Nk’igihugu kidakora ku nyanja, u Rwanda rwifashisha ubuhahirane mpuzamahanga kugira ngo rubashe gutunga abaturage barwo mu ngeri zitandukanye. Abatwara amakamyo yambukiranya umupaka ni bamwe mu bagira uruhare muri ibyo bikorwa byunganira cyane imibereho y’Abanyarwanda, nyamara hari abatazi agaciro k’uwo murimo, dore ko iyo uganiriye na bo bagutura agahinda akenshi baterwa n’abakoresha babo. Barifuza ko Leta ibafasha gucyemurirwa ibibazo, dore ko bafite gihamya ko bayitabaje kenshi ariko ibibazo byabo byabaye agatereranzamba.
Ni ahagana saa saba n’igice z’amanywa, ikamyo itwara mazutu (mazout) ya kimwe mu bigo bikora ubwikorezi bwambukiranya umupaka, ihagurutse i Kigali mu Rwanda yerekeza ku cyambu cya Dar-es-Salam muri Tanzania gupakira ayo mavuta ngo iyazane mu Rwanda. Ni urugendo rw’ibirometero bisaga gato 1500, ikamyo irugendamo byibura iminsi 4 kugira ngo igereyo gusa. Uyitwaye aratuje, ariko iyo muganiriye umuvumburamo kwinubira urwo rugendo afashe ndetse n’ako kazi muri rusange.
Ibibazo bye n’ibya bagenzi be abivuga atajijinganya, dore ko amaze imyaka isaga 10 muri uyu mwuga wo gutwara amakamyo. Agira ati ‘’ Ariko uzi gufata urugendo ukazagaruka usabiriza kubera udufaranga tw’intica ntikize baba baguhaye? Utwara imodoka uhangayitse kuburyo abenshi twabuze uko tubivamo bikagira inzira (…) Ibaze guhabwa ikamyo igura nka miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda, wakongeraho umuzigo ipakira bikarenga miliyoni 200 ariko ugasanga nyirayo muri gupfa ibihumbi nka 50 by’amafaranga y’u Rwanda ushaka ko byibura yakongeza ku mushahara?!”
Mu Rwanda habarirwa ibigo by’umwikorezi bwambukiranya imipaka hifashishijwe amakamyo bisaga 200. Byinshi muri byo bihemba abashoferi amafaranga ari hagati y’ibihumbi 200 na 300 by’amafaramga y’u Rwanda ku kwezi. Nubwo amategeko avuga ko umushahara w’umuntu ari ntakorwaho, hari abashoferi batangaza ko hari ikigo kimara amezi 2 kidahemba umushoferi iyo kimuhaye akazi kikavuga ko ari ‘’caution’’ azasubizwa umunsi azaba avuye muri ako kazi!
Kuri uwo mushahara hiyongeraho amafaranga bahabwa ku rugendo iyo bagiye gupakira, akenshi akaba ari hagati y’ibihumbi 350 na 420 by’amafaranga y’u Rwanda. Ubusanzwe ngo aya mafaranga bagombye kuba bayahabwa mu madolari nk’uko kera byagendaga ariko siko ubu bimeze kuko ibigo bakorera byayahinduye mu manyarwanda, kandi iyo bambutse umupaka bibasaba kuvunjisha kandi ivunjisha rihora rihindagurika.
Umuyobozi umwe w’ikigo cy’ubwokorezi atanga impamvu: ‘’Twebwe tuyabaha mu manyarwanda kuko ntabwo twishyura abantu mu ntoki. Dufite udukarita twa banki tubashyiriraho amafaranga, aho bageze bakabikuza ku cyuma. Bigiye mu madorari byadusaba kujya kuri banki tukagumana amafaranga menshi mu bubiko, ibintu byashobora kuduteza ibibazo.’’
Ayo mafaranga y’urugendo agomba kuvamo byose, nk’uko uyu mushoheri utwaye iyi kamyo abisobanura: “Urugendo ruba rugomba kumara byibura icyumweru ngo umuntu abe apakiye anagarutse, ariko rwanamara ukwezi bitewe n’ibibazo byo mu nzira umuntu aba atiteguye. Uko rwareshya kose iyo ubibwiye umukoresha akubwira ko bitamureba ugomba kwirwariza, abenshi tugaruka dusabiriza twitwa ngo twagiye mu kazi.’’
