Bamwe mu bana batewe inda imburagihe bo mu karere ka Huye, bavuga ko nyuma yo kubyara banyuze mu buzima busharira, aho bumvaga barataye icyizere cyo kongera kubaho ndetse bumva nta n’umuntu ubitayeho.
Abana babyaye imburagihe bavuga ko uretse gutereranwa n’imiryango yabo, nabo ubwabo bumvaga bafite ipfunwe ryo kuba bakwegera abandi bantu ngo babone ubufasha. Nubwo aba bana babyaye imburagihe bavuga ibi, banishimira ko hari aba batekerezaho bakabaha amahugurwa abakura mu bwigunge ndetse bakanigishwa gukora ngo biteze imbere, aho bafashwa kwiga imyuga itandukanye.
Niyikiza Sophia utuye mu murenge wa Ngoma, Akagari ka Kaburemera, Umudugudu wa Rugarama, wafashijwe kwiga umwuga w’ubudozi na Club Soroptimist Astrida Butare, avuga ko nyuma yo guterwa inda afite imyaka 16 yirukanwe mu rugo atangira kubaho nabi. Ati “Byambereye bibi numva mpaze ubuzima kuko nari imfubyi. Aho nabaga bahise banyirukana ntangira kubaho nabi nta n’ubushobozi narimfite, abantu bakajya bangira inama ngo njye kwigundiriza ku musore wanteye inda na we ahita atoroka. Nyuma Umurenge wa Ngoma wadushishikarije kwishyira hamwe tukajya twizigama, ntangira kugira icyizere cy’ubuzima; none n’imyuga nize imfasha kwihesha agaciro, kuko mbasha kwidodera uwo mwenda nkaba numva nzagirire akamaro umwana wanjye.”
Uwayezu Elisabeth utuye mu murenge wa Mbazi, Akagari ka Rugango, Umudugudu wa Kigarama, we agira ati “Njyewe maze gutwara inda barantukaga ndetse nkanakubitwa ariko nkihangana, nkumva ko ndi mu makosa. Nakomeje kubaho nabi ariko ubu maze kubona ko Leta itwitayeho, kuko maze gufashwa kwiga kudoda bizatuma nigira, sinzongere kugwa mu bishuko nk’ibyo naguyemo, kuko ubu nzajya nkora nkiha icyo nshaka ngatunga n’umwana wanjye.”
Ntawuhigimana Jeannette, Perezida wa Club Soroptimist Astrida Butare, Umuryango utari uwa Leta ukorera mu karere ka Huye, ufasha abana batewe imburagihe kwiga imyuga, avuga ko bahisemo kwita kuri aba bana babyaye bakiri bato kuko babona akenshi baba batishoboye.
Ati “Mbere ya byose tubanza kubaha amahugurwa abafasha guhindura imyumvire, hanyuma tukanabafasha kwiga imyuga izabafasha kwiteza imbere; irimo kudoda, gukora imitako itandukanye, kuboha imipira ndetse no gukora ibikapu.”
Batamuliza Mireille, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, avuga ko abana baterwa inda imburagihe bahura n’ibibazo byinshi bitandukanye ariko ko badakwiye gutereranwa ahubwo bagomba kwitabwaho.Ati “Aba bana baba barahungabanijwe n’ibyababayeho, kuko aba yatewe inda atagira imyaka y’ubukure ngo yakire ibyamubayeho. Abenshi bahita bata ishuri, abandi bakirukanwa mu miryango cyangwa se bagatangira gufatwa nabi; niyo mpamvu aba bana baba bagomba kwitabwaho.”
Akomeza avuga ko ku bufatanye n’imiryango itari iya Leta aba bana batewe inda imburagihe bitabwaho, bahabwa ibyabafasha by’ibanze mu buzima, birimo kwigishwa imyuga izabafasha kwiteza imbere no kurera abana baba babyaye.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) iherutse gutangaza ko umwaka wa 2021 warangiye abangavu ibihumbi 23 batewe inda z’imburagihe mu gihugu cyose, Intara y’Iburengerazuba yari ku isonga n’abangavu 9188.
Aline Nyampinga