Kuri uyu wa kabiri taliki ya 12/11/2019, urubanza rwa Neretse rwakomeje yisobanura ndetse anasubiza ibibazo bitatu byari byasigaye atabibajijwe. Abamwunganira batanze inzitizi zatumye urubanza ruhagarara amasaha arenga abiri kugira ngo zibanze zirebweho ariko birangira abacamanza bemeje ko nta shingiro zifite, urubanza rurakomeza.
Inzitizi zijyanye n’uko ngo ubushinjacyaha bwahawe umwanya munini kuruta uwahawe abunganira Neretse, hagarutse kandi ku kuba hari abatangabuhamya batemewe bo ku ruhande rw’uregwa no kuba umucamanza yarabogamye kuko ngo yasomye ubutumwa bushinja gusa yirengagiza ubushinjura nkaho ngo yashakaga guhamya icyaha umukiliya wabo. Izi nzitizi zose zaje guteshwa agaciro nyuma y’amasaha arenga abiri abacamanza bagiye kwiherera maze Fabien Neretse akomeza guhatwa ibibazo no kwisobanura. Yatangiye abazwa ku isambu ifite UPI 2696, yagurishijwe mu kwezi kwa gatandatu ngo batange ruswa kuri Niyonzima Alexis na Habimana Théoneste. Ibi ngo byakozwe hagamijwe kugura abatangabuhamya. Bamubaza niba aya makuru hari icyo ayaziho.
Mu gusubiza iki kibazo Neretse yavuze ko uwo Habimana yihishe iwe ari naho ngo yarokokeye. Ati “Ni nk’umuhungu wanjye, ariko hari abantu bamushyira ku rutoto ngo avuge ibitamurimo. Imitungo iri mu Rwanda sinjye uyicunga, nibera ino. Icungwa na Habimana, ariko bamumereye nabi ngo azavuge ibyo bamutegetse”.
Neretse yabajijwe icyo azi ku nterahamwe, avuga ko mu gihe cy’amashyaka menshi mu 1991, amashyaka yose yashyizeho imitwe y’urubyiruko: Interahamwe zari iza MRND, Inkuba zari iza MDR, Abakombozi ba PSD, Jeunesse liberale bari aba PL n’ Impuzamugambi zari iza CDR. Avuga rero ko Interahamwe azizi nk’uko azi abo bose.
Abajijwe niba iyo nyito yaraje guhinduka; avuga ko nyuma y’italiki ya 6/4/1994 amashyaka yose yacitsemo ibice, bamwe abantu bakajya ku mpande zitandukanye harimo n’izagiye ku ruhande rwa FPR. Yabajijwe kandi niba yemera ko jenoside yabaye; ati “Sinabihakana rwose, abantu barishwe bazira uko bavutse hari n’inshuti zanjye zishwe zizira ko ari abatutsi, ariko n’abahutu barishwe”.
Asubiza ikibazo cy’uko abona u Rwanda rw’ejo hazaza, Neretse yavuze ko abakoze ibyaha ba nyabo bashakishwa bagahanw, kuko kuri we ngo ubwiyunge ntibwakunda hadahanwe abanyabyaha ba nyabo.Ati “Nkubu ndaburana nka Lieutenant, nibyo byatumye nkurwa muri France. Inkuru ya Gauthier na Daphrose yo ku itariki 6/6/2010, niyo yagendeweho. Incuti z’ukuri nizo zizatuma u Rwanda ruba igihugu cy’ubumwe n’Ubwiyunge”. Akomeza avuga ko abanyarwanda bakeneye ubafasha kwiyubaka binyuze mu kuri, hubakwa imitima, hadashingiwe ku kinyoma.
Mu gusoza ibibazo yabajijwe uko Neretse yiyizi, maze ati “Ntawimenya, navuze ibindeba byose, na Yezu yabajije ibyo avugwaho. Nize guca bugufi, kumva abanyantege nke, no gukunda abantu bose. Aho nabaye hose nakoze, naharaniraga gushyira mu bikorwa iyo myemerere yanjye. Kuwa gatanu nahuye n’umudamu twakoranye muri GBK, aransuhuza. Mugenzi we abona ko bitangaje ko dusuhuzanya. Abo twakoranye n’abo twaturanye nibo babivuga neza”.
Uretse Neretse, uyu munsi humviswe n’abatangabuhamya barimo Johan SWINNEN w’imyaka 73 wari ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda kuva mu 1990 kugera mu 1994. Yavuze ko yari aziranye na Claire Beckers waje kwicanwa n’umugabo we Isaie Bucyana wari umututsi. Ngo Claire yajyaga ajya kumureba akamubwira ko afite ubwoba bw’uko azicwa kuko yashatse umugabo w’umututsi.
Ahagana saaa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, urukiko rwasoje umunsi nyuma y’uko bamwe mu nyangamugayo 12 ziburanisha cyane cyane abakiri bato, bagaragaje umunaniro. Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo hazakomeza kumvwa abatangabuhamya barimo Joseph Matata, ndetse hazarebwa na Video yagombaga kwerekanwa uyu munsi ariko ntibikunde.
Musonera Sosthène