Ikibazo cy’ubwoko cyateje impaka ndende ubwo Safari Madjaliwa yabazwaga ku mwirondoro we mu rukiko rwa rubanda mu gihugu cy’u Bufaransa, aho yashimangiye ko n’ubwo mu irangamuntu ye ndetse n’iya se umubyara hari handitsemo ko ari abahutu, nyamara ngo ari umututsi.
Ibi yabigarutse ku munsi wa gatanu w’iburanisha, aho yavuze ko Sekuru yahinduje ubwoko abigambiriye agahitamo kwitwa umuhutu kugira ngo badakomeza gutotezwa. Safari Madjaliwa abajijwe ibya se, yasobanuye agira ati: “indangamuntu yamushyize ku rutonde rw’Abahutu, ariko yari umututsi.” Yongeyeho ko nyina na we yari Umututsi. Uregwa yahise avuga ko indangamuntu ye yamushyize ku rutonde rw’Abahutu, ati: “Ariko mu by’ukuri ndi umututsi ijana ku ijana”.
Perezida w’urukiko yabajije Safari Madjaliwa impamvu atigeze atangaza iki kintu mu gihe cy’ibazwa ubwo yakorwagaho iperereza, asubiza ko umugenzacyaha (juge d’instruction) wamubazaga atashoboraga kubyumva, cyane ko indangamuntu zabo zavugaga ko ari abahutu. Abajijwe ikitari kumvikana ku kibazo cye, Safari yasobanuye ko umucamanza w’iperereza yashakaga ko asubiza ibibazo uko yabibajijwe atanyuze ku ruhande kandi ko atamuhaye amahirwe yo kubivugaho. Yongeyeho ko abamwunganira na bo bamugiriye inama yo kutabivuga.
Perezida w’urukiko yatangaje ko yatunguwe no kuba Safari atari yaravuze ku by’aya moko kandi ari ikintu cyakagize uruhare runini mu kwiregura kwe, Madjaliwa ati: “yaba abanyamategeko banjye cyangwa umucamanza w’iperereza, ntibanyemereye kuvuga kuri iyi ngingo.” Hagendewe ku iperereza ryari ryarakozwe, Madjaliwa Safari yari yaravuze ko se ari Umuhutu na nyina akaba umututsikazi, kandi ko bari babanye bishimanye n’ubwo batari bahuje ubwoko.
Umushinjacyaha, Nicolas PERON, yavuze ko ushinjwa yerekanye ko ari Umuhutu mu cyifuzo cye muri OFPRA (Ibiro by’Ubufaransa bishinzwe kurengera impunzi n’abadafite ubwenegihugu), kandi ko ibisobanuro yatanze ku moko ye bidahuye n’ibisobanuro ariho atanga mu rukiko. Safari Madjaliwa we yakomeje gutsimbarara agira ati: “Nyamara ndi umututsi ijana ku ijana”.
Perezida w’urukiko yasubiyemo ibyavuzwe na mushiki w’uregwa, Rehema Mukankusi, ndetse aa se umubyara, Ramadhan Seruvumba, bombi bakaba barabwiye abajandarume bakoraga iperereza ko ari Abahutu. Madjaliwa Safari yemeje ko mu by’ukuri ari Abatutsi, asobanura ko sekuru yahinduye ku bushake ubwoko bwe kugira ngo babe abahutu. Abajijwe impamvu Se atatanze aya makuru ubwo yabazwaga muri 2021, uregwa yahunze icyo kibazo maze agaruka ku nkuru ya sekuru. Madjaliwa Safari yavuze ko se yahishe umuryango we ubwoko bwe maze asobanura ko sekuru yamuhishuriye akiri umwana ko ari umututsi, amusaba kubika ibanga kubera gutinya gutotezwa. Yagaragaje ko umugore we na mushiki we Rehema ari bo bonyine babizi.
Ubwo yabazwaga n’uhagarariye ubushinjacyaha, Julie Petre, ku magambo yavuzwe n’umugore we, Zakia Uwimana, ko se yamugaragaje nk’umuhutu muri OFPRA (Ibiro by’Ubufaransa bishinzwe kurengera impunzi n’abantu badafite ubwenegihugu) n’abajandarume, Madjaliwa yavuze ko azi ukuri ariko ko yamusabye guceceka. Yashimangiye kandi guceceka kwe nko kubahiriza ibyo yari yasezeranyije sekuru. Yongeyeho ko abamwunganira bageze aho bifuza ko ahishura aya makuru, ariko ko yanze, atekereza ko umucamanza w’iperereza atamwumva.
Mu gukomeza gushimangira ko ari umututsi Safari Madjaliwa yahamije ko hari na ba se wabo bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Yvette Musabyemariya







