Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi ryasohoye itangazo risobanura iby’impanuka y’imodoka bivugwa ko ari iyayo yabaye ku wa 16 Kanama i Nyamasheke bakayisangamo urumogi. Nk’uko iri tangazo ribivuga ngo iyomodoka yahawe ku buryo bw’inguzannyo umwe mu bafatanyabikorwa bayo. Umushoferi ayifata abeshye ko agiye gutabara birangira imucuranguye inasangwamo ibiyobyabwenge.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR mu itangazo ryasohoye riravuga ku mpanuka y’imodoka bivugwa ko ari iyayo yabaye ku wa 16 Kanama mu ijoro igasangwamo urumogi. Muri iri tangazo UNHCR irasobanura ko mpanuka yakozwe n’imodoka ya UNHCR ariko yahawe ku nguzanyo Abafatanyabikorwa ba Africa Humanitarian Action (AHA) bashinzwe gutanga serivisi zijyanye no kubungabunga ubuzima mu nkambi y’impunzi ya Kigeme, binyuze mu nguzanyo yitwa “Right of Use Agreement” [Amasezerano y’Uburenganzira bw’Imikoreshereze].
Aya masezerano ni uburyo busanzwe bukoreshwa ku bafatanyabikorwa bayo mu gukoresha no kugenzura ibikoresho biri mu nguzanyo, UNHCR ikaba iha abafatanyabikorwa uburenganzira bwo kugenzura imikoreshereze ya buri munsi y’ibyo bikoresho.
Nk’uko iryo tangazo rikomeza ribivuga, ni nayo mpamvu, UNHCR itagenzuraga mu buryo buziguye iyi modoka yakoze impanuka. Mu gihe iperereza ritararangira, amakuru ahari ni uko iyi modoka yari itwawe n’umukozi wa AHA nta burenganzira abifitiye, akaba yari abeshye ko hakenewe ubutabazi bw’ibanze mu nkambi y’impunzi ya Kigeme.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yabwiye Imvaho Nshya ko iyo mpanuka yabereye mu kagari ka Kanazi, ho mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke ku itariki 16 Kanama ahagana saa tanu n’igice z’ijoro. Ati”Uwari utwaye iyo modoka yayitwaraga ku muvuduko urenze uwagenwe. Ni yo mpamvu yayirengeje umuhanda. Abari ku irondo bihutiye kugera aho iyo mpanuka yabereye kugira ngo bakore ubutabazi bw’ibanze kuko bari hafi yaho.” Akomeza avuga ko bahageze, basanze urwo rumogi muri iyo modoka ariko ntibagira umuntu bayisangamo.
PAX PRESS