Paris : Umugore wa Muhayimana yatanze ubuhamya mu rukiko.

Musengeyezu Mediatrice niwe mugore washakanye na Muhayimana Claude , bashakanye mu 1991, kuri uyu wakabiri tariki ya 7 Ukuboza 2021 yatanze ubuhamya mu rubanza rurimo kubera i Paris mu Bufaransa, kubyo azi ku mugabo we kuri ubu urimo kuburanishwa ku byaha akekwaho. Uyu mugore yavuze ko yamenyanye na Muhayimana Claude mu 1987, maze baza kubana…

Read more

Paris: Urubanza rwibanze kuri Mwafrika ugarukwaho mu iburanisha

Ku munsi wa 13 w’urubanza rwa Claude Muhayimana ruri kubera I Paris mu Bufaransa, humviswe umutangabuhamya ufungiye muri Gereza ya Rubavu. Uyu yagarutse ku izina Mwafurika waguye mu gitero ubwo abatutsi birwanagaho bakoresheje amabuye inkoni n’amacumu rigarukwaho kenshi n’abatangabuhamya batandukanye muri uru rubanza. Uubanza ruburanishwamo umunyarwanda Muhayimana Claude ukekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi rurakomeje…

Read more

Umutangabuhamya yakuyeho urujijo kuri « ordre de mission” yateje umwiryane

Ku munsi wa munani w’urubanza rwa Muhayimana Claude rubera I Paris mu Bufaransa, hagaragajwe umwimerere (itari kopi) ya ‘Ordre de mission’ yatanzwe na Muhayimana nk’ikimenyetso cy’uko ibyaha akurikiranyweho byabaye adahari. Umutangabuhamya bamwe batiyumvishaga uko yageze mu rukiko, yakuyeho urujijo kuri iyo nyandiko. Umuvugabutumwa w’imyaka 60, yari umubitsi (comptable) wa Guest House ya Kibuye, aho Muhayimana…

Read more

Kwivuguruza ku buhamya ntibyabangamira ubucamanza

Kuva taliki ya 22 Ugushyingo mu gihugu cy’u Bufaransa mu rukiko Rwanda rubanda I Paris hakomeje kuburanishishwa urubanza rwa Claude Muhayimana ukurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Aho icyaha akurukiranweho ari ubufatanyacyaha bw’uko yatwaraga abarimo interahamwe n’abasirikari mu kwica abatutsi aho bari bahungiye. Ku itariki 02 Ukuboza 2021 hari bamwe mu barokotse…

Read more

Daihatsu y’ubururu: Ikimenyetso kigarukwaho mu rubanza rwa Muhayimana

Kuva tariki 22 Ugushyingo 2021, mu rukiko rwa rubanda (cours d’assises) rw’ I Paris hari kubera urubanza rwa Claude Muhayimana ucyekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994. Imodoka ya Daihatsu yakunze kugarukwaho n’abatanga ubuhamya muri urwo rubanza Ku munsi wa kabiri w’urubanza rwe ubwo yabazwaga ku mugambi wo gutegura jenoside, Claude Muhayimana…

Read more

Claude Muhayimana yahakanye kugira uruhare muri jenoside nyamara yemera ko yabaye

Kuri uyu wa kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021, mu gihugu cy’Ubufaransa hakomeje urubanza ubushinjacyaha bukurikiranyemo Muhayimana Claude uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994. Claude Muhayimana aziko jenoside yabaye nubwo ahakana uruhare yayigizemo muri 1994. Ibi yabivugiye mu rubanza ruri kubera mu rukiko rwa rubanda (cours d’assise) rw’ I Paris.Muhayimana Claude akomoka mu…

Read more