Ibihugu bya Afurika byanzuye ko kuva mu mwaka utaha bizajya byishakamo 100% by’ingengo y’imari y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe. Ni mu nama y’uwo muryango iri kubera i Kigali ku nshuro yayo ya 27.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda Claver Gatete, Taliki ya 16/7/2016 yaganiriye n’abanyamakuru bitabiriya iriya nama ababwira ko mu nama bagiranye nka ba minisitiri b’imali bo mu bihugu y’afurika basanze hari icyizere ingengo y’imali y’uyu muryango itazongera gushingira ku baterankunga. Ubusanzwe ingengo y’imari y’uyu muryango w’afurika yunze ubumwe ituruka ahanini mu bihugu nterankunga cyane cyane ibyo ku mugabane w’uburayi kuburyo hafi 76% by’ingengo y’imali ya AU itangwa n’ibihugu byibumbiye mu muryango w’ubumwe bw’uburayi.
Minisitiri w’imali n’igenamigambi yasobanuye ko kimwe mu byo biyemeje kizatuma afurika yunze ubumwe ikoresha ingengo y’imali yayo ari ko za banki nkuru z’ibihugu zizajya zishakamo amafaranga abarirwa kuri 0,2% by’amafaranga yose hamwe aturuka mu misoro. Ayo akazajya ashyikirizwa umuryango w’Afurika yuze ubumwe , ku buryo yose hamwe igihe azaba amaze gutangwa azaba agera ku mafaranga miliyari imwe na miliyoni Magana abiri z’amadorali y’amerika. Ayo azaba ahagije ngo akoreshwe akazi kose k’uyu muryango buri mwaka.
Imishinga inyuranye yawo itwara hafi 75% by’ingengo y’imali yose andi 25% asigaye azajya akoreshwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro. Kugira ngo ibi bigerwaho, Gatete yavuze ko ibihugu bigomba kongera ubushobozi mu bijyanye no gukusanya imisoro, ndetse kandi urwego rw’abikorera rugatezwa imbere mu bihugu byose bigize umuryango w’afurika yunze ubumwe.
Nta mpungenge
Mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’imali n’iganamigambi Claver Gatete yamaze impungenge abasanga ibi ari nk’inzozi avuga ko abakuru b’ibihugu bateraniye mu nama ya 27 y’uyu muryango iri kubera hano I Kigali bafashe iki cyemezo nyuma yo kugitekerezaho bihagije dore ko atari nabwo bwa mbere babitekererzaho ngo kuko no mu nama iheruka bari babiganiriyeho bagasaba abatekinisiye kubinonosora neza mbere yo kubyemeza.
Ikindi nuko bemeranyijwe ko igihugu kitazajya gitanga iyi nkunga kizajya gifatirwa ibihano bikaze nubwo atatagaje ibyo aribyo.
Nizeyimana Elias