Kwishyura ingendo n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi hifashishijwe ikoranabuhanga ni imwe mu ngamba leta y’u Rwanda yashyizeho zo kwirinda ikwirakwizwa ry’ubwandu bwa covid 19 hirindwa guhererekanya amafaranga mu ntoki. Gusa haba abatwara moto n’abagenzi, bamwe muri bo baracyagowe no gukoresha iryo koranabuhanga bamwe barifiteho amakuru atari yo abandi bagitsimbaraye ku buryo bari bamenyereye mbere.
Bamwe mu batwara abagenzi kuri moto, bahawe kode na sosiyete y’itumanaho ya MTN kuva taliki ya 03 Kamena 2020 batangiye gukoresha uburyo bwitwa MOMO PAY aho kubukoresha umugenzi akanda *182*8*1*, agashyiramo kode y’umumotari agashyiramo amafaranga y’urugendo akemeza, MoMo pay iyo wishyuye ingendo nta kiguzi bagusaba, ndetse n’umumotari iyo ashatse kuyabikuza nta kiguzi na kimwe asabwa.Mu mpera za Gicurasi 2020, Airtel Rwanda isanzwe ifite ubufatanye n’ishyirahamwe ry’abamotari FERWACOTAMO nabo bashyizeho ingamba zizafasha aba motari kwishyurwa kuri telephone uhereye tariki ya 1 Kamena, ubwo moto zizaba zongeye kwemererwa gukora mu mujyi wa Kigali. Abagenzi bakazajya babasha kwishyura mu nzira zoroshye bakoresheje telephone zabo bakanze *544#.
Bamwe mu bamotari bayakira mu ntoki aho gukoresha ikoranabuhanga bavuga ko ubu buryo bubagora mu kubikuza amafaranga baba bishyuwe n’abagenzi bityo bakanga ko abagenzi babishyura hifashishijwe kode bahawe n’amasosiyete y’itumanaho. S. Protais na bagenzi be bakorera mu mujyi wa Kigali, bavuga ko bahisemo kwishyuza abagenzi mu ntoki na mobile money zabo zitagomba kode. Kuri bo ubu buryo ntibarabumenyera neza ku buryo bagomba kubanza kugenzura uko bukora. Jean Marie Vianney N. umwe muri bo ati’ ’Iyo umugenzi anyishyuye akoresheje kode nyoberwa aho ayo mafaranga agiye,kuko ntayo mbona kuri konti ya mobile money yanjye, mpitamo ko banyishyura mu ntoki kuko amafaranga ntari kubona ako kanya sinyizeye.’’
Gusa impamvu batanga usanga zitandukana. Nk’uyu N. Samuel we avuga ko atize ku buryo gukoresha code ngo bimurenze kuruta kwiyumvikanira n’umugenzi akayamuha mu ntoki.
Kurundi ruhande ariko aabandi bamotari bavuga ko gukoresha code bibafasha kuko amafaranga ari mu ntoki agenda vuba rimwe akajya mu bidafite umumaro. Kuri aba nta mbogamizi bahura nazo nk’uko Mbarushimana Pascal na Abel Hitabatuma babisobanura. Mbarushimana ati ’’Njyewe kode ndayikoresha nta kibazo kirimo,umugenzi aranyishyura nkayabona kuko iyo ngiye kuyakuraho mbanza kuyohereza kuri kode yanjye ya mobile money ubundi nkayabikuza.” Hitabatuma nawe ati ’’Nabanje kugira ikibazo ariko negereye umu ajenti wa MTN aramfasha ubu nta kibazo abagenzi banyishyurira kuri kode cyangwa kuri mobile money bisanzwe.”
Gusa nk’uko umucuruzi umwe yabivuze ukoresha ubu buryo yabitangaje, ngo abamotari banga kwishyurwa kuri code bafite impamvu ifatika. Ati “Mu minsi yashize warishyurwaga ukagenda amafaranga ukayabikuza ku mu ajenti (agent). Ariko ubu ntibigishoboka. Nagiye kubaza kuri MTN bambwira ko ubu buryo bwazagamo amanyanga. Ubu ushaka kubikuza amafaranga yishyuwe kuri compte agomba kujya ku cyicaro cya MTN mu mugi.”
Ngiyo impamvu ituma bamwe mu bamotari, babyuka baje “guhiga” amafaranga, cyane cyane abatwara moto zitari izabo baba bagomba kwishyura ba nyirazo (versement) banga kujya ku cyicaro kuko bavuga ko bahamara umwanya munini bategereje, kuruta uko bakwishyurwa mu ntoki cyangwa uko bayakura ku mu ajenti bagakomeza akazi kabo vuba vuba.
Abagenzi n’abamotari bose si shyashya
Gusa nubwo hari abamotari binangira ngo n’abagenzi nabo si shyashya, kuko hari ababa badafite amafaranga kuri compte zabo za telefoni, bayafite mu ntoki bagahitamo kwishyurana mu ntoki nyine. Abandi bavuga ko bataba mu masosiyete amwe y’itumanaho kuburyo ushobora gusanga umwe aba muri Airtel ntashobore kwishyura kuri MOMO PAY… ndetse rimwe na rimwe hakaba n’abayafiteho ariko bataragira ubumenyi muri ubwo bushya bwo kwishyurana. Umwe muri bo ati “amasosiyete y’itumanaho nayo yige uburyo yakorana ku buryo uri ku murongo umwe yishyura yakwishyura ku wundi mu buryo bworoshye ndetse anoze n’umutekano wo kurinda uburyo bw’ihererekanya rya bene ayo mafaranga.”
Ubuyobozi bw’impuzamakoperative y’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO) buvuga ko bazafatira ibihano abamotari banga gukoresha uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ngarambe Daniel umuyobozi wa FERWACOTAMO yagize ati’’Twarabisobanuye ku bamotari bagakwiye kutabigira urwitwazo rwo kwishyuza mu ntoki ,kuko uza gufatirwa muri byo araza guhanwa kuko amabwiriza agomba kubahirizwa.’’
Ibi bije mu gihe ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC)taliki ya21 Kamena 2020 cyatangaje ko mu barwayi bashya ba Coronavirus 6 bagaragaye mu Mujyi wa Kigali harimo n’abamotari 2 hakaba hagiye gukazwa ingamba mu buryo bushya by’umwihariko ku bamotari.
Mu mujyi wa Kigali habarirwa abamotari basaga ibihumbi makumyabiir (20 000)nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’impuzamakoperative y’abamotari.
Mu byemezo by’Imama y’Abaminisitiri yateranye ku ya 02 Kamena 2020, hemejwe ko abamotari basubukura akazi ko gutwara abagenzi kuri moto ariko bashishikarizwa gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana n’abo batwaye.
Nyirangaruye Clémentine