Abashinja n’abashinjura Neretse batangiye kumvwa

Mu rubanza rwa Fabien Neretse ruri kubera I Bruxelles mu Bubiligi, hakomeje kumvwa abatangabuhamya, aho muri iki cyumweru hategereje kumvwa abagera kuri 60 bashinja n’abashinjura harimo abenshi bazava mu Rwanda, ndetse batangiye kumvwa. Abumviswe uyu munsi kuwa 18/11/2019 ni abo mu miryango yari ituranye n’ushinjwa I Nyamirambo. Iburanisha ryatangiye saa 9h40 ku isaha yo mu…

Read more

Mu rubanza rwa Neretