Impuruza ku rubyiruko rwugarijwe n’ubwandu bushya bwa SIDA

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda itangaza ko muri iki gihe ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA buri kuboneka cyane mu rubyiruko, by’umwihariko urw’igitsinagore. Ababyeyi barashinja abana kwigira ibyigenge bakaba batagikozwa ibyo guhanwa, Leta igatungwa agatoki mu kudohoka mu bukangurambaga, naho urubyiruko rukihagararaho ruvuga ko ibyarubaho byose bishingiye ku gushaka imibereho kuko ubuzima bwahenze. Icyavugwa cyose, amagara…

Read more

Ihindagurika ry’ikirere ribangamiye inyamaswa zo mu misozi

Raporo yashyizwe ahagaragara n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa (FAO) ivuga ko inyamaswa ziba mu misozi miremire nk’ingagi n’inguge zo mu Rwanda na Bangladesh zishobora kubangamirwa n’imihindagurikire y’ikirere hatagize igihinduka. Iyo raporo ikomeza ivuga ko izindi nyamanswa zishobora kuzazimira ari inzovu zo muri Mali, intare zo mu gice cya Serengeti n’ingona zo muri Malawi.…

Read more

Kigali: Banze gutanga ruswa y’igitsina babura akazi

Kuva Covid-19 igeze mu Rwanda muri Werurwe 2020, ibigo byikorera byagiye bigabanya abakozi, bigeze mu tubari biba ibindi kuko kugeza ubu ntitwemerewe gukora, udukora natwo ni utwashyizemo ibiribwa. Ibi byose bikaba byarahaye ingufu ruswa y’igitsina yakwa abakozi nk’uko abo byabayeho babitangaza. Kuva muri Werurwe 2020 ubwo Covid-19 yageraga mu Rwanda, abakora ubucuruzi bagiye bahura n’inzitizi…

Read more

Kwibuka27: Imihango yo kwibuka izajya ikorwa hakurikijwe ingamba zashyizweho zo kwirinda Covid19

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo Kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascène yatangaje ko ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi bizaba hubahirijwe ingamba zo kwirinda Covid19 nk’uko agenwa n’inzego z’ubuyobozi bw’igihugu. Umwaka ushize ubwo Abanyarwanda ndetse n’Isi yose bibukaga ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ingamba zo kwirinda…

Read more

Ibikoresho bya pulasitiki byifashishwa n’abana bato bibadindiriza imikurire

Abahanga mu bidukikije n’ubuzima bwa muntu bemeza ko ibikoresho bikoze muri pulasitiki kubiheramo abana bato ibyo kunywa cyangwa kurya bishyushye bigira ingaruka ku mikurire y’ubwonko bwabo. Hirya no hino mu bice bitandukanye by’igihugu, haba hamwe mu masoko, mu maduka hagaragara ibikoresho bikozwe muri pulasitiki (bidakoreshwa inshuro imwe) byifashishwa mu kugaburira abana bato. Ibyo bikoresho kandi…

Read more

Afurika y’Uburasirazuba: Ubucuruzi bw’inyamaswa burazishyira mu kaga

Ubucuruzi bwa bimwe mu bice by’imibiri y’inyamaswa butuma ubuzima bwazo burushaho kujya mu kaga. Mu nama y’iminsi itatu yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga igahuza abantu bafite ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, haganiriwe kuri zimwe mu ngamba z’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba mu kurwanya ubucuruzi nk’ubwo. Mu biganiro byasoje iyi nama tariki 23 Nzeri, hagarutswe cyane ku guhanahana amakuru…

Read more