“Najuriye kuko ndi umwere”. “Ndabishinjwa ariko nta cyaha mfite”. Dr Eugene Rwamucyo yarinze asoza ubujurire bwe, imbere y’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris, acyemeza ko ari umwere ku byaha byose aregwa bifitanye isano na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, i Butare. Nyamara, mu ijoro ryo ku wa 17 rishyira 18 Nyakanga, urukiko rwemeje, nta shiti, ko ahamwa n’icyaha cyo kugira uruhare mu mugambi mubisha wo gukora jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubufatanyacyaha mu cyaha cya jenoside, n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu. Igihano: igifungo cy’imyaka 27. Ibyabaye ibyishimo kuri bamwe, byateye akababaro ku bandi !
“Rwamucyo…ahaaa! Njye nariruhukije. Uriya yari ipfundo rikomeye rya jenoside, umwe muri moteri zayo i Butare.” Mu marira y’ibyishimo, uyu mubyeyi wakoranye na Dr Rwamucyo mu Kigo cya Kaminuza gishinzwe ubuvuzi rusange (CUSP), yibuka byinshi. Yibuka ko “yangaga abatutsi, ku buryo wabonaga bimuri mu maso no mu maraso. Akomeza agira ati “Jye yari yarambwiye ko ari we uzanyiyicira. Kiriya ni igishitsi cya jenoside gishyigutse. Kuba Nyiramasuhuko yaratsinzwe, Rwamucyo akaba atsinzwe burundu, ubu abacitse ku icumu, dushatse twakwiruhutsa: tubonye ubutabera!”
Nubwo ubwo butabera bwatangiwe i Paris, ariko bwaraye bugeze i Kigali muri Minisiteri y’Ubumwe b’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, ifite kurwanya jenoside mu nshingano zayo. Minisitiri Bizimana Jean Damascène uyiyobora, asanga “Mu kwemeza ko Dr.Eugène Rwamucyo ahamwa n’icyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwacanye urumuri rw’ubutabera.“
Mu itangazo rirerire yashyize ahagaragara, mu gitondo cya kare, Bwana Bizimana avuga ko uru rukiko “Rwashyize iherezo kuri kururukururu y’imanza z’urucantege ku bahohotewe. Nubwo bwose ari inkuru ibabaje ku bamuburaniraga, bari bateganyije umunsi mukuru wo kwishimira inzozi z’uko yaba umwere, mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi budafite ishingiro. Iyo ntsinzi bari barayiteguye binyuze mu gitutu n’imbaraga z’itangazamakuru.”
Akomeza agira ati “Ibimenyetso n’umwanzuro w’abacamanza n’inyangamugayo byakuyeho igipfuko cy’ibinyoma n’ubwibone bya Rwamucyo n’abamushyigikiye. Kumuhamya icyaha ni ugucecekesha abamuburanira, batahwemye gukoresha ingingo n’amagambo y’ibitutsi n’agasuzuguro, mu rwego rwo kuyobya abacamanza.”
Ibyaha yahamijwe
Nyuma y’umwiherero n’impaka z’abacamanza n’inyangamugayo wamaze amasaha agera kuri 16, Urugereko rw’ubujurire mu Rukiko rwa rubanda rwa Paris ni bwo rwemeje ko Rwamucyo Eugene ahamwa n’ibyaha aregwa.
Umucamanza yasobanuye ko Eugène Rwamucyo yahamwe n’icyaha cyo kugira uruhare mu mugambi mubisha wo gukora jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri perefegitura ya Butare, mu Rwanda, hagati ya Mata na Nyakanga 1994. Yahamwe kandi n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu cyaha cya jenoside muri Ngoma, Gishamvu, Ndora, na Huye, n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu muri Ngoma, Gishamvu, Ndora, na Huye.
By’umwihariko, uyu muganga wari umuyobozi w’Ikigo cya Kaminuza cy’ubuvuzi rusange, CUSP, akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Butare, yashinjwe gushyigikira no gukwirakwiza amabwiriza y’abategetsi b’Abahutu b’intagondwa yashishikarizaga abaturage kwibasira no kwica ubwoko bw’abatutsi, cyane cyane mu ijambo rye yavuze tariki ya 14 Gicurasi 1994, imbere ya Jean Kambanda, minisitiri w’intebe wa guverinoma yiswe iy’Abatabazi.
Eugène Rwamucyo yashinjwe kandi kugira uruhare mu gushyingura abantu bashyinguwe mu mva rusange, bamwe bakiri bazima, “mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso bya jenoside.”
