Igihugu cy’ubwongereza ngo nicyo gica agahigo mu kugira abarimu benshi n’amashuri meza, ariko hakorwa urutonde rushingiye ku bushobozi bw’abanyeshuri, iki gihugu kikaza mo hagati, inyuma ya za Singapure na Finilande.
Si aka wa mugani w’ikinyarwanda ngo “uburo bwinshi ntibugira umusururu”, gahunda mpuzamahanga yo gusuzuma ubushobozi bw’abanyeshuri (Programme for International Student Assessment/PISA) iyo itondetse ibihugu, Ubwongereza buza hagati, bwegeranye n’Ubufaransa na Isilande. Nyamara iyo urebye umubare w’abarimu iki gihugu gifite, nicyo kiza ku isonga: kihariye ¼ cy’abarimu b’Icyongereza ku isi yose.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Economist, ngo iki gihugu gifite abarimu bunganizi benshi(Assistants teachers), bafasha abana bafite ubushobozi buke bitewe n’uburwayi cyangwa izindi mpamvu. Nubwo benshi muri bo ari abanyabiraka, mu myaka 15 bamaze kwikuba incuro zirenga 3, kuko bari ibihumbi 79 mu mwaka wa 2000, ubu bakaba bageze ku bihumbi 225.
Umwarimu mu ishuri rikuru ry’uburezi I Londres, Rob Webster avuga ko ibi byavuye ku myumvire imaze igihe, ivuga ko abana batezwa imbere mu bwenge, no guhozwaho ijisho. Ibi rero byaje kuvuguruzwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’iryo shuri rikuru mu myaka ya 2003 na 2009, bugaragaza ko abafasha b’abarimu bagabaniriza imvune mwarimu, bagafasha kuzamura imyitwarire y’abanyeshuri koko, ariko bakagabanya ibyo umwana yakigejejeho. Ubushakashatsi bubisobanura bugira buti “ abo bana bahorana n’umufasha wa mwarimu, nibo ahubwo bari bakeneye kubonana na mwarimu kenshi”. Impuguke mu by’uburezi ivuga ko “ icyo abarimu bunganizi bakora ari ukwicarana nabo gusa, kandi ibyo bituma bahora bumva ko ntacyo bishoboreye(dependancy)”.
Abahanga mu by’uburezi basanga icyafasha ari ukubonana n’umwana akanya gato, urasa ku ntego, ubundi ukamuha amabwiriza aboneye. Ku bwa Jonathan Sharples ngo nicyo cyatanga umusaruro kuruta kumwirirwa iruhande. Ngo gahunda y’iminota 20 ku munsi, ikozwe mu byumweru icumi, itanga umusaruro uruta uw’amezi atatu cyangwa ane umwana yiriranwa n’umufasha wa mwarimu.
Amwe mu mashuri yayobotse ivugurura
Bimwe mu bigo by’amashuri byahisemo kuvugurura iyi gahunda, nk’ishuri ribanza rya St Mary’s Church of England riri I Barnet mu majyaruguru ya Londres, ryapanze ko abafasha b’abarimu bakora mbere na nyuma y’amasomo, bityo bakaganira n’abana ku masomo hakiri kare, bakaza no gusuzumira hamwe uko yagenze nyuma. Ibi ngo byatanze umusaruro, nk’uko umuyobozi wungirije muri iryo shuri abivuga. Maria Constantinou ati “ nta kuvundira mwarimu kugihari, nta guhangana n’abanyeshuri, umufasha wa mwarimu ntakinjira mu ishuri”.
Ibigo byinshi bitafashe uyu mugambi, ni ibikeneye kongerera ubumenyi abo barimu bunganira, kuko biba bibatezemo abarimu beza b’ejo. Gusa na n’ubu hari inzobere mu by’uburezi zisanga hari ibigo byinshi bitabakoresha uko bikwiye, nabyo bisabwa guhindura imikorere, imari ibatangwaho ikagira ibisobanuro.
Karegeya Jean Baptiste