Kutabona abakiriya kw’amahoteli, ifungwa ry’imipaka ndetse n’utubari byatumye ubucuruzi bw’inkoko n’ibizikomokaho bibura isoko, bityo abacuruzi n’aborozi bazo bakaba bataka ibihombo bibaza uko bazishyura inguzanyo bari barafashe bamwe bakabibonamp n’iherezo rya bene ubwo bucuruzi.
“Mbere y’uko icyorezo gitangira mu ntangiro z’umwaka wa 2020, nabonaga umusaruro w’amagi 1500 yose akabona isoko, ariko icyorezo cya covid-19 kije, ubu nsigaranye inkoko mbarwa”, ibi ni ibitangazwa na Nshimye Eric, umworozi w’inkoko utuye mu murenge wa Rwampara, akarere ka Nyarugenge. Avuga ko mbere y’uko icyorezo cya Covid 19 gitangira, yari yoroye inkoko 2000, abona umusaruro w’amagi 1500 buri munsi, kandi ngo yose akabona isoko.
Ariko Covid 19 iziye, habayeho gahunda ya “guma murugo, amahoteli nayo arafungwa. Abakiriya bayagana baba mbarwa. Ibyo ngo byatumye isoko yari afite ripfa. Akomeza avuga ko ingaruka zamugezeho, aho yatangiye kubura ibiryo byazo n’imiti kuko mu musaruro wazo ari ho yakuraga ibyo zikeneye. Ibyo byatumye atangira kuzigurisha abaturage batuye hafi aho, ubu asigaranye inkoko 100.
N’abandi barataka igihombo
Iki kibazo agihuje na koperative y’aborozi b’inkoko iri ahitwa mu Kinini mu Murenge wa Mbogo. Abagize iyi koperative bavuga ko bafite izigera ku 46 000 zitanga umusaruro w’amagi agera ku bihumbi 30 ku munsi, bakaba barayagemuraga ku masoko yo mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Ariko bavuga ko kubera icyorezo cya Covid 19 kubona isoko ry’amagi yabo bibagora, haba mu Rwanda no hanze.
Bavuga ko kubera gahunda ya “guma murugo” yagiye ibaho n’ifungwa ry’utubari n’amahoteli bagemuriraga umusaruro, ngo byabateye kubura ibyo inkoko zirya ndetse no gupfa ubusa k’umusaruro wabo cyangwa bakawutanga ku giciro gito.
Ngo ku bijyanye no hanze y’u Rwanda, imipaka nayo yarafunze ku buryo umusaruro bagemuraga mu bihugu bituranyi nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo babuze aho bawushyira.
Umworozi w’inkoko zitanga inyama akagira n’ituragiro (egg incubator machine), Aimable Rugagi utuye i Kabeho mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo, avuga ko mbere y’icyorezo cya Covid 19 yabaga afite inkoko 1500 z’inyama buri kwezi, akaziha amahoteli n’utubari, ariko ngo ubu kubera kubura abaguzi, azicuruza ku baturage basanzwe ku buryo ikilo kimwe cy’inyama y’inkoko ubu akigurisha ku mafaranga 1300 kandi cyari ku mafaranga 2500.
Ku bijyanye n’imishwi yaturagishaga akayigurisha aborozi, avuga ko mu gihe cya Covid 19 abaturage bifashe banga kuyigura kubera gutinya kubura isoko. Akomeza avuga ko yahise ahagarika guturagisha amagi menshi, kuko byamuteye igihombo. Ubu ikimuhangayikishije ni uburyo azishyura inguzanyo yari yaratse banki agura imashini ituraga, dore ko ngo atari yakarangije kwishyura.
Nubwo izi ngaruka z’icyorezo cya Covid 19 zikigera ku bakora ubucuruzi bw’inkoko, bari bamaze kugira icyizere cyo kugera ku isoko ry’imbere mu gihugu, ariko kubera ngo ukwiyongera kw’icyorezo, byateye gufungwa kw’imihanda ihuza Kigali n’intara zose. Ibyo bikaba imbogamizi ku mikoranire y’abaguzi n’abacuruza inkoko n’ibizikomokaho.
Imibare y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, igaragaza ko mu Rwanda habarurwa inkoko zirenga miliyoni 6 zirimo amoko y’izitanga inyama n’amagi. Yerekana ko mu myaka icumi ishize umusaruro w’ibikomoka ku nkoko birimo amagi n’inyama wiyongereye, aho nk’amagi yari toni ibihumbi 5 ariko kuri ubu amagi asigaye asarurwa ku mwaka angana na toni ibihumbi 40.
RAB ikomeza igaragaza ko umusaruro w’amagi wavuye kuri toni 3000 ugera kuri toni 8500, ngo nibura 30% by’uyu musaruro byoherezwa ku isoko ryo hanze mu gihe 70% ari ugurishwa imbere mu gihugu.
Nsengiyaremye Jean Pierre