Dr. Denis Mukwege wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018 yashyikirijwe n’abakunzi be, ejo tariki ya 16 Nzeli 2023, amadolari ibihumbi 100 kugira ngo aziyamamarize kuyobora Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu matora ateganyijwe ku itariki ya 20 Ukuboza uyu mwaka.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Jeune Afrique avuga ko abamushyigikiye bibumbiye muri imwe mu miryango igize sosiyete sivile (amashyirahamwe y’abagore, za sendika…) baje ari igihiriri ku bitaro bye biherereye i Bukavu mu burasirazuba bwa Congo, maze bamushyikiriza sheki y’amadolari ibihumbi ijana, aya akaba ari amafaranga asabwa nk’ingwate ku muntu wese ushaka kwiyamamariza kuyobora igihugu cya Congo.
Abamuhaye aya madolari bari bafite ibyapa byanditseho ngo ‘’Dr. Denis Mukwege, Abakongomani baragukeneye’’. Kuva mbere hose, ntiyigeze atangaza ko aziyamamariza kuyobora Congo. Dr. Mukwege w’imyaka 68 yahawe igihembo cy’amahoro kubera ibikorwa bye byo ‘’guharanira uburenganzira bw’abagore bafatwa ku ngufu muri Congo.’’
Ubwo yahabwaga iriya nkunga, yagize ati ‘’ Nzi ubuzima bubi abaturage bacu babamo umunsi ku wundi, kuba mwarabashije gukusanya amadolari ibihumbi ijana ni ikimenyetso cy’uko mutazatezuka ku cyo mwiyemeje cyo kuba abaturage bigenga. Iyo abaturage biyemeje gufata ubutegetsi nta kintu na kimwe cyabakoma mu nkokora.’’
Dr. Mukwege ni umwe mu batishimira imiyoborere ya Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi, akaba amushinja kuba yaragabije uburasirazuba bwa Congo bwose ingabo z’amahanga zivuga ko zaje kurwanya umutwe w’abarwanyi wa M23.
Abanyamakuru muri gereza
Amatora y’Umukuru w’igihugu muri Congo ateganyijwe kuba tariki ya 20 Ukuboza uyu mwaka, Perezida Félix Tshisekedi uri ku butegetsi kuva mu kwezi kwa mbere 2019 akaba yemerewe kwiyamamariza manda ya 2 y’imyaka itanu. Abiyamamaza bemerewe kubikora kugeza tariki ya 8 Ukwakira.
Mu gihe habura amezi atatu ariko ngo amatora abe, ibintu bikomeje guhindura isura. Gukurikirana no gufunga abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abanyamakuru bikomeje kwiyongera. Byibura abanyamakuru 3 barimo na Stanis Bujakera Tshiamala wa Jeune Afrique barafunzwe. Iki kinyamakuru kivuga ko ibyo ari ibikorwa bibangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru, kigasaba ko bafungurwa mu maguru mashya.
HIGIRO Adolphe