Inzuri zagenewe kororerwamo ariko zihingwamo, umuco wa hinga tugabane hagati y’aborozi n’abahinzi, gutinda gusinya amasezerano yo gukoresha neza inzuri, ngibyo ibyagarutsweho mu nama n’ubuyobozi ku mikoreshreze y’inzuri i Burasirazuba. Abayobozi n’abaturage basabwe gufata izindi ngamba mu gukemura ibyo bibazo.
Raporo zitangwa n’abashinzwe ubworozi mu turere twa Kayonza, Nyagatare na Gatsibo zigaragaza ko hari inzuri 440 zihingwamo ku buryo bunyuranyije n’amabwiriza, abemerera guhinga 30% by’ubuso bahawe bwo kororeramo,
Kuri uyu wa 23 Gashyantare mu Karere ka Gatsibo, habereye inama yiga ku kibazo cy’inzuri ziri gukoreshwa nabi binyuranyije n’amabwiriza yemerera aborozi guhinga mu nzuri, Hari imwe mu mibare yagaragajwe n’abashinzwe ubworozi mu turere uko iki kibazo gihagaze.
Mu Karere ka Kayonza habarurwa inzuri 30 zahinzwemo birengagije ko bagomba guhinga ku buso bungana na 30% by’urwuri bwe rwose. Mu Karere ka Gatsibo habarurwa inzuri 23, naho mu Karere ka Nyagatare ho habarurwa inzuri 387 zakoreshejwe mu buryo butemwe aha ho habarurwa inzuri 88 zahinzwe zose nyamara zaragenewe kororerwamo.
Mu nama yahuje abayobozi b’uturere twa Gatsibo, Nyagatare na Kayonza, abashinzwe ubworozi mu turere, ndetse n’Abaveterineri b’imirenge yose igize utu turere ndetse na komisiyo yashyizweho y’Intara y’Iburasirazuba yiga ku bibazo biri mu nzuri, bari kumwe n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, hagarutswe kandi ku nteguza ikwiye guhabwa abakoresha inzuri inabi; ndetse ko hari n’abashobora kuzakwa.
Hinga tugabane yatunzwe agatoki
Hari zimwe mu mpamvu zigaragazwa n’Abaveterineri bakorera ahari inzuri ko ahawe inzuri bazihingamo kuko birengagiza amabwiriza abemerera guhinga 30%, hakaba abandi baretse burundu ubworozi bagahitamo guhinga aba bo ngo usanga afite inka zitarenze eshatu nyamara afite ubuso burenga hegitari 10,
Haracyagaragara kandi umuco wa ‘Hinga tugabane’, urwanywa cyane n’inzego z’ibanze ariko ba nyir’ inzuri bahitamo kuwimika kuko bavuga ko ubuhinzi burimo amafaranga menshi, hari kandi abafite inzuri bazikodesha n’abahinzi. Uyu muco, usobanurwa nk’uburyo abaorozi bamwe bakoresha, bagaha ubuso runala abahinzi bakabuhinga noneho umusaruro uvuyemo bakazawugabana.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel yagarutse kuri iki kibazo cy’abaturage badakoresha neza inzuri, anenga bamwe muri aba baturage bakodesha inzuri bahawe nyamara icyo baziherewe atari cyo bazikoresha. Ati“Hagiye hashyirwaho komisiyo zihariye muri buri karere zikurikirana kubarura izo nzuri zimeze gutyo, icya kabiri ni ubukangurambaga bwo kutazangiza zose bazihingamo, aha hari n’abatazikoresha na gacye, usanga zarabaye ibihuru kuzisukura no kuzikoresha neza; icyo dusaba abaturage ni ukubahiriza gahunda za leta nziza kandi zibafasha mu iterambere, bareke gukora ibinyuranyije nabyo kuko bihombya leta nabo ubwabo bikabahombya.”
Guverineri CG Gasana yakomeje asaba abaturage gushingira kuri aya mahirwe ahari bakiteza imbere, abatari kuzikoresha neza nabo bafitiwe ubutumwa. Yakomeje agira ati “Icya mbere ni ukubigisha bakamenya ibyo barimo gukora, yaba yinangiye cyangwa akomeje kwigomeka kuri gahunda za leta, tukaba twaruha undi urukoresha neza kurushaho.”
Mu Karere ka Nyagatare habarurwa inzuri 7,615, mu Karere ka Kayonza hari inzuri 2,967 naho mu Karere ka Gatsibo ho habarurwa inzuri 668. Abahawe inzuri bose bo muri utu turere hiyongereyo abo mu Karere ka Kirehe bari kugirana amasezerano n’uturere yo gukoresha neza inzuri bahawe n’ubwo hari bacye batarasinya nabo bari gukangurirwa gusinya.
Inkuru ya www.muhaziyacu.rw