Ku munsi wa 10 ibikorwa byo kwiyamamaza ku bemerewe kuba bakwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka 5 itaha, Perezida Kagame ubwo yari mu karere ka Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko u Rwanda rwagize ibyago rukayoborwa na ba ‘’Pumbafu’’ badafite icyo barugezagaho kigaragara.
Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwagize ibyago bikomeye byo kugira abayobozi b’abapumbafu banimakaza politiki mbi, ari naho yahereye avuga ko ari abayobozi ba ‘’Pumbafu’’.
Perezida Kagame yavuze ko ubu ikigamijwe ari ukubakwa u Rwanda rushya ruhindura amateka rwanyuzemo, bityo amatora akaba ari imwe mu nzira zo gutuma abaturage bishyiriraho ubuyobozi bwiza bubabereye.
Yakomeje agira ati “U Rwanda rwagize ibyago rugira abayobozi na politiki byose by’ibipumbafu. Ubu rero turubaka u Rwanda, turukura kuri ayo mateka y’ubupumbafu.”
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Sandra Musabwasoni yahsimiye umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kaagame, aho agejeje u Rwanda nyuma yo kubohora igihugu byanahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi.
Yanagaragaje uburyo ubutegetsi bwariho bwabitaga injiji bugatuma batiga, ariko ko ku bw’imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Kagame ubu Abanyakibungo (ahabarizwamo akarere ka Ngoma na Kirehe) benshi bize ndetse baminuje.
Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yabwiye abaturage ko hari ibyiza byinshi ateganya gushyiramo imbaraga mu myaka iri imbere mu gihe yaba atowe, kandi ko urubyiruko narwo rukwiye kubigiramo uruhare.
Ati “Ntacyo u Rwanda ruzababurana kuko mufite abayobozi batari abapumbafu kandi namwe ntabwo muri abapumbafu.”
Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, yasabye abaturage ba Kirehe na Ngoma kuzahitamo neza bagatora FPR-Inkotanyi n’imitwe ya politiki bafatanyije mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024. Yongeyeho ati ‘’ Ntabwo turi abapumbafu, ntitwigeze tuba abapumbafu.”
Abakandida bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika ni 3, babiri muri bo batanzwe n’imitwe ya politiki ari bo Paul Kagame watanzwe na FPR-Inkotanyi ndetse na Dr. Frank Habineza, watanzwe na Democratic Green Party of Rwanda. Uwa 3 ni umukandida wigenga Mpayimana Philippe ari na we mukandida wenyine wigenga wemewe muri 7 bari batanze ibyangombwa byabo byo kwiyamamaza.
Abandi bakandida bigenda bari batanze kandidatire zabo kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ariko ikagaragaza ko batujuje ibisabwa ngo bemererwe kwiyamamaza, ni Herman Manirareba, Innocent Hakizimana, Barafinda Sekikubo Fred, Thomas Habimana, Diane Shima Rwigara, ndetse na Jean Mbanda.
HIGIRO Adolphe