no kugera aho rukorera muri ibyo bigo n’ayo kurya mu gihe baje mu kazi(akenshi aba ari 2000). Ibi kandi bigaragara mu masezerano ikigo cyatsindiye iyo nkunga (Grant) cyasinyanye na RTB (Rwanda TVET Board) ko abimenyereza bazafashwa gutega no kurya saa sita. Hamwe na hamwe rero ibi bigo aho kugira ngo bihe abimenyereza amafaranga abafasha mu kazi biyakoresha ibindi, hari n’aho ibikorwa byagaragajwe mu itegurwa ry’umushinga usanga nta na kimwe cyakozwe.
Ikinyamakuru mwamba.rw kigeze kuvuga ko bamwe mu bayahawe bahise babura, abandi bayakoresha ibindi bitari ukwigisha urubyiruko, ku buryo ubu byinshi muri ibyo bigo byanazimiye. Ngo hari ibigo byahimbwe kugira ngo bihite biyahabwa, ibyatiraga amazina n’inyubako, hari n’aho urubyiruko rwahuguwe, bamwe mu bagombaga kwigishwa ku buntu barishyura n’abagombaga guhabwa ibikoresho ntibabihabwa.
Abimenyereza ba “mawonesho”
Mu Izindiro ho mu karere ka Gasabo, hari igaraje ryatsindiye ayo mafaranga, ukiryinjiramo ubona abakanishi bambaye imyambaro y’akazi. Iyo ubajije abari kwimenyereza umwuga, buri wese atangira kukwishisha. Wakomeza kubaza ukabona abantu bashya cyangwa abakorera hafi aho binjira bakambara imyenda y’abakora muri iri igaraje. Abo ni bamwe mu bitwa ko bimenyereza umwuga bari kuri lisiti muri gahunda ya SDF (Skills Development Fund).
Umwe mu bimenyereza umwuga ukora umunsi ku munsi muri iyo gahunda nawe utishimiye uko afashwe, yagize ati “Bariya ni abatuye hafi aha ba “mawonesho”(bameze nk’abatera iperu bahamagawe ngo bababone ariko ubundi batabaho). Bashyizwe ku rutonde, amafaranga yabo akaribwa cyangwa bakabahaho make. Iyo rero abakozi ba SDF baje mu bugenzuzi, ba nyir’igaraje barabahamagara bakaza bakagaragara ko bimenyereza hanyuma bagahabwa make, isuzuma ryarangira bakongera bakigendera”.
Uretse ibyo kandi, umwalimu nawe nta mfashanyigisho y’ibyo yigisha igaragara, nta rutonde rw’ubwitabire rw’abanyeshuri yigisha, mu gusubiza avuga ko impamvu ari uko abona ari gahunda idafashije, kuko nawe adafashwa nk’umwarimu. Ati “Boss yansabye gufunguza Konti muri Equity ngo bazanshyirireho amafaranga ariko amaso yaheze mu kirere. Nawe rero ntacyo yaza kumbaza kijyanye n’amasomo atampembera kuko abakiliya banjye nibo bampemba”.
Aba bahamya ko n’abitwa ko bimenyereza batarenze batatu muri 20 bari ku rutonde, biga iyo hari umukiliya ubonetse uza gukoresha kuko iyo ntawe uhari ubwo baba bicaye batera urwenya cyangwa bikinira amakarita.
Bamwe babuze ibyo bagenerwa barabireka
Urubyiruko rwajyaga gutangira iyi gahunda muri iri garaje, rwabwirwaga ko ruzajya ruhabwa amafaranga ibihumbi bibiri ku munsi ndetse no mu masezerano ba nyir’ibigo basinyanye na RTB ayo mafaranga arimo ko azatangwa. Nyamara hari abatarayahawe na rimwe n’uwayahawe yahawe atarenze ibihumbi 15 mu mezi ane. Umwe muri bo witwa Mugwera(Izina ryahinduwe) yagize ati “Ntangira mu kwezi kwa cyenda 2021, mabuja yambwiye ko nzajya mpabwa ibihumbi bibiri ku munsi, ariko kuva icyo gihe kugera ubu(mu kwezi kwa 12) maze guhabwa ibihumbi icumi gusa kandi buri munsi mba ndi aha uretse rimwe na rimwe ku cyumweru”.
Undi witwa Hassan we yahisemo kubireka kuko atuye kure y’igaraje kandi atabona amafaranga yo kurigeraho byoroshye buri munsi. Ati “Kuva aho mba uza mu Izindiro byansabaga amafaranga arenga igihumbi kugenda no kugaruka, kuyabona rero byarananiye n’ayo mabuja yanyemereye ntiyayampaye. Naramubajije ambwira ko yayashyize mu bindi byatumaga dukora neza, anambwira ko niba ntabishoboye nabireka”.
