Bamwe mu batuye akarere ka Huye nta makuru bafite ku byiza nyaburanga biherereye mu karere kabo, ibi bikaba intandaro yo kutamenya akamaro k’ubukerarugendo ndetse ntibanitabire kubisura.
Ku myaka 44, Kayihura Gaetan utuye mu murenge wa Mukura mu karere ka Huye, ukora akazi k’ubushoferi n’ubukanishi; yemeza ko nta byiza nyaburanga biba muri aka karere. Yagize ati “uretse ahantu hamwe numvishe ngo haba ikibuye bita ‘igisoro cy’umwami’ ariko menya nta n’abantu bakijyayo.”
Kayihura avuga ko abo ubukerarugendo bufitiye akamaro ari abaturiye za parike zibamo ingagi, ngo kuko aribo babonamo akazi bagahabwa no ku mafaranga abaza kuzisura bishyura. Akomeza agira ati “nkatwe tudaturiye parike ntacyo zitumariye.”
Nkirabenshi Flatus w’imyaka 29, ufite umugore n’abana batatu, nawe atangaza ko nta byiza nyaburanga biba mu karere kabo ngo uretse igisoro cy’umwami, ndetse we yaranagisuye arakireba abona kiramushimishije; ngo kiriho aho umwami yakiniraga, hariho n’amajanja y’imbwa z’umwami aho zabundaga.
Amakuru y’ubukerarugendo ngo bayabona kuri televiziyo andi bakayumva kuri radio, iyo perezida arimo kuvuga ko hari ba mukerarugendo baje kureba ingagi, nabo bakabyumva gutyo, nk’uko Nkirabenshi akomeza abitangaza. Nyamara ngo asanga ubukerarugendo bubafitiye akamaro kuko amafaranga avamo ashobora kuba ariyo afasha abakecuru ndetse na VUP. “Bibaye byiza abantu bose ingagi bazibona, ku giti cyanjye ndazikunda cyane n’ubwo ntaragera aho ziri nzibona gusa kuri televiziyo; mba nifuza ko nahagarara nka gutya nkayibona, na kuriya bita amazina nanjye nkayita, nashaka nkayiyitirira kuko ndazikunda nanjye.” Ibi nibyo Nkirabenshi akomeza atangaza.
Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe ikurikizwa ry’amabwiriza agenga ubukerarugendo muri RDB, Nsabimana Emmanuel, ngo bakora uko bashoboye ngo bamenyekanishe ibyiza by’u Rwanda mu rwego rwo gukurura ba mukerarugendo, nyamara abanyarwanda gusura ibyiza nyaburanga muri rusange ntibabyitaho cyane.
Ku kirebana no guha amahirwe abantu benshi gusura ahantu nyaburanga, Nsabimana atangaza ko u Rwanda rufite umurongo w’ubukerarugendo rwahisemo; kwakira bake ariko bishyura menshi aho kwemerera benshi bishyura make ibikorwa remezo by’ubukerarugendo bigahora byangirika bisanwa, aha atanga urugero ko umuryango w’ingagi utarenza abantu 8 bawusura ku munsi.
Ibyiza nyaburanga bizwi muri Huye ni bike
Ku rubuga rw’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB gifite ubukerarugendo mu nshingano, hagaragaraho gusa inzu ndangamurage y’u Rwanda, kaminuza y’u Rwanda ndetse na katederali ya kiliziya gatorika yubatswe mu 1930.
Nyamara muri Huye hari ibindi byiza nyaburanga bifite amateka azwi na ba mukerarugendo bajya baza gusura, nko kwa Nyagakecuru wo mu bisi bya Huye, umwe mu bagore amateka agaragaza ko yahanganye n’umwami aharanira uburenganzira bwe. Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange atangaza ko bafite ibyiciro binyuranye by’ubukerarugendo, ku bufatanye n’ikigo cyigihugu cy’iterambere RDB bikaba byose byarabaruwe ; barateganya kuzabikorera inyigo n’igishushanyo mbonera hakarebwa uburyo hatunganya, ibikorwaremezo biteza imbere cyane siporo (hicking) no kumenya amateka.
Hari n’itsinda ry’urubyiruko batangije siporo igamije ubukerarugendo, kumenyekanisha amateka yo ku musozi wa Huye ahahoze hatuye ‘Nyagakecuru wo mu bisi bya Huye’, nabyo byitezweho umusanzu mu kumenyekanisha ibyiza nyaburanga biri mu karere ka Huye.
Ubukerarugendo bw’u Rwanda bwinjije miliyoni 438 z’amadorali y’Amerika mu 2017 zivuye kuri miliyoni 404 z’amadorali y’Amerika muri 2016.
Mukase Francine Andrew