Ku biro bya Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare, CICR, i Kigali, hizihirijwe imyaka 60 uyu muryango umaze ukorera mu Rwanda. Hifashishijwe amafoto, CICR yagaragaje ibikorwa yagiye ikora mu kurengera ubuzima bw’abantu, by’umwihariko kuva mu 1993 no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu mafoto yamuritswe, abitabiriye uyu muhango barimo ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Rwanda, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga itandukanye, abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta, ndetse n’abayobozi ba Croix Rouge y’u Rwanda, beretswe ibikorwa CICR yakoze mu Rwanda birimo kuvura inkomere za Jenoside, kubagaburira no guhuza imiryango y’atandukanye.
Christoph Sutter, Umuyobozi wa CICR muri Uganda, u Rwanda n’u Burundi avuga ko bishimira ibikorwa bagezeho mu myaka bamaze mu Rwanda.
Yagize ati ”Twishimira imyaka tumaze dukorera mu Rwanda ndetse n’imikoranire myiza na Leta y’u Rwanda. CICR yatangiye gukorera mu Rwanda kuva mu 1963, ariko tuhagira ibiro bihoraho kuva mu 1990.’’
Akomeza agira ati ‘’Nk’uko inshingano za CICR zibigaragaza, twakoze ibikorwa byinshi byo kurengera ubuzima bw’abantu mu bihe by’amage. By’umwihariko twafashije amagana y’abantu bari bababaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda: twavuye abantu, duhuza imiryango yari yaratatanye, ndetse n’ubu turacyakomeza kubikora…”
Esperance Hitimana ni umubyeyi w’imyaka 49. Ashima ibikorwa bya CICR, dore ko uyu muryango wamutabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.
Yagize ati ”Mu gihe cya Jenoside narakomeretse abantu barantoragura banjyana mu bitaro bya CICR, kuko niyo yonyine yari ifite ibitaro mpamya ko iyo bataba hafi mba narapfuye. Kubera ko ibitaro byari bifite abantu benshi bagomba kwitabwaho, iyo watoraga agatege wahitaga uhabwa inshingano zo kwita ku bandi. Ng’uko uko nahise mbona akazi muri CICR kuva mu 1994”.
Nyuma yo kumuvura bahise bamuha akazi kugeza ubu.
Uyu mubyeyi avuga ko CICR ari umuryango mwiza kuko usibye kukuvura bagufasha no mu iterambere ryawe ku giti cyawe.
Umujyanama mu by’amategeko muri CICR akaba n’umuyobozi w’Ishami ry’itangazamakuru, Namahoro Julien avuga ko bagihura n’imbogamizi z’uko mu bihugu byinshi cyane cyane ibirimo intambara batemererwa kugera ku bababaye.
Yagize ati ”Nubwo mu Rwanda nta bibazo bihari ariko turacyahuza imiryango yatandukanye, kuko abantu bashobora gutandukanywa n’ibintu byinshi nk’ibiza… Turasaba isi ngo inshingano twahawe niba ari ukugeza ibiryo ku babikeneye babitwemerere tubibagezeho kuko ni zo nshingo zibanze dufite.”
Mu zina rya Leta y’u Rwanda, Ambasaderi Guillaume Kavaruganda, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amerika, u Burayi n’Imiryango Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) yashimiye umuryango wa CICR ukuntu yemeye kugumana n’Abanyarwanda ubwo igihugu cyari mu mwijima n’ubu ukaba ukihakorera.
Imibare igaragaza ko mu Rwanda CICR imaze guha ubufasha bugendanye n’ubuzima abantu bagera kuri miliyoni imwe na magana abiri, ubwo bufasha burimo kuvura, kubaka ibitaro no kugeza ku bantu amazi n’ibikoresho by’isuku. Abana bagera ku 38.000 bahujwe n’imiryango yabo bari baratanye.
Kuvura inkomere mu bihe by’intambara, kugaburira abashonje mu bihugu birimo ibibazo, gusura imfungwa no guhuza imiryango yatatanye ni zo nshingano za CICR, hakiyongeraho n’uko baha amahugurwa ingabo na Polisi ku bijyanye n’amategeko y’intambara.
Muhingabire Peter