Nyuma yo gushegeshwa n’icyorezo cya Covid-19, abatwara amagare mu bikorwa by’ubucuruzi (abanyonzi) bemerewe gukora mu duce bari basanzwe bemerewe gukoreramo baragorwa no kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima ndetse no gukoresha ingofero zabugenewe (casque) kugira ngo birinde banarinda abo batwara ingaruka zaturuka ku mpanuka.
Byari ibyishimo ku banyonzi bari bumvise ko bakomorewe gukora ariko kugeza ubu hari bamwe mu bakora aka kazi bari kukavamo kuko badafite amikoro yo kugura ingofero zabugenewe abandi bakaba bataranasobanukiwe izo bagomba kwambara,kuko hari abo usanga bambaye izisanzwe zifashishwa n’abakora umwuga w’ubwubatsi,izikoreshwa n’abamotari ndetse hari na bacye usanga bambaye izagenewe abakoresha amagare mu gusiganwa.
Hishamunda Martin ni umwe mu bakoraga uyu mwuga wo gutwara abagenzi ku igare mu mujyi wa Kigali, nyuma yo kumva ko itangazo ribagarura mu muhanda yaragarutse ariko ubu yongeye gusubira mu murennge wa Mugina mu karere ka Kamonyi aho akomoka kuko yabonye ingofero zihenze ahitamo kuba yisubiriiye mu cyaro. Umuvandimwe we, ati’’ mukuru wanjye twarabanaga hano i kigali akora akazi k’ubunyonzi kuva ku muhanda Kinamba- Nyabugogo ,yagiye kugura ingofero bamuca ibihumbi 15 abona ntiyabivamo yisubirira mu cyaro ,ubunyonzi arabureka’’.
Ni ikibazo kinavugwa na Niyonzima Eric umwe mu bakora aka kazi mu karere ka Muhanga uvuga ko hari bagenzi babo baretse akazi kubera kubura amikoro yo kugura ingofero ,abazibonye na bo ngo bakoresha izo babonye hari n’abakora batarazibona ariko bagahora bacungana n’abashinzwe umutekano.Ati’’ ingofero zikoreshwa ku magare zirahenze ntitwazigondera ,twamaze igihe kinini tudakora ikindi abenshi tuba dukoresha amagare atari ayacu, ugomba kwishyura nyira ryo ukarya ugatunga umuryango ,ongeraho ko tugomba no gushaka ya miti yica udukoko yo gukaraba no gukarabya abagenzi’’.
Niyonzima akomeza avuga ko hari bamwe mu bo bakoranaga babonye batabishobora bagahitamo kubireka bakaba bicaye .Ati’’ ubu natwe twasigaye mu muhanda ni ukwihambira iyo ugize amahirwe ukabona ay’ingofero yawe umugenzi ntaye ubona , hari n’abiroha mu muhanda kubera inzara bakaza ntazo bafite ariko iyo polisi igufashe ijyana igare ryawe ukazaribona waziguze abenshi usanga twambaye iz’abafundi kuko ni zo zihendutse ariko urebye imiterere yazo ntacyo yakumarira uhuye n’impanduka ni ukwirwanaho’’.
Sibomana Athanase umuyobozi wa koperative y’abatwara amagare mu mujyi wa Muhanga na we yemeza ko hari abahagaze gukora kuko babuze amafaranga yo kugura ingofero zabugenewe. Icyakora ngo abanyonzi ayobora bamaze kubyumva kuko nibura bamaze kuzigira ku kigero cya 50%.Ati ‘’uretse ko abantu bagenda baduca intege ngo izo dukoresha ni iz’abafundi ariko twe ntacyo Polisi iratubwira, nta n’uwo irahutaza gusa na zo zirahenda zigura ibihumbi bibiri imwe ubwo dusabwa kugura ebyiri, ariko uko tuzagenda tubona ubushobozi n’abandi bazazigura’’.
Bashegeshwe n’icyorezo
IAba banyonzi bagaragaza ko ibereho yabo yashegeshwe n’ingaruka zishingiye ku cyorezo nyuma yo kumara amezi arenga atandatu badakora.
Bamwe muri bo bavuga ko bagowe no kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kubona ibindi bakeneye mu buzima. Kamanayo Yohani bakunze kwita Kazungu akorera ku iseta ya Kinini mu kagari ka Kinini, mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga. Ati “tumaze amezi arenga atandatu yose tudakora. Icyorezo cyaradushegeshe. Nkanjye uba mu nzu nkodesha mfite imyenda myinshi kuko nagowe no kubona mafaranga y’ubukode.Ugakubitiraho rero n’amafaranga yo gutunga urugo”.
Hari kandi abari barafashe inguzannyo z’ibimina bavuga ko bibagoye kuyishyura kuko inyungu zikubye kenshi nyuma yo kumara igihe badakora ngo babone ubwishyu.Ngo n’abari bashoboye kwizigama, barayariye ku buryo na bo basa n’abatangiriye ku busa.
Kugeza ubu uretse imyanzuro y’inama y’abaminisitiri yemeje ko aba bakoresha amagare bagomba kuba bambaye ingofero nta ngofero zigeze zigaragazwa ko ari zo bakwiye kwambara, ari na yo mpamvu usanga bagiye bambara izitandukanye ,kuko buri wese agura izihwanye n’ubushobozi bwe hari n’abakora ariko badafite n’imwe.Cyakora bahora bikanga ko bashobora gufatwa bagacibwa amande.
Kuva icyorezo cya covid-19 cyagera mu Rwanda ,ibikorwa byose byarahagaze harimo n’abatwara abagenzi n’imizigo ku magare , nyuma y’amezi asaga atandatu badakora , inama y’Abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro ku wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ko bakongera gukora.
Cyakora bavuga ko n’ubundi bakigowe no kubona amafaranga yo kugura ingofero basabwe gukoresha mu rwego rwo kwirinda Covid-19 no kuyirinda abandi.Kamanayo ati “umunyonzi akorera amafaranga atarenga 1500 ku munsi. Akaba akeneye kubaho, gutunga umuryango ku bayifite no gukemura utundi tubazo mu buzima. Byongeye kandi n’amashuri agiye gufungura. Urumva rwose ko tukigowe cyane ku buryo kubona amafaranga yo kugurura ziriya ngofero bitatworoheye.” Yongeraho ko leta yabibashamo. Ati “leta idufashije tukazibona, noneho tukagenda tuzishyura buhoro buhoro byatworohereza ntiduokeze kuririra mu myotsi”
Uwambayinema Marie Jeanne