Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwahembye abantu biswe intwaramihigo bayifasha kugeza no kumenyekanisha gahunda ya ‘Nk’uwikorera’ mu baturage hirya no hino mu gihugu.
Ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda bikorwa buri myaka ibiri na RGB bigaragaza ko icy’imitangire ya serivisi mu Rwanda cyakomeje kuza inyuma y’ibindi mu myaka itanu ishize. Mu bipimo by’imiyoborere bya 2016, icy’imitangire ya serivisi cyaje ku mwanya wa nyuma n’amanota 72.93%.
Mu myaka itanu ishize igipimo cy’imitangire ya serivisi cyavuye kuri 66.21% (2011) kigera kuri 72.93% (2016). Bigaragaza ko cyazamutseho 6.72%.
RGB igaragaza ko nyuma yo kubona uko iki kibazo gihagaze yasanze hakenewe ingamba zidasanzwe kugira ngo hagerwe ku gipimo cyifuzwa kuko mu cyiciro cya kabiri cya gahunda y’imbaturabukungu (EDPRSII), u Rwanda rwihaye intego ko imitangire ya serivisi izaba igeze ku kigero cya 85%.
Mu gushaka umuti w’iki kibazo, byatumye ku wa 30 Werurwe 2017, RGB itumira Minisitiri w’Intebe ajya mu Karere ka Karongi gutangiza gahunda igamije gushishikariza abantu bose gutanga serivisi Nk’Abikorera.
Ni gahunda igirwamo uruhare n’abantu batari bake baba amatsinda, abantu ku giti cyabo, itangazamakuru, abakinnyi b’umupira, ba Nyampinga b’u Rwanda barimo uwa 2016 na 2017 n’abayobozi batandukanye bose biswe Intwaramihigo.
Ubwo yahembaga ku mugaragaro abasanzwe bakora Nk’abikorera bazanifashishwa mu gukomeza kumenyekanisha iyo gahunda, Umuyobozi mukuru wa RGB, Prof. Shyaka Anastase, yasobanuye ko Intwaramihigo ari abantu bafite uruhare mu kwihutisha itangwa rya serivisi nziza.
Yagize ati “Izo nzego z’intwaramihigo zirangwa no kuba zisanzwe zikora neza cyane, inzego z’intangarugero; inzego z’umutekano, urwego rw’abinjira n’abasohoka, urwego rwa RDB n’izindi. Ni urwego usanga ruba rusanzwe rukora neza.”
Yakomeje agira ati “Itsinda rya kabiri ni itsinda mu byo rishinzwe usanga harimo ko zigomba gufasha izindi gukora neza nka Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ifasha izindi gukora neza, hakaba abandi bantu usanga bagera kuri benshi cyangwa itsinda rigera ku bantu benshi cyangwa usanga bafite ubushobozi bwinshi bwo gutuma abantu bahindura imitekerereze nk’itangazamakuru.”
Yongeyeho ko haza n’amadini, imiryango itari iya leta, abikorera n’abandi bashobora guhanga udushya dutuma umuco wo kwihutisha serivisi nziza wimakazwa.
Abahembwe barimo Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, Polisi y’Igihugu, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kubera serivisi gitanga yo kureshya abashoramari, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ku bw’ijwi ryayo ku nzego z’ibanze, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga na Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu.
Muri ibi bigo hiyongeraho RwandAir, Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA), Urugaga rw’Abikorera, Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Inama y’Abepisikopi mu Rwanda n’Ihuriro ry’Amadini y’Abaporotesitanti mu Rwanda.
Ibitangazamakuru nabyo byashimiwre uruhare bigira muri gahunda ya ‘Nk’Uwikorera’ birimo RBA, Tv1, Kigali Today, Kiss FM, Rwanda online n’andi matsinda arimo ba Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly na Iradukunda Elsa wa 2017.
Abo bose bafite ijambo ryumvikana mu bantu ndetse RGB itangaza ko izabifashisha kugira ngo ishyire mu bikorwa icyiciro cya kabiri cya gahunda ya ‘Nk’uwikorera’ yatangiye uyu munsi.
Ni gahunda zishobora kugira icyo zihindura ku rwego rw’itangwa rya serivisi mu Rwanda.
Kugeza ubu ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye (Citizen Report Card) nabwo bwakomeje kugaragaza ko igipimo cy’imitangire ya serivisi mu nzego zitandukanye ikiri munsi ya 70%.
Muri zo harimo Ubuhinzi 48.4%, Ubworozi 54.2%, ibikorwaremezo 53.1%, isuku n’isukura 58.6%, uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa 58.9%, ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage 61.2%, ubutabera 62.7%, ubutaka 67.3%.
Mugabo Jean D’Amour