Mu byo bakoresha ayo mafaranga yo kwitwaza mu rugendo harimo kurya, kuryama, ruswa idashira cyane cyane mu bihugu by’abaturanyi, gukoresha imodoka mu gihe yagize ikibazo mu nzira, n’ibindi. Muri ibi byose, ruswa iza ku isonga.
Ruswa y’uruhererekane
Ku kibazo cya ruswa, uyu mushoferi iyo agisobanura byagutera kwibaza icyo umushoferi asagura, kandi byose bigomba kuva muri ya mafaranga y’urugendo ahabwa.
Nk’urugero ni ruswa y’uruhererekane kuva yinjira mu kindi gihugu kugeza agarutse. Urugero rwa Tanzaniya: Ruswa itangwa inzira yose ku bapolisi bo mu muhanda buri uko baguhagaritse, urishyura ugakomeza urugendo kugira ngo udakererwa kandi uba ufite ingendo ugomba kuzakora mu kwezi (zibarirwa hagati y’eshatu (3) n’eshanu (5) bitewe n’ikigo). Iyo ubonye ugeze ku cyambu, uba witeguye gutanga ruswa ku muntu uguha impapuro zikwemerera gupakira, ureba ko imodoka nta kibazo ifite, ushinzwe umutekano, ugupakirira n’ugushyiriraho ‘’seal’’. Iyo udatanze ruswa aho hose bahera ku bayatanze ukaba wahamara iminsi.
Uko iyo ruswa itanzwe mu kugenda ni nako itangwa mu kugaruka. Iyo bageze mu Rwanda nabwo si shyashya, dore ko iyo bageze aho bapakururira nabwo baba bagomba guha ruswa upima amavuta kugira ngo atakugerekaho urusyo akica nkana imashini ipima kugira ngo izane ibipimo bitari byo bigaragaza ko wahombye bigendeye ku gipimo cy’ubushyuhe bapakiriyeho n’icyo basanze aho bapakururira kuko ni byo bigena ingano y’amavuta uhagejeje. Kugira ngo utagerekwaho igihombo, uremera ugatanga ibihumbi icumi (10.000 Frw) kugira ngo bagupimire neza. Nyuma yaho kandi ushaka andi ibihumbi icumi (10.000 Frw) yo guha upakurura, ndetse n’ibihumbi bibiri (2.000 Frw) byo guha umuzamu.

Urugendo rwose rurangwa na ruswa kuri serivisi basanzwe bemerewe
Ubusanzwe ayo yose ntaho ateganyijwe, ni ruswa itangwa kuri serivise basanzwe bemerewe, yose akaba atangwa n’umushoferi muri amwe bahabwa yo kwitwaza mu rugendo.
Hagati aho tukiri ku bijyanye no gupakira no gupakurura amavuta, hari ibipimo mpuzamahanga baba bagomba gukoreraho ku bijyanye no kubarirwa uburyo amavuta atumuka ku buryo hari ingano y’ayo umushoferi atagomba kubazwa. Ubusanzwe lisansi ibarirwa kuri 0.5, mazutu ikabarirwa kuri 0.3. Gusa bamwe mu bashoferi twaganiriye batwara amakamyo muri YYUSSA bavuga ko yabahinduriye ibipimo bapakururiraho, lisansi ibarirwa kuri 0.3 naho mazutu ikabarirwa kuri 0.2. Ibyo bisobanuye ko igihombo umushoferi aba yemerewe kiba gishyizwe hasi kandi koko akenshi aba azayahomba kandi atayakozeho.
Kuri iki kibazo, Umuyobozi mukuru wa YYUSSA, bwana Karinganire Youssouf ndetse n’umwungirije, Tresor Abdoul Kamana banze kubonana n’itangazamakuru ngo bagire icyo bavuga kuri icyo kibazo, ni nyuma yo guhamagarwa ntibitabe ndetse bakanahabwa ubutumwa bugufi ariko na bwo ntibabusubize.
Uko guhindura ibipimo bihombya abashoferi kandi icyo gihombo kiba cyarabazwe nk’igihombo kitazatangirwa umusoro, ari na yo mpamvu uwahombye asabwa kwishyura ayo mafaranga mu ntoki aho kuyishyura kuri konti y’ikigo kugira ngo bitamenyekana. Ikindi ni uko umushoferi bamwishyuza icyo gihombo bamuteje babariye ku giciro station iri kugurishaho aho kubarira ku giciro baranguriyeho. Umushoferi kandi acibwa amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50 000 Frw) y’uko yahombye gusa adafite ikindi gisobanuro. (Hari uwayise ngo ni ay’UBUGINGA, Ndlr).
