Impuruza ku rubyiruko rwugarijwe n’ubwandu bushya bwa SIDA

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda itangaza ko muri iki gihe ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA buri kuboneka cyane mu rubyiruko, by’umwihariko urw’igitsinagore. Ababyeyi barashinja abana kwigira ibyigenge bakaba batagikozwa ibyo guhanwa, Leta igatungwa agatoki mu kudohoka mu bukangurambaga, naho urubyiruko rukihagararaho ruvuga ko ibyarubaho byose bishingiye ku gushaka imibereho kuko ubuzima bwahenze. Icyavugwa cyose, amagara…

Read more

Kigali: Banze gutanga ruswa y’igitsina babura akazi

Kuva Covid-19 igeze mu Rwanda muri Werurwe 2020, ibigo byikorera byagiye bigabanya abakozi, bigeze mu tubari biba ibindi kuko kugeza ubu ntitwemerewe gukora, udukora natwo ni utwashyizemo ibiribwa. Ibi byose bikaba byarahaye ingufu ruswa y’igitsina yakwa abakozi nk’uko abo byabayeho babitangaza. Kuva muri Werurwe 2020 ubwo Covid-19 yageraga mu Rwanda, abakora ubucuruzi bagiye bahura n’inzitizi…

Read more

Kwibuka27: Imihango yo kwibuka izajya ikorwa hakurikijwe ingamba zashyizweho zo kwirinda Covid19

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo Kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascène yatangaje ko ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi bizaba hubahirijwe ingamba zo kwirinda Covid19 nk’uko agenwa n’inzego z’ubuyobozi bw’igihugu. Umwaka ushize ubwo Abanyarwanda ndetse n’Isi yose bibukaga ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ingamba zo kwirinda…

Read more

Ibikoresho bya pulasitiki byifashishwa n’abana bato bibadindiriza imikurire

Abahanga mu bidukikije n’ubuzima bwa muntu bemeza ko ibikoresho bikoze muri pulasitiki kubiheramo abana bato ibyo kunywa cyangwa kurya bishyushye bigira ingaruka ku mikurire y’ubwonko bwabo. Hirya no hino mu bice bitandukanye by’igihugu, haba hamwe mu masoko, mu maduka hagaragara ibikoresho bikozwe muri pulasitiki (bidakoreshwa inshuro imwe) byifashishwa mu kugaburira abana bato. Ibyo bikoresho kandi…

Read more

Afurika y’Uburasirazuba: Ubucuruzi bw’inyamaswa burazishyira mu kaga

Ubucuruzi bwa bimwe mu bice by’imibiri y’inyamaswa butuma ubuzima bwazo burushaho kujya mu kaga. Mu nama y’iminsi itatu yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga igahuza abantu bafite ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, haganiriwe kuri zimwe mu ngamba z’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba mu kurwanya ubucuruzi nk’ubwo. Mu biganiro byasoje iyi nama tariki 23 Nzeri, hagarutswe cyane ku guhanahana amakuru…

Read more

Kubaka aho gukarabira habasumba, bibangamira abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije

Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije ntibabasha kugera ahagenewe gukarabira intoki n’amazi meza n’isabune kuko habasumba,ibibabera imbogamizi zo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19. Abagenzi batega imodoka mu buryo bwa rusange, na bo bari mu bagomba kubahiriza amabwiriza yo gukumira icyorezo cya covid-19, arimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, bikorerwa ahabugenewe hubatswe mu bice bitandukanye by’igihugu hasanzwe hahurira…

Read more

Kigali: Hari abatinya police kurusha kwirinda icyorezo cya Covid-19

Izi mbogamizi abaturage bafite ngo ni uko hari abo usanga bibutse nko kwambara neza agapfukamunwa ari uko babonye abashinzwe umutekano bamara kurenga ugasanga bakamanuye, ndetse hari n’amabwiriza batubahiriza iyo bari bonyine, ibi bikaba byagira uruhare runini mu gukwirakwiza icyorezo cya Covid19. Habumuremyi David w’imyaka 29 ukorera ubucuruzi mu mujyi wa Kigali avuga ko bibabaje cyane…

Read more