Iteka rya Perezida n° 077/01 ryerekeye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, mu ngingo yaryo ya kabiri ryemeje umunsi w’itora rya Perezida n’Abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo. Iri tora rizaba ku wa 15 Nyakanga 2024 mu gihugu. Abagore b’i Musanze batangaza ko biteguye neza aya matora kuko ari inshingano zabo nk’abanyagihugu.
Ku Banyarwanda bazatorera hanze y’igihugu, ayo matora azaba yaraye abaye ku itariki ya 14 Nyakanga. Mu Ntara y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu karere ka Musanze, abagore baho bavuga ko biteguye gutora, kandi ko iki gikorwa bakigize icyabo nk’Abanyarwanda kandi nta cyabakoma imbere.
Ishimwe Igiraneza Diane w’imyaka 25, atuye mu murenge wa Nyange, akagaki ka Kivugiza, umudugudu wa Rugarama. Ni umukozi muri rimwe mu macumbi yakira abashyitsi mu mujyi wa Musanze.
Agira ati “Amatora twitegura ndayazi, ni aya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite. Amakuru nyaziho ni uko hari code ntibuka bakoresha biyimura kuri lisiti y’itora, andi makuru yose nyakura kuri radiyo kuko nta makuru ajya ancika nyakurikira buri saha.”
Uwimana Clémentine afite imyaka 25 y’amavuko, atuye mu murenge wa Muhoza, acuruza ubuconco mu mujyi wa Musanze. Avuga ko yari yaragize ikibazo cy’indangamuntu nyuma aza kuyibona ubu akaba yiteguye gutora.
Akomeza agira ati “Niteguye neza gutora Umukuru w’Agihugu n’Abadepite. Nari narabuze indangamuntu ariko ubu narayibonye ndi no kuri lisiti y’itora. Nejejwe no kuba ngiye gutora, ubu ntegereje itariki gusa ahasigaye ngakora inshingano zanjye.”
Mu ngingo yaryo ya 3, Iteka rya Perezida n° 077/01 ryerekeye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite rivuga ko umunsi w’itora ry’Abadepite batorwa n’inzego zihariye ari ku wa kabiri, tariki ya 16 Nyakanga 2024. Hazakorwa itora ry’Abadepite 24 b’abagore batorwa n’inzego zihariye, hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu; iry’Abadepite babiri batorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, n’iry’Umudepite umwe utorwa n’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga.
Bahawe amakuru ku gihe
Aba bagore bavuga ko ibijyanye n’amatora bagiye babisobanurirwa ku buryo bumva nta mbogamizi bazahura na zo.
Uwimana Mariamu ni umubyeyi w’abana 5, afite unyaka 56, acuruza amakara i Musanze. Atuye mu murenge wa Cyuve, akagali ka Bukinanyana, mu mudugudu wo Mu Bwiza.
Agira ati “Amatora twutegura ndayazi, n’amatariki ndayazi. Byose nabimenyeye mu Nteko y’Abaturage kuko ndayitabira. Icyo nzi nuko nzazinduka saa moya ngatora ngasubira mu mirimo, saa cyenda nkazagaruka bagiye kubara amajwi […] Uwo nzatora ndamuzi kuko nzi ibyo yankoreye, sinkeneye kwirirwa njya kumva aho abandi biyamamaza. Inshingano zanjye muri aya matora ndazizi nk’Umunyarwanda, kandi nk’umugore usobanutse.”
Uwineza Evans w’imyaka 33 y’amavuko atuye mu murenge wa Cyuve, acuruza Mobile Money mu mujyi wa Musanze. Avuga ko yiteguye amatora neza kuko we ngo yamaze no kwireba ko ari kuri lisite y’itora.
Ubwo yabikurizaga umukiliya amafaranga, yagize ati “Njyewe kuko ntari nsanzwe ntuye i Musanze, byansabye kwiyimura njya kuri lisite y’itora ya hano i Musanze. Niteguye neza gutora Abadepite n’Umukuru w’Igihugu. Aho dutuye ubukangurambaga burakorwa kenshi badushishikariza kuzatora no kureba niba twujuje ibisabwa, ubu rero jyewe ntindiwe n’itariki ya 15 z’ukwezi kwa 7.”
Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 100 na 101 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda uko ryavuguruwe kugeza ubu, Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu. Bitandukanye na manda zabanje aho yatorerwaga imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe.
Abatorera hanze y’igihugu batora gusa Perezida wa Repubulika n’Abadepite 53. Abandi b’ibyiciro byihariye batorwa n’ibyiciro byabo ku munsi wa kabiri, ariko abatora muri ibyo byiciro bari mu gihugu.
Itorwa rya Perezida wa Repubulika rikorwa hasigaye nibura iminsi 30 kandi itarenga 60 mbere y’uko manda ya Perezida uriho irangira.
Perezida Kagame uri uho ubu yarahiriye kuyobora u Rwanda nyuma yo gutsinda amatora ya 2017 ku itakiki ya 18 Kanama 2017. Byumvikane ko amatora azaba hasigaye iminsi 33 ngo manda ye irangire, ibi bigahura n’ibyo itegeko rivuga.
Perezida wa Repubulika uri ku butegetsi akomeza gukora kugeza igihe Perezida wa Repubulika watowe atangiriye imirimo cyangwa ahererekanije ububasha n’umusimbuye.
HIGIRO Adolphe