Muri uwo mwanzuro w’urukiko, Perezida yasomye mu gihe cy’iminota 11, urukiko rwemeje ariko ko Rwamucyo ari umwere ku bikorwa bigize icyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, nk’uwabikoze ari gatozi.
Ubutabera bwadutengushye!
Ibyari ibyishimo kuri bamwe, byateye kubabara ku ruhande rwa Rwamucyo. Ubwo umwe mu bakobwa be yari asohotse mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rwa rubanda rwa Paris nyuma y’isomwa ry’urubanza, yagaragarije radio y’abafaransa RFI ko ababajwe n’imikirize y’urubanza. Yagize ati: “Mu by’ukuri, sinari niteze ibi bintu. Nari mfite icyizere cy’ubutabera, none ntabwo tubonye. Ni akumiro kankoze ku mutima.”
Koko rero, habaye gutenguhwa birenze urugero, cyane cyane ko urwego rw’ubwunganizi rwari rwarongerewe imbaraga, aho abunganira Rwamucyo mu mategeko bavuye kuri babiri, bari mu rubanza rwa mbere, bakagera kuri barindwi mu bujurire. Barimo n’umunyarwanda Me Harerimana Jean Baptiste, wize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, UNR.
Umunyamategeko Salomé Cohen ni umwe mu bunganira Eugène Rwamucyo. Yagize ati “iyo dufashe uru rubanza nk’uru, haba hari ibyago byinshi ko tuzashinjwa gufata umurongo w’ubwunganizi buhakana jenoside yakorewe Abatutsi, nko kuba byavugwa ko atari jenoside nyakuri. Mu bwunganizi bwacu, ntitwahisemo uwo murongo. Twe twitaje uwo murongo w’ubwunganizi wari wagize ingaruka mu rubanza rwa mbere”.
Akomeza agira ati “Umukiriya wanjye ntiyigeze agaragaza gushidikanya na gato ku kuri kw’iyi jenoside. Nyamara, mu gihe cyose cy’iburanisha, buri gihe twagiye duhura no kugawa no kunengwa n’abahohotewe n’ababahagarariye.”
Ubujurire bwashimangiye igihano yahawe mbere
Ku ruhande rw’abahohotewe, bo basanga guhamwa bundi bushya n’icyaha no gushimangira igihano yari yarahawe, bigaragaza intambwe mu kwemera ibyaha byakozwe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi. Alice Zarka, umwe mu banyamategeko bunganiraga abahohotewe, yagize ati: “Iyi ni inkuru nziza cyane ku bahohotewe, duhagarariye bo mu Rwanda, bari bamaze imyaka myinshi igera kuri 32 bategereje ibyemezo nk’ibi. Ubu bashobora gutangira inzira y’icyerekezo gishya, inzira y’ubwiyunge.” “Ni intambwe yiyongereye mu rugendo rwo kwiyubaka, ndetse ni n’ibuye rishya rishyizwe ku mva z’abantu twashoboye kongera gushyingura, kugira ngo tubashyingure mu cyubahiro.”
Mu myanzuro ya nyuma y’ubushinjacyaha, umushinjacyaha Aude Duret yari yavuze ko uregwa ari umunyabwenge washyize ubuhanga bwe mu gukorera guverinoma ya jenoside, utari uyobewe umugambi yinjiyemo, bityo ko kiriya gikorwa cyari kigamije gusibanganya ibimenyetso byazatuma abatutsi bibukirwaho. Mu gusoza ijambo rye yagize ati: “Gusibanganya gutyo ibimenyetso byo kwibukiraho jenoside yakorewe abatutsi, byari muri gahunda yo gukomeza ubwicanyi bakorerwaga.”
Mu rubanza rwa mbere, Urukiko rwa rubanda rwa Paris ntirwigeze rushidikanya ku kuba uregwa ahamwa n’icyaha. Mu nyandiko igaragaza ishingiro ry’icyemezo cy’urukiko, Perezida w’urukiko yagize ati: “Hatitawe ku myaka iyo ari yo yose Eugène Rwamucyo yaba afite, ku bushobozi bwe mu kazi, cyangwa kuba ari umubyeyi ufite umuryango, uburemere bw’ibyaha aryozwa ku giti cye kandi akomeje guhakana, nta kindi byahanishwa uretse igihano cy’imyaka makumyabiri n’irindwi y’igifungo.” Iki gihano cy’igifungo cy’imyaka 27, cyari cyatanzwe mu rwego rwa mbere, ni cyo cyashimangiwe mu bujurire.
Uhereye ku munsi ukurikira isomwa ry’urubanza, Eugène Rwamucyo afite iminsi icumi yo gutakambira Urukiko Rusesa Imanza.
Sehene Ruvugiro Emmanuel






