Mu mezi 5 gusa, abanyereje umutungo wa Leta baciwe miliyoni 861

Mu kiganiro yatanze kuri Televiziyo y’u Rwanda, Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable yatangaje ko abanyereza umutungo wa leta batazigera bihanganirwa, ko ahubwo bakomeje gukurikiranwa no guhanwa ndetse n’amafaranga banyereje akagaruzwa. Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta iheruka kugaragaza ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, amafaranga yakoreshejwe nabi yageze kuri miliyari 8.6 z’amafaranga y’u Rwanda avuye kuri…

Read more

Kigali: Banze gutanga ruswa y’igitsina babura akazi

Kuva Covid-19 igeze mu Rwanda muri Werurwe 2020, ibigo byikorera byagiye bigabanya abakozi, bigeze mu tubari biba ibindi kuko kugeza ubu ntitwemerewe gukora, udukora natwo ni utwashyizemo ibiribwa. Ibi byose bikaba byarahaye ingufu ruswa y’igitsina yakwa abakozi nk’uko abo byabayeho babitangaza. Kuva muri Werurwe 2020 ubwo Covid-19 yageraga mu Rwanda, abakora ubucuruzi bagiye bahura n’inzitizi…

Read more

Kwibuka27: Imihango yo kwibuka izajya ikorwa hakurikijwe ingamba zashyizweho zo kwirinda Covid19

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo Kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascène yatangaje ko ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi bizaba hubahirijwe ingamba zo kwirinda Covid19 nk’uko agenwa n’inzego z’ubuyobozi bw’igihugu. Umwaka ushize ubwo Abanyarwanda ndetse n’Isi yose bibukaga ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ingamba zo kwirinda…

Read more

Bugesera: Gufatira ibihingwa ubwishingizi bifasha guhangana n’ibiza

Bamwe mu bahinzi bahinga imiteja bo mu Karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba baravuga ko gufatira ibihingwa ubwishingizi muri gahunda ya leta y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo yiswe “Tekana urishingiwe Muhinzi-Mworozi’’ bizabafasha guhangana n’ibiza bibangiriza imyaka bikabatera ibihombo. Niyodushima Dieudonné na mugenzi we bafite kampani zihinga imiteja mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rilima mu ntara…

Read more

Ibikoresho bya pulasitiki byifashishwa n’abana bato bibadindiriza imikurire

Abahanga mu bidukikije n’ubuzima bwa muntu bemeza ko ibikoresho bikoze muri pulasitiki kubiheramo abana bato ibyo kunywa cyangwa kurya bishyushye bigira ingaruka ku mikurire y’ubwonko bwabo. Hirya no hino mu bice bitandukanye by’igihugu, haba hamwe mu masoko, mu maduka hagaragara ibikoresho bikozwe muri pulasitiki (bidakoreshwa inshuro imwe) byifashishwa mu kugaburira abana bato. Ibyo bikoresho kandi…

Read more

Kamonyi: Bamwe mu bafite ubumuga bizeye ko gahunda z’iterambere zizabahindurira ubuzima

Bamwe mu bafite ubumuga bo mu mirenge ya Mugina na Gacurabwenge y’akarere ka Kamonyi bavuga ko kubashyira muri gahunda z’iterambere nka Girinka na VUP byabahinduriye imibereho, aho bamwe babasha kubona ifumbire yo gushyira mu mirima yabo abandi bagafasha abana babo gukomeza kwiga badacikirije amashuri. Gahunda zigamije iterambere ry’abaturage nka Girinka na VUP, zashyiriweho abaturage kugira…

Read more