Kubaka aho gukarabira habasumba, bibangamira abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije

Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije ntibabasha kugera ahagenewe gukarabira intoki n’amazi meza n’isabune kuko habasumba,ibibabera imbogamizi zo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19. Abagenzi batega imodoka mu buryo bwa rusange, na bo bari mu bagomba kubahiriza amabwiriza yo gukumira icyorezo cya covid-19, arimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, bikorerwa ahabugenewe hubatswe mu bice bitandukanye by’igihugu hasanzwe hahurira…

Read more

Kigali: Hari abatinya police kurusha kwirinda icyorezo cya Covid-19

Izi mbogamizi abaturage bafite ngo ni uko hari abo usanga bibutse nko kwambara neza agapfukamunwa ari uko babonye abashinzwe umutekano bamara kurenga ugasanga bakamanuye, ndetse hari n’amabwiriza batubahiriza iyo bari bonyine, ibi bikaba byagira uruhare runini mu gukwirakwiza icyorezo cya Covid19. Habumuremyi David w’imyaka 29 ukorera ubucuruzi mu mujyi wa Kigali avuga ko bibabaje cyane…

Read more

Muhanga: Bayobotse inzira z’ibyaro batinya kubazwa agapfukamunwa

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Muhanga bavuga ko basobanukiwe n’akamaro ko kwambara agapfukamunwa, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, nyamara banagaragaza impungenge ko babangamirwa no kukambara ngo kuko bituma badahumeka neza. Bamwe bahisemo guhindura amayira ngo badahura n’abayobozi bakabahana. Mu rwego rwo kwirinda ko babazwa n’inzego zibishinzwe ibijyanye n’agapfukamunwa, aba baturage bavuga…

Read more

Abashinja n’abashinjura Neretse batangiye kumvwa

Mu rubanza rwa Fabien Neretse ruri kubera I Bruxelles mu Bubiligi, hakomeje kumvwa abatangabuhamya, aho muri iki cyumweru hategereje kumvwa abagera kuri 60 bashinja n’abashinjura harimo abenshi bazava mu Rwanda, ndetse batangiye kumvwa. Abumviswe uyu munsi kuwa 18/11/2019 ni abo mu miryango yari ituranye n’ushinjwa I Nyamirambo. Iburanisha ryatangiye saa 9h40 ku isaha yo mu…

Read more

Mu rubanza rwa Neretse abatangabuhamya baranzwe no kunengana hagati yabo

Ku munsi wa kane w’urubanza rwa Neretse, taliki ya 13 Ugushyingo humviswe abatangabuhamya ku mateka y’uRwanda barimo umunyarwanda Joseph Matata ndetse n’umubiligi Prof Alain Verhaagen wari mu Rwanda igihe Jenoside yakorewe abatutsi yabaga mu 1994 akorera umuryango w’abaganga batagira umupaka (Médecin Sans Frontière). Ubuhamya bwa buri wese muri aba bwagiye bunengwa n’urundi ruhande aho nko…

Read more

Menya uko urukiko rwa rubanda (Cours d’assises) rukora

Urukiko rwa rubanda (Cour d’assises) rugizwe n’abacamanza batatu, bungirijwe n’umwanditsi ndetse n’inyangamugayo 12 zizewe ku rwego rw’amategeko. Ni urukiko rufite imikorere imwe mu Bubiligi bwose. Ruterana uko idosiye izanywe n’umucamanza, igihe hari ushinjwa cyangwa agomba gukurikiranwa. Nk’uko bitangazwa na www.rennaissanceactu.com, abagize inteko y’iburanisha uko ari 12 baba bafite hagati y’imyaka 30 na 60, batoranywa mu baturage…

Read more

Urubanza rwa Neretse: Abatangabuhamya batangiye kuvuga kuri jenoside yakorewe abatutsi

Nyuma yo kumva ibyo Neretse aregwa, abamwunganira n’abahagarariye abaregera indishyi bakavuga; ubu hagezweho kumva abatangabuhamya banyuranye. Aba batangabuhamya basabwa kubanza kurahirira ko bagiye kuvuga ukuri kwambaye ubusa. Umutangabuhamya wa mbere wumviswe kuwa kabiri taliki ya 12 Ugushyingo yabanje kurahira ko “agiye kuvuga ukuri kose, kandi ntacyo ari buvuge kitari ukuri”. Uyu ni Swinnen Johan wari…

Read more