Kuri uyu wa mbere taliki ya 26 z’ukwezi kwa Nzeli, Leta ya Kolombiya n’inyeshyamba z’umutwe wa FARC basinyiye i Carthagène mu majyaruguru ya Kolombiya amasezerano ahagarika burundu imirwano nyuma y’imyaka 52. Imbere y’umunyamabanaga mukuru w’umuryango w’abibumbye.
Nk’uko urubuga rwa RFI rubitangaza (www.rfi.fr) indirimbo zitandukanye, indirimbo yubahiriza igihugu ndetse n’amagambo y’abaharaniye ko ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano riba nibyo byaranze uwo munsi. Bari bambaye imyambaro y’umweru nk’uko umuco w’abanyakolommbiya ubitageka. Abantu 2500 ndetse n’abandi 250 bagizweho ingaruka n’iyi ntambara nibo bitabiriye uyu muhango aho perezida wa kolombiya Juan Manuel Santos n’umuyobozi w’inyeshyamba za FARC, Rodrigo Londoño Echeverri basinye aya masezerano.
Juan Manuel Santos ysinye amasezerano agizwe n’amapaji 297 akoresheje ikaramu ikoze mu isasu, ryahitanye abantu 260 000 ,ibihumbi 45 000 bakaburirwa irengero ndetse na miliyoni 6 n’ibihumbi magana cyenda bakaba impunzi. Abahoze bahanganye bombi bahanye bwa mbere ibiganza ku butaka bw’igihugu cyabo.
Timochenko yasabye imbabazi
Timochenko izina yamenyekanyeho ayoboye inyeshyamba ubundi amazina ye nyayo ni Rodrigo Londoño Echeverri. Nyuma yo gusinya amasezerano yasabye imbabazi abagizweho ingaruka bose n’intambara. Aya masezerano ateganya ko abahoze ari abarwanyi mu nyeshyamba za FARC bazashyirwa mu buzima busanzwe kandi FARC igahinduka ishyaka rya politiki. Juan Manuel Santos perezida wa kolombiya yifurije abahoze ari inyeshyamba ikaze muri demokarasi yungamo ati” nahitamo amasezerano adatunganye neza ariko agakiza ubuzima, aho guhitamo intambara n’iyo yaba ifite ukuri.”
Ku ikaramu yasinye aya masezerano hari handitseho ngo” amasasu yanditse amateka yacu, uburezi buzandika ahazaza hacu”. Inyeshyamba za FARC zafashe intwaro mu mwaka wa 1964 zivuga ko zirwanya ubusumbane mu gihugu cya Kolombiya. Ubu 40% byazo byari bigizwe n’igitisina gore.
PAX PRESS