Iyi mikorere inengwa na Shyaka, umwe mu bashinzwe ubwikorezi bw’imwe muri sosiyete z’ubwikorezi ikorera i Dar-es-Salam, ikaba ikora ingendo zijya i Lubumbashi muri Kongo n’i Lusaka muri Zambiya. Asobanura uburyo amafaranga y’urugendo baha umushoferi atandukanywa n’ibindi byose byagenda ku rugendo bidafite aho bihuriye n’imibereho ye.
Agira ati ‘’ Twebwe tumuha ibyo azishyura mu rugendo kuko tuba tuzi neza ko azabikenera: amafaranga ya parking, kugura umwuka, guhomesha yatobokesheje, ibyangombwa byo ku mupaka bimwemerera gutwara imodoka ku butaka bw’ikindi gihugu, ndetse na visa iyo aho tumwohereje basaba ko ayishyura. Ibyo byose bireba ikigo cyamwohereje ntabwo bireba umushoferi ku buryo yikora ku mufuka.”

I Dar-es-salam kontineri zitabarika ziba zitegere abaza gutwara imizigo hirya no hino
Kwica amategeko nkana
Mu bigo bisaga 200 mu Rwanda bikora ubwikorezi bwambukiranya imipaka, ibiri mbarwa ni byo wasanga byubahiriza amategeko y’umurimo ku bashoferi. Aha twavuga nka kontaro z’akazi, ubwizigame bw’izabukuru muri RSSB, ubwishingizi bwo kwivuza, kubahiriza amasaha y’umurimo n’ibindi.
Ku bijyanye n’amasezerano y’akazi, hari umushoferi utwara ikamyo ivana sima Tanzaniya wagize ati “ Kontaro se ni nde wayiguha? Cyakora hari abo twumvise bazisinye ariko na bo ntabwo babaha kopi ku buryo ugiranye ibibazo n’umukoresha ntacyo wabona witwaza ujya kurega.”
Ibyo bishimangirwa na Perezida wa Sendika y’abashoferi batwara imodoka nini zambukiranya umupaka ndetse n’izikorera imbere mu gihugu (ACPLRWA), bwana Kanyagisaka Justin, agira ati ‘’Abenshi babaho nta masezerano y’akazi bafite, ushatse kuyisaba abakoresha babo bababwira ko abakeneye akazi ari benshi ko utagashaka yasezera agataha. Ntako tutagize ngo dukore ubuvugizi ariko byarananiranye. N’abazihawe usanga uko zateguwe bita ku nyungu z aba nyiri ibigo gusa ntaho ubona iz’umushoferi.’’
Agaruka kandi ku kibazo cy’ubwishingizi bwo kwivuza, aho ahamya ko ibigo bitarenga 6 mu bisaga 200 ari byo byabuhaye abashoferi babyo, nyamara nabwo bukaba ari ubukora mu Rwanda gusa mu gihe igihe kinini bakimara hanze y’u Rwanda. Byumvikana ko uwagirira ikibazo hanze yakwivuza ku giti cye.

Kanyagisaka Justin, Perezida wa Sendika y’abashoferi batwara imodoka nini zambukiranya umupaka ndetse n’izikorera imbere mu gihugu (ACPLRWA)
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, umwe mu bayobozi b’ikigo cy’ubwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli w’umunyamahanga we yagize ati ‘’ Twebwe nta bwishingizi bwo kwivuza tubaha. Ahubwo se hari itegeko rivuga ko bagombye kubugira?!”
Zimwe mu ndwara aba bashoferi bakunze kurwara harimo imitsi n’umugongo kubera guhora muri izo ngendo bataruhuka. Hari abagiye bitaba Imana, nyamara ibigo bakorera ntacyo bibafasha. Urugero rwa vuba ni urw’uherutse kwitaba Imana akubiswe n’amashanyarazi muri Tanzania, abashoferi bagenzi be bakaba ari bo bateranyije ubushobozi kugira ngo umurambo we ugere mu Rwanda ushyingurwe.
Si uwo gusa kuko hari n’uwandikiwe kujya kwivuriza mu Buhinde abura ubushobozi, abashoferi baraterateranya ngo barebe ko babona byibura miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda ariko biranga birananirana, ubu yaheze aho. Bagenzi be twasanze bafata amafunguro BENAKO bavuga ko iyo agira ubwishingizi bitari kumugendekera gutyo.