Icyo uru rubyiruko ruhurizaho ni uko ngo hashobora kuba hari akagambane na bamwe mu bakozi bashinzwe igenzura muri SDF na nyir’igaraje. Mu kiganiro biherereye bamwe bati “Nonese ko twabahamagaye tukabamenyesha ibibazo byacu bakaza bakabibona, ko ntacyahindutse kandi ko babonye ko hari n’abimenyereza badakora? Bigaragara ko babiziranyeho na mabuja kuko noneho ubu turabahamagara ntibakitwitaba”.
Imyuga n’ibigo bya baringa
Uretse mu magaraje hari n’ibindi bigo byagiye bisaba amafaranga yo muri iyo gahunda, ariko ugasanga n’imishinga ubwayo ntayigeze ibaho dore ko hari n’abayobozi b’inzego z’ibanze batigeze bayimenya. Ikinyamakuru mwamba.rw cyatangaje ko mu myuga mishya yatangiwe amafaranga ngo yigishwe, harimo gukora amadarubindi, kuyungurura amazi mabi, ubucukuzi bw’amabuye, ingufu zikomoka ku mirasire, n’indi. Hari aho batagaragaza n’ikimenyetso kigaragaza uko amafaranga yakoreshejwe.
Muri Kamonyi, Gasana Jerome wayoboraga WDA, na Hiroshi Sakai wari uhagarariye Banki y’isi, bombi bagarutse ku kuba mu bayahawe mbere abayakoresheje neza ari mbarwa, ndetse ko nta raporo batanze. Ngo nyuma bagiye no kubashaka barababura. Gusa ntawakurikiranwe.
Cyakora ku muyobozi w’ikigega SDF, Uwimana Eugene, ibi ntibishoboka kuko raporo itangwa buri kwezi ku buryo n’iyo havuka ikibazo kitafata intera ihambaye kuko ngo iyo batabonye raporo buri minsi 15 ikurikira, ngo bahamagara nyir’umushinga akisobanura.
Uyu muyobozi avuga ku bigo bya baringa, avuga ko bidashoboka kuko bakora ubugenzuzi buhagije ku buryo ubu bitashoboka. Avuga ko n’ubwo utubazo duto tutabura ariko ngo iyi gahunda imaze gutanga umusaruro ufatika n’ubwo intego bari bafite atari ko yagezweho kandi ngo kutagerwaho ntibyatewe n’imikorere idahwitse y’abafatanyabikorwa, ahubwo ngo byatwe na Covid19.
Yishimira umusaruro yatanzwe, yagize ati “Kuva muri 2017 kugera muri 2023, twari twihaye intego ko tuzafasha abantu ibihumbi hafi 23; kugera ubu tumaze kongerera ubumenyi abantu ibihumbi 15,703. Twifuzaga ko 70% yabo bahita babona akazi ariko kubera COVID abakabonye ni 68.5%. Uyu ni umusaruro twe twishimira”.
Umusaruro w’iyi gahunda kandi ushimwa n’uwahawe ubumenyi ndetse agahita abona akazi. Esther wimenyerereje muri hotel imwe iri mu Kiyovu; yagize ati “Njye ibyo nashakaga narabibonye 98 ku ijana kuko narangije kwimenyereza mpita mbona akazi, mu gihe Certificat original tutarazibona ariko ubunararibonye nahakuye bwiyongereye ku byo nigaga muri Kaminuza”.
Uyu avuga ko nabo ibibazo by’amafaranga y’ingendo bitaburaga ku buryo hari benshi bijujutaga, ariko ngo icya mbere kuri we bwari ubumenyi. Ati “Njye n’iyo batayateganya nari kwitegera ariko nkabona ubumenyi”. Ibi by’ibibazo byabamo kandi bigarukwaho n’umuyobozi w’iki kigega, aho avuga ko ubumenyi ari cyo cy’ingenzi.
Cyakora ngo nta kwezi gushira badahamagaje uhagarariye ikigo ngo asobanura ahagaragaye ikibazo muri raporo. Gusa ngo nta kigo na kimwe cyari cyahagarikirwa imikoranire cyangwa ngo haboneke amakosa akomeye yatera gukurikirana uwabikoze.
Muri gahunda ya leta y’imyaka irindwi, NST1(2017-2024) biteganywa ko buri mwaka hagomba guhangwa imirimo mishya ibihumbi 214, iyi ikaba ari imwe muri gahunda zigomba kubigiramo uruhare nk’uko bigarukwaho n’umuyobozi wa SDF.
Iyi gahunda ya Leta y’imyaka irindwi, NST1 kandi, iteganya ko mu bigomba kwitabwaho mu nzego zose harimo kongerera ubushobozi urubyiruko hagamijwe kongera imirimo mishya. Mu nzego zo kwitabwaho ivuga ibijyanye no kongerera ubushobozi abikorera, ingufu, ubwikorezi, ubuhinzi, Ikoranabuhanga, ubukerarugende n’izindi. Izi kandi ni nazo iyi gahunda yashyizemo ingufu mu mu mishinga yakira.
M.S