Gukoresha ifumbire y’imborera bibungabunga ibidukikije

Bamwe mu bahinzi bo mu turere dutandukanye bavuga ko gukoresha ifumbire y’imborera mu buhinzi bakora bifasha mu kubungabunga ibidukikije. Ibi babitangaje ku wa 16 ukuboza 2021 mu muhango wo guhemba abahinzi bitwaye neza kurusha abandi muri ubwo buhinzi. Mukamurara Kajabo Théodette utuye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama ahinga imboga, ubunyobwa, ibishyimo n’ibigori.…

Read more

Kuregwa icyaha, ukagihamywa, ukagihanirwa ni ubutabera bwuzuye

Kuri uyu wa kane, nibwo Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa hasojwe Urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho Claude Muhayimana uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994. Ni urubanza rwatangiye tariki 22 Ugushyingo 2021 rusozwa akatiwe imyaka 14 y’igifungo. Bamwe mu barokokeye I Karongi bashimye igihano yahawe bavuga ko icyangombwa ari ubutabera…

Read more

Paris: Muhayimana yasabiwe igifungo cy’imyaka 15 n’ubushinjacyaha

Ubushinjacyaha mu rukiko rwa Rubanda I Paris,bwasabiye Muhayimana Claude, igifungo cy’imyaka 15 ku byaha akurikiranyweho by’ubufatanyacyaha n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye. Ubushinjacyaha bwatangarije abitabiriye urubanza ko uregwa asabirwa ibihano hakurikijwe uruhare rwe n’ibyo yakoze,aho bwagarutse ku mateka ya jenoside n’uko abatutsi bishwe guhera mu…

Read more

Igihano cyasabiwe Muhayimana nticyanyuze abarokokeye I Karongi

Ku munsi wa 18 w’urubanza rwa Claude Muhayimana, humviswe ubushinjacyaha bwavuze ko busabira uregwa ibihano bukurikije uruhare rwe n’ibyo yakoze. Ubushinjacyaha bwibukije ko Muhayimana ashinjwa jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ni ukuvuga ibyaha birusha ibindi gukomera umuntu yakorera inyokomuntu bumusabira imyaka 15 y’igifungo. Habarugira Isaac, perezida wa Ibuka mu karere ka Karongi yabwiye Radio Isangano ko…

Read more

Paris: Muhayimana uvuga ko yahishe abatutsi arahakana uruhare rwe muri jenoside

Muri iki cyumweru cya nyuma cy’urubanza rwa Muhayimana Claude ruri kuburanishirizwa mu rukiko rwa Rubanda I Paris, yireguye ahakana uruhare rwe muri jenoside yakorewe abatutsi yitwaje ko yahishe abatusi. Mu gutangira kwiregura,MUHAYIMANA Claude yagize ati “hari abatangabuhamya utamenya ubakoresha kuko harimo abavuga ibintu uyu munsi ejo bakavuga ibindi.” Yakomeje atanga urugero rw’uwamushinje mu iperereza aza…

Read more

Urubanza rwa Muhayimana: Abaregera indishyi bashaka ubutabera butarimo urwango

Ku munsi wa 17 w’urubanza Claude Muhayimana aburanishwa ku ruhare yaba yaragize mu byaha bya Jenoside, humviswe umuryango Collectif Des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR) ndetse n’abunganira abaregera indishyi Me Gilles PARUELLE yavuze ko mu Rwanda gacaca zaburanishije abatarahunze, ati” abahunze harimo n’abari mu Bufransa ntibakwiye kutabazwa ibyo bakoze.” yakomeje avuga ko Jenoside itashoboka…

Read more

Harashidikanywa niba Muhayimana yararwaye cyangwa atararwaye muri jenoside

Mu rubanza rwa Claude Muhayimana ucyekwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 , akaba akurikiranweho gutwara abajyaga kwica abatutsi aho babaga bahungiye. Yiregura avuga ko hari iminsi yari arwaye malaria bityo ko ibyo ashinjwa atari kubikora arwaye. Abamushinja bo bakavuga ko ari amatakirangoyi atigeze arwara. Colonel Christophe Koenig ni umuyobozi wari ushinzwe anketi…

Read more