Ku kijyanye n’amasaha y’umurimo, benshi basa n’abayibagiwe kuko bahamya ko bakora igihe n’imburagihe. Umushoferi ukorera ikigo cyitwa LIMOZ utarashatse ko amazina ye atangazwa agira ati “ Ubuse ntusanze nsiziriye mu ikamyo hano Kahama (muri Tanzana)? Uyu ni umunaniro kuko ntitujya turuhuka, hari inshuro tuba tugomba gukora tujya kuzana imizigo. Nkatwe dutegetswe byibura inshuro 3 mu kwezi kandi nta rugendo rutwara munsi y’icyumweru. Hari n’ibigo biha agahimbazamusyi abakoze ingendo 5, urumva ko uzikoze atabona akanya ko kuruhuka kandi aba ashaka amafaranga yo guhangana n’ibibazo bye ibindi byose akabyirengagiza.’’

Umushoferi yakuriweho kigingi, mu mashyamba nk’ayo aba ari wenyine ku manywa cyangwa nijoro
Si uyu gusa wari uryamye Kahama agana Dar-es-Salam, kuko usanga amakamyo y’abaruhutse ku muhanda wose nka Isaka, Singida, Dodoma, Morogoro kurinda ugera Dar-es-Salam.
Nubwo bishakira akanya ko kuruhuka ku ngufu, hari ikigo cyirengagije ibyo byose kikaba cyaratangiye gusaba abashoferi bacyo kujya batonda ku kazi mu gitondo no mu gihe badafite urugendo. Uyu twasanze Dumira muri Tanzaniya ari kuruhuka yagize ati ‘’ Akazi dukora nawe urakareba, turuhuka imburagihe. Ni gute najya nzindukira ku kazi nkicara ntacyo nkora kuko ntafite isafari, kandi ahubwo ari ko kanya mba mbonye ko kuruhuka no kubonana n’umuryango wanjye? Ibyo harimo gukabya no kudaha agaciro ubuzima bwacu. Bankeneye bagombye kumpamagara nkaza ku kazi ntiriwe mpicara ntacyo ndi gukora?’’
Akomeza avuga ko kuvuga ikibazo nk’icyo ushobora kwirukanwa mu kazi, kabone n’iyo waba uri hanze y’u Rwanda waragiye isafari, kuko ngo si ubwa mbere bibayeho.
Gusa, akomeza avuga ko kudacyemurirwa ibibazo byabo ‘’bitizwa umurindi n’abashoferi benshi batari Abanyarwanda, cyane cyane Abanyatanzaniya bafite impushya zo gutwara imodoka z’iwabo, abo bakaba bemera gukorera amafaranga yose bahawe ndetse no mu buzima bwose abakoresha babashyizemo. Iyo abo bazanye umuzigo mu Rwanda, iyo basubiyeyo binjiye mu gihugu cyabo batwara indi mizigo baba bapatanye ku ruhande bitazwi n’abakoresha babo, bakaba babonamo amafaranga menshi aruta ay’umushahara bahabwa.”
Ibyo ngo nta Munyarwanda wabikora, atungwa n’ibyo yagenewe. Iyo umushoferi w’Umunyarwanda rero azamuye ikibazo, abakoresha bamubwira ko yareka akazi kuko hari abandi bagakora, nyamara atazi ikibyihishe inyuma.
Amajwi atakamba yimwe amatwi!
Muri ibyo bibazo byose, abashoferi bagiye bitabaza inzego zitandukanye ariko nta bufasha bahabwa. Menshi mu mabaruwa (dufitiye kopi) Sendika y’abashoferi batwara imodoka nini zambukiranya umupaka ndetse n’zikorera imbere mu gihugu (ACPLRWA) yandikiye inzego zitandukanye ntabwo yasubijwe. Aho hose babaga bagaragaza ibibazo byabo ngo bishakirwe ibisubizo.
Rumwe mu nzego zandikiwe amabaruwa menshi ni Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), aho rwasabwe kenshi kugenzura ibigo bikora ubwikorezi bwambukiranya umupaka bitubahiriza uburenganzira bw’abashoferi bikoresha, nko gukora nta masezerano y’umurimo, kudateganyirizwa izabukuru, kudahabwa ubwishingizi bwo kwivuza, kudatanga imisoro ya leta kuko abakozi bahemberwa mu ntoki, ruswa mu guhabwa akazi ku banyamahanga bityo Abanyarwanda benshi bakaguma mu bushomeri n’ibindi.
