Eric Dusingizimana, umugabo w’imyaka 29 abaye umunyarwanda wa mbere winjiye mu gitabo Guiness World Records nyuma yo kumara amasaha 51 atera agapira ka Cricket ataruhutse. .
Eric, Eric, Eric!!! Ngiyo inyikirizo yaririmbwaga n’abantu benshi kuri sitade ntoya y’I Remera ahagana saa tanu n’iminota icumi, ubwo umunyarwanda Eric Dusingizimana yerekezaga ku guca agahigo ku rwego rw’isi amara amasaha 51 atera agapira ka Cricket ataruhutse. Byari ibyishimo bikaze ku bafana bake b’uwo mukino n’abanyarwanda benshi bari baje muri sitade bamwe batazi n’uko uwo mukino ukinwa. Yves Karenzi ati” Sinkina uyu mukino. Ariko naje kureba uko amateka yandikwa n’umunyarwanda. Naje kumushyigikira. Kuko nubwo ari izina rye ryandikwa muri kiriya gitabo ariko u Rwanda nk’igihugu kirahamenyekanira, kikahazamukira”. Marie Ange Gatesi, umukobwa wo mu kigero cy’imyaka makumyabiri nawe ati” Naje mva Nyamirambo, ngo nze muhe morali, kuko umuhigo yihaye nta wundi musanzu nari kumuha utari uwo kumufana”. Uko amasaha 51 yegerezaga kuzura, ni nako abantu bagendaga baza ari benshi batangarira uwo musore wagaragaraga ko agifite ingufu ku buryo bamwe batatinyaga kuvuga ko n’iminsi itanu yayimara. Nyamara burya ngo ribara uwariraye.
indirimbo z’ubutwari”Burya umugabo ni usohoza ubutumwa, Intsinzi bana b’u Rwanda” zasimburanwaga ziha morali Eric. Gusa DJ yananyuzagamo agashyiramo “Ndagutegereje cyane”, ikumvikana cyane mu gitero cyayo aho ivuga ngo “ndumva amasaha atagenda…”. Haburaga nk’amasaha abiri. Nyuma yo kuzuza ayo masaha ibintu byabaye ibindi, abafotora, abashaka kumuhobera n’abandi bashaka kumukoraho kuburyo byabaye ngombwa ko hashyirwaho protocole ibuza abantu kumutera icyugazi mu kazu yakiniragamo ariko ibyo ntibyabujije ko byarangiye abantu bamwuzuyeho.
Muri murimo usaba kwitanga , yabaweho hafi n’umugore we, Eric Dusingizimana yaje guterwa imbaraga n’umubyeyi we umubyara ndetse na mushiki we. Umugore we, utwite wagaragaraga nk’unaniwe ntiyahwemye kumuba hafi kuko ari nawe wamugeneraga ifunguro afata, afatanije n’ikipe nini y’abakina cricket hano mu Rwanda yari imuri hafi. Yari afite kamera zimucunga amanywa n’ijoro, kugira ngo atagira aho aza kuruhuka igihe kirenze iminota itanu agenewe yo kuruhuka ntace agahigo. Nyamara hari igihe ymaraga amasaha atandatu iyo minota atayifashe.
Abaye umunyarwanda wa mbere uciye agahigo ku rwego rw’isi, mu nzego zitandukanye. Ministiri Uwacu Julienne yatangarije itangazamakuru ko minisiteri ayoboye izamugenera agahimbazamusyi nk’undi mukinnyi wese uhesheje ishema igihugu. Dusingizimana Eric ni umugabo wubatse akaba afite umugore ubu utwite. Ni umukinnyi wa Cricket usanzwe akina mu ikipe ya Right Guards CC mu Rwanda
Niyonagize Fulgence