Imiryango itari iya Leta mu Rwanda yasabwe gukoresha imanza zigamije inyungu rusange (PIL) mu gukemura ibibazo by’ubuzima bw’imyororokere n’uburenganzira ku buzima bw’imyororokere (SRHR) bibangamira abaturage benshi, cyane cyane iyo ibiganiro n’ubuvugizi bitabikemuye.
Ibi byagarutsweho mu mahugurwa y’iminsi itatu ku ruhare rw’imanza zigamije inyungu rusange mu guteza imbere uburenganzira ku buzima bw’imyororokere, yateguwe n’Umuryango wita ku burenganzira bwa muntu n’Iterambere (GLIHD), kuva ku ya 30 Nzeri kugeza ku ya 2 Ukwakira 2026. Aya mahugurwa yahuje ababarizwa mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu kugira ngo bongere ubumenyi bwabo mu gukoresha imanza mu rwego rwo kurengera uburenganzira no gutanga umusanzu mu guhindura amategeko akirimo ibyuho.
Afungura amahugurwa, Umuyobozi mukuru wa GLIHD, Vestine Umulisa, yavuze ko aya mahugurwa ari umwanya wo kongera ubushobozi bw’abayitabiriye mu gukoresha imanza mu buryo bw’ingamba mu manza zijyanye n’uburenganzira ku buzima bw’imyororokere (SRHR). Yagaragaje ko mu gihe imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bwa muntu yajya igira uruhare mu gutanga ibirego mu nyungu rusange, byafasha kurengera ubuzima bw’abatishoboye ndetse no kunoza amategeko na za politiki za Leta zitanga icyuho cy’uko bamwe batagerwaho n’amahirwe igihugu kiba cyatanze kuri bose.
Yatanze urugero rw’ikirego cyatanzwe ma GLIHD isaba ko serivisi zo gukuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko zatangirwa ku bigo nderabuzima aho gutangirwa ku bitaro by’Akarere nk’uko itegeko ryabiteganyaga. Ati “Mbere itegeko ryateganyaga ko Serivisi yo gukuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko bikorerwa ku bitaro gusa, ugasanga birabera imbogamizi abagore n’abakobwa batuye kure y’ibitaro bikabaviramo no gukoresha uburyo butemewe bwashyira n’ubuzima bwabo mu kaga”.
Kuri ubu iteka rya Minisitiri w’Ubuzima ryo ku wa 29 Ugushyingo 2024 ryatanze uburenganzira bwo gukuramo inda mu bigo nderabuzima na polikilinike zemewe.

Abitabiriye amahugurwa yateguwe na GLIHD
Umunyamategeko akaba n’umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Me Faustin Bagabo, yasobanuye ko imiryango itari iya Leta igomba kubanza kumenya gutandukanya inyungu rusange n’inyungu bwite z’umuntu cyangwa z’abantu bake. Ati “imanza z’inyungu rusange ni ukumenya neza ko urwo rubanza rufite inyungu rusange. Rugira ingaruka ku bantu benshi, ku baturage cyangwa ku mubare munini w’abaturage.”
Yavuze ko imanza ari bumwe mu buryo bwo gukora ubuvugizi buboneka iyo ubundi buryo bwananiwe gutanga umusaruro. Ikindi yagaragaje ni uko bene izi manza harimo zihenda kuko zisaba ikiguzi cy’ubushakashatsi, gukusanya ibimenyetso no gutegura raporo zisabwa mu nkiko. Me Bagabo ati“Gukora ubushakashatsi, kubona ibimenyetso, gukusanya ibimenyetso, gukora raporo zimwe na zimwe zishobora gushyikirizwa urukiko bisaba gushora ubushobozi n’umwanya.”
Me Bagabo yatanze urugero rw’urubanza rw’uru rw’inyungu rusange rwabaye mu Rwanda rugafungurira amayira abandi. Ni urubanza rwa Me Mugisha Richard, avuga ko rwabaye ingenzi mu manza z’inyungu rusange, kuko rwongereye ubushobozi bwo gukurikirana imanza z’inyungu rusange nta mpamvu yo kugaragaza ko umuntu afite inyungu bwite mu kibazo aregera nk’uko byahozeho mbere.
Ibyuho mu mategeko
Umuyobozi Mukuru wa GLIHD, Vestine Umulisa, yavuze ko hakenewe ubufatanye bukomeye hagati ya sosiyete sivile n’inzego za leta kugira ngo hamenyekane kandi hakemurwe icyuho kiri mu ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko na politiki byo kuboneza urubyaro mu Rwanda.
Yavuze ko ubushakashatsi buhuriweho bugomba gusuzuma ibibazo bikigaragara mu ishyurwa mu bikorwa ry’amategeko ajyanye no kuboneza urubyaro, nk’ibisabwa abaganga mu gutanga serivisi zo gukuramo inda mu buryo bwizewe, avuga ko bishobora guteza imbogamizi ku buryo bwo kuzigeraho ku gihe.
Mu bibazo byibajijwe, harimo kumenya niba abangavu bafite imyaka 15 kuzamura bashobora kubona serivisi zitangwa n’amategeko, niba ibigo nderabuzima byemewe gutanga serivisi zo gukuramo inda byemewe n’amategeko bishobora kuzitanga, ndetse niba ibanga n’uburenganzira bw’abashaka izo serisi byubahirijwe buri gihe.
Hagaragajwe ko hari amahirwe yo gukomeza imanza zigamije inyungu rusange binyuze mu bufatanye bukomeye hagati y’imiryango itari iya Leta n’abanyamategeko, ubufatanye na za kaminuza n’abashakashatsi, ndetse kwigisha uburenganzira bwa muntu no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko aba yatowe.
Gerard MANZI