Ayo mabaruwa yagiye adahabwa ibisubizo agakurikirwa n’andi yo kwibutsa kuko babonaga ibibazo birushaho gufata indi ntera.
Nko ku itariki ya 24 Gicurasi 2023, ACPLRWA yandikiye MIFOTRA iyitungira agatoki ibigo by’ubwikorezi 32 byari byiganjemo ibyo bibazo ngo ibikorere igenzura. Ibyo bigo ni KIGEZI DISTRIBUTORS, MULADO TRADING, KAMURU TRADING Ltd, MEREZ PETROLIUM, EASTERN HOPE, TR5, YYUSSA COMPANY, SIMERA RWANDA, MAKABU, K LINE, KIGALI NEW HARDWARE LTD, RWANDA OXYGEN, STAR GENERAL, BERI, BMANEBU INDUSTRIES, TABS LOGISTICS, ETERC, ALAIN PETROL, GAZ OIL, Mt MERU, PIVOT YARD, KAYONZA DISTRIBUTOR, GAKWANDI, MATARE, KAMO (Kashugeri), SEBA GROUP, KAYOS, ICYUMUHIRE, TOP SOLUTION, MILINDI, TRADELINE LOG na TRANSAFRICA.
Nyuma y’umwaka 1 n’amezi 3, ku itariki ya 6 Nzeli 2024 ACPLRWA yongeye kwandikira MIFOTRA ibaruwa ifite No 092/Admin/24 iyibutsa ibibazo bijyanye n’umurimo abashoferi bahura na byo mu kazi kabo nyuma yo kubona ntacyo byakozweho.
Amabaruwa atandukanye kandi yagiye yandikirwa inzego zitandukanye bitewe n’ikibazo kizireba. Aha twavuga nka Minicom yandikiwe igaragarizwa ibibazo abashoferi bahura na byo muri Kenya birimo kwishyuzwa parking kuko ari abanyamahanga nyamara abandi batishyuzwa, gusabwa ruswa kugira ngo uhabwe electronic seal n’ibindi.
Ku bibazo biri hagati y’abashoferi n’abakoresha babo, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’ibigo bikora ubwikorezi mu Rwanda (ATTAR), bwana Olivier AKILI yari yemeye kuvugana n’itangazamakuru ariko abihindura ku munota wa nyuma ko atakibonetse, gusa n’ubundi avuga ko ‘’ATTAR ireba ibibazo by’ibigo itareba ibibazo by’abakozi babyo.’’ Ibyo bishimangirwa n’umwe mu bayobozi ba sosiyete itwara amavuta iyakura ku byambu iyazana mu Rwanda utarashatse ko amazina ye atangazwa, uvuga ko ‘’ibibazo by’abashoferi bicyemurwa n’ibigo bakorera bitareba ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwokorezi.’’
Ntawabura kwibaza niba umukozi ugiranye ikibazo n’umukoresha we adashobora kwitabaza ATTAR kugira ngo ibahuze.
Muri uko gutakambira abatabumva mu kazi kabo, ni nako imiryango y’abo bashoferi ikomeje kubakuraho amaboko kuko batayibonera umwanya wo kugaragara mu buzima bwayo bwa buri munsi.
Uwita T.S. twasanze ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania agiye kuzana mazout i Dar-es-Salam yagize ati ‘’Dufitanye ibibazo n’imiryango yacu, byayinaniye kwakira imiterere y’akazi dukora, kandi ni mu gihe umwanya munini ni uwo tuba twaragiye mu kazi mu mahanga, batubona badukumbuye. Nta birori by’umuryango tujyamo, abana ntibatubona, ntidutabara abagize ibyago […] Uri nk’Umuyisilamu ugapfusha umwana uri mu mahanga usanga yarashyinguwe kuko batemerewe kuraza umurambo. Ubwo urumva ako gahinda?”
Uwo mugabo w’abana 2 n’umugore we N.G batuye i Kigali. Umugore we avuga ko arambiwe no kubona abana bahora bamubaza se. Agira ati “Uzi guhora ubeshya wisobanura imbere y’abana bahora babaza aho papa wabo aba? Iyo aje akabona nk’umunsi umwe bakirirwana biba ari umunsi mukuru kuri bo, ariko nyine ubona batanezerewe. Gusa ni ukubyakira uko nta kundi, adakoze twabaho dute? Abakoresha babo bazabitekerezeho kuko ni bamwe mu bateza ibibazo mu miryango yacu .”
