Margueritte Barankitse(MB) ni umugore uharanira uburenganzira bwa muntu ukomoka mu Burundi. Aherutse guhabwa igihembo cy’umuntu w’indashyikirwa mu kongera kurema ubumuntu mu isi ’’ prix pour l’éveil de l’humanité’’. Yakoze ibikorwa binyuranye byo kwita ku burenganzira bw’abana i Burundi aho yubatse ibitaro bibitaho ndetse akanakira imfubyi z’intambara, iza Sida n’izindi zitandukanye mu kigo yise ‘’ Maison Shalom ‘’. No mu buhungiro I Kigali, Margueritte akomeje kwita ku bana b’impunzi. Higiro adolphe, umunyamakuru ukorera Pax Press (HA) yaganiriye nawe ku hazaza h’igihugu cye.
H.A : Madame mu minsi yashize I Arusha muri Tanzaniya habereye ibiganiro ku bibazo by’I Burundi , mwabyakiriye mute?
M.B: Ntekereza ko ibyo biganiro byari ikinamico. Ntabwo byari ibiganiro bihuje impande zose. Ntabwo nabonyemo abahagarariye urubyiruko kandi nirwo rwafashe iya mbere mu kwanga ko abayobozi bahonyora itegeko nshinga n’amasezerano ya Arusha, ntitwabonyemo abagore, ntitwabonye abahagarariye CNARED batavuga rumwe n’ubutegetsi. Rero ntabwo byari ibiganiro bigamije kwiga byimbitse no gushakira umuti ibibazo by’I Burundi kuko bitabonetsemo impande zose. Niba dusubiye Arusha , tukaba tuzi ko icyabuze I Burundi ari uko twimakaje umuco wo kudahana . Bizaba ngombwa rero ko ibyo byose tubishyira ahabona mu biganiro tukavugisha ukuli bityo mu bihe biri imbere ntituzongere kuyoborwa n’abicanyi kubera kudahana.
H.A : Mu kiganiro muherutse guha kimwe mu binyamakuru by’I Burundi mwasabye umufasha wa Nyakubahwa President Nkurunziza kwegera umugabo we akamugira inama. Ni izihe nama mubona yamuha?
B.M: Ndashaka kubanza kubamenyesha ko u Uburundi nta muyobozi bufite. Rero umufasha wa Nkurunziza nawe simufata nk’umugore wa perezida w’igihugu kuko bibye manda ya 3. Mwita Denise Nkurunziza Bucumi. Icyo navuze muri icyo kinyamakuru nakimusabye nk’umugore mugenzi wanjye. Namusabye ko yagira inama umugabo we akamusaba kurinda abana bacu akaga. Bamwe bataye ishuli abandi barafunze. Urugero muri iyi minsi bafunze abana babaziza ko bashushanyije ku ifoto ya Nkurunziza. Aho gushaka abahanga bakababaza impamvu abo bana bakoze ibyo barabafunze. Igihe nirukanwaga I Burundi, bafunze ibitaro nashinze byarimo abana bavutse badashyitse, bakuraho umuriro bazi neza ko ariwo utunze abo bana. Sinigeze mbona ahaguruka nk’umubyeyi ngo abuze Leta gukora ibyo, ngo avuge ati iki ni igikorwa cyo gutanga ubuzima, mukireke. Rero namusabye ko yagira icyo akora nk’umugore wabyaye agasaba Nkurunziza kureka gukomeza guhonyora uburenganzira bw’abana. Iryo ni ijwi ry’umubyeyi, kuko sinabyaye abana banjye bwite ariko kuva mfite imyaka 24 natangiye kurera imfubyi kugeza ubu ngiye kuzuza imyaka 60. Rero Denise Nkurunziza yumve aka kamo nteye agire icyo akora nk’umubyeyi.
H.A : Ubu ni ibiki mukora hano I Kigali muri mu buhungiro ko mutakibasha kuyobora “ ikigo “Shalom” kiri I Burundi?
B.M : Nk’uko mubizi ikigo Shalom nayoboraga I Burundi cyafunzwe n’iteka rya Perezida w’u Burundi. Ubu rero ino aha mu buhungiro nita ku burezi bw’abana. Dufasha abana bato kujya mu mashuli y’incuke bityo ababyeyi babo bakabona uko bashakisha imibereho aho bari mu buhungiro. Twafashije abana 150 bahungiye ino aha bagacikisha amashuli kwiga imyuga kugira ngo babashe kubona umurimo bakora. Hari kandi n’abana 400 bigaga muri Kaminuza I Burundi bari I Kigali turimo dufasha kwiga icyongereza kugira ngo bazakomereze amashuli yabo mu kwezi kwa cyenda muri Kaminuza zo mu Rwanda. Dufite kandi na gahunda yo gufasha abagore 200 mu mishinga iciriritse ibyara inyungu.
H.A : Mu kwezi kwa kane Madamu Brigitte Barankitse, mwahawe igihembo ‘’Prix aurora’’ cyo gukangura ubumuntu. Ni igihembo gitangwa n’abarokotse genocide bo mu gihugu cya Armeniya , mukaba mwaragishyikirijwe n’umukinnyi wa film wo muri Amerika uzwi Goerge Clonney, Mwakiriye mute icyo gihembo?
B.M: Ni igihembo cya 37 mpawe, ariko iki cyo ntigisanzwe cyankoze ku mutima. Na n’ubu ndacyagaragaza imbamutima iyo nkibutse kuko ndarira. Abarundi bari mu isoni kuko bavugwa kenshi ku bintu bitari byiza.Iyo bavuze uburundi wumva jenoside, wumva impunzi. Mu gihe rero George Clooney yahagurukaga akavuga ati ‘’ uwatsindiye iki gihembo ni Margueritte ’’ nuzuye ibyishimo ndasimbuka mbese byabaye nk’aho nkuweho igisuzuguriro n’isoni ziri ku barundi muri iki gihe.
H.A : Igihugu cya Armeniya cyabayemo jenoside hashize imyaka irenga ijana. Ese nta mpungenge mufite ko no mu gihugu cyanyu yazabamo?
B.M: Kuva ku ya 26 Mata umwaka ushize Perezida Nkurunziza yashaste guhindura ikibazo cy’uburundi mu kibazo cy’amoko. Ariko ntazabishobora ibyo byo ndabikwizeza kuko kuva icyo gihe nta muhutu wari wafata umuhoro ngo ateme umututsi. Ntabwo azabishobora kuko nemera ko nta na rimwe ikibi gitsinda icyiza.