Kumva amazina y’ahantu atari amanyarwanda mu ntara y’iburasirazuba si igitangaza. Amwe yamaze no kwinjira mu mazina akoreshwa mu miyoborere. Gusa bene izo nyito zifite aho zihurira n’amateka y’aho hantu.
Mu ntara zose z’u Rwanda hari imisozi ifite amazina y’amahanga, ariko imyinshi muri yo ntiyinjizwa mu nyito z’imiyoborere y’inzego z’ibanze. Mu ntara y’Uburasirazuba ho, nta pfunwe biteye ko umusozi ufite izina mvamahanga wakwitirirwa akagari, umudugudu cyangwa umurenge, ndetse n’ibigo bya Leta, ibi ukabisanga hafi mu turere twose.
Paysanat/ Kirehe : Mu murenge wa Mahama, uhasanga akagari ka Paysanat, n’ikigo cy’amashuri cya GS Paysanat D. Aha ngo habaye Paysanat kuva mu 1968 nk’uko bivugwa n’umusaza Tarasisi. “Njye naje mva ahahoze ari Prefegitura ya Butare muri 1968, bantuza hano muri Paysanat hamwe n’abandi. Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Paysanat D, Hakizimana Damien avugako mu murenge wabo harimo n’akagari ka Paysanat, kimwe n’ikigo abereye umuyobozi. Ati “ni uburyo bwo kudasibanganya amateka y’aka karere”.
Yeruzalemu/Rwamagana : Mu murenge wa Muyumbu hari umudugudu witwa Yeruzalemu mu kagari ka Bujyujyu. Uhererereye ahantu ngo hahoze ari rwona(nta bihingwa bihera), ariko nyuma y’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi harimo na Girinka, harahingwa harera, haraturwa. Umuturage waho ati “ badusabye amazina y’umudugudu wacu, twemeranya Yeruzalemu aho kuhita Sahara y’ubutayu”.
Karefuru/Rwamagana: Muri aka karere kandi, mu murenge wa Musha uhasanga ahitwa kuri Carrefour, aho abakozi ba Somirwa bahuriraga nyuma y’akazi bafata agacupa, bakina umupira.
Shauri/Kayonza: Mu murenge wa Gahini, hari ahitwa Shauri ahabanje gutura abaporoso benshi, mu gihe bubaka misiyoni harimo abavuga igiswayire benshi.
Sosiyete/Gatsibo: Mu kagari ka Nyabisindu mu murenge wa Kiramuruzi, hari centre ikomeye cyane bita Sosiyete. Ngo iri zina ryavuye ku ishyirahamwe ryahakoreraga inama rikahahunika imyaka. Inzu yaryo ngo niyo yabanje aho, none ubu habaye umujyi, hitwa sosiyete.
Nimero 1/Nyagatare: Mu murenge wa Rukomo, mu kagari ka Cyabayaga ahagana mu mirima y’umuceri hari ahao bita ku Numero 1. Mu buhinzi bw’umuceri ngo bashyirahga ibyapa ku mirima, bityo icatari aho kikaba cyari cyanditseho 1.
Agafaru/Nyagatare: Hari n’Agafaru mu murenge wa Tabagwe,bivuga imodoka y’intambara,byibutsa intambara yahabereye mu ntambara hagati y’ingabo zari iza FPR_inkotanyi n’ingabo za Leta (FAR) cyo kubohora igihugu.
Batima/Bugesera: Bâtiments (inyubako) ni kamwe mu tugari tugize umurenge wa Rweru mu karere ka Bugesera. Ngo hakaba harahoze inyubako za leta,ikigo cya ISAR.
Rompuwe/Ngoma: Mu murenge wa Kibungo hari ahazwi nka Rondpoint, bivuga ihuriro ry’imihanda.Ni aho umuhanda ujya ku Rusumo utandukanira n’uwinjira mu mujyi wa Kibungo rwagati. Izina ryarafashe, ubu ni umwe mu midugudu yo mu murenge wa Kibungo
Ahandi mu Rwanda nko muri Musanze hari ahazwi nka Tête à gauche na Yaoundé, Paris ya Masaka muri Kicukiro, amabereshi mu bice byahoze bituwe n’ababiligi i Byumba na Ruhengeri, cité ya Rusizi. Hari kandi n’amazina akoreshwa aho abagenzi bahagaraga nka Rwandex, Sonatubes, Radar, na za Sodoma bitewe n’ibikorwa cyangwa ibyicaro by’ibigo byari bihari. Muri Nyarugenge hejuru gato y’uruganda rwa Ruliba naho hari agace kamaze kwitwa Norvège. Intandaro y’iri zina ntizwi ariko iyo ubwiye umuntu ko ugiye Norvège arabimenya. Byinshi ntibyinjiye mu nyito z’inzego za Leta, ariko mu ntara y’uburasirazuba bigaragaramo, nk’uburyo bwo kumenyekanisha amateka ako karere kanyuzemo.
Karegeya Jean Baptiste