Nk’uko abo bashoferi babitangaza, babaye ba nyamwigendaho kuko ntawe ubitayeho, ushatse ko habaho impinduka ubwo yitegura no kubura akazi kuko abakoresha babo ngo batabishaka.
Hakenewe igisubizo kirambye
Umwe muri abo bashoferi utwara ibyuma asanga ikibazo cyabonerwa umuti binyuze muri izi nzira: “Ubundi abashoferi bose bagombye kwibumbira muri sendika yacu kuko nibwo twazamura ijwi ryacu rikumvikana. Nk’ubu abanyamuryango bitabira ibikorwa byose birimo no gutanga imisanzu barasaga gato 500 nyamara abanditse mu bitabo basaga 1000, uko gutatanya imbaraga ni byo bituma tuvuga ntitwumvikane.”
Ibyo bishimangirwa na Perezida wa ACPLRWA, Kanyagisaka Justin agira ati “Birababaje kuba tuvuga ariko ukabona nta mpinduka kandi tuba twagaragaje ibibazo byacu kuko bikomeje gutya byagira ingaruka ku gihugu. Hakenewe ko inzego bireba zumva impungenge zacu. Ese nk’ubu aba bashoferi bananiwe gukora byagenda gute mu gihugu? Turavuga ariko dukeneye kumvikana.”
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, nk’imwe mu zirebwa n’ibi bibazo by’abashoferi itangaza ko hari ibyo yafatiye ingamba ifatanyije n’izindi nzego.

Umuyobozi ushinzwe Ubuhahirane n’Ishoramari muri MINICOM, madamu Doreen Hategekimana Ntawebasa
Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi ushinzwe Ubuhahirane n’Ishoramari, madamu Doreen Hategekimana Ntawebasa, mu ngamba zafashwe harimo gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bwihutisha serivisi za gasutamo ku mipaka (Customs Single Window) kugira ngo abashoferi bagabanye igihe bamara mu nzira kuko bibateza igihombo; gukorana n’ibihugu bituranye n’u Rwanda mu gukemura ibibazo bya visa n’ibindi byangombwa by’ubucuruzi; kugirana ibiganiro n’inzego zishinzwe umutekano mu bihugu binyurwamo hagamijwe koroshya ingendo z’amakamyo ndetse no gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga rihuriweho mu bihugu bya EAC bwo kugaragaza ikibazo cyangwa imbogamizi Ibicuruzwa byagize mu nzira (EAC NTB Reporting system).
Nkuko bitangazwa n’impuguke mu by’ubukungu, Teddy Kaberuka, ibyambu bya Mombasa na Dar-es-Salam ni byo binyuraho hafi 98% by’ibicuruzwa bijya cyangwa biva ku isoko mpuzamahanga. Akaba asanga rero “abagira uruhare muri ubwo bwikorezi bagombye guhabwa agaciro gakomeye kuko bafite mu biganza byabo ubuzima bwa benshi.”
Ibicuruzwa bizanwa n’amakamyo bituruka hanze y’u Rwanda byibanda ku bikomoka kuri peteroli, ibikoresho by’ubwubatsi ndetse n’ibiribwa, mu gihe ibicuruzwa byoherezwa hanze harimo ikawa, icyayi, amabuye y’agaciro n’ibikoresho by’ubuhinzi.
Amakuru atangwa n’Ikigo cy’Iterambere ry’Ubwikorezi mu Rwanda (RTDA) agaragaza ko amakamyo arenga 500 yambuka umupaka wa Gatuna buri munsi agana ku cyambu cya Mombasa, naho ayambuka ku Rusumo agana Dar-es-Salam akabarirwa mu 1 000 ku munsi. Ayo yose atwarwa n’abashoferi.
Nk’uko imibare ya MINICOM y’umwaka ushize wa 2024 ibigaragaza, ibicuruzwa byinjiye mu Rwanda binyuze ku cyambu cya Mombasa byanganaga na 528 820 bifite agaciro ka miliyoni 270 z’amadolari, naho ibyanyuze ku cyambu cya Mombasa byanganaga na 1 164 948 bifite agaciro ka miliyoni 444 z’amadolari.
H.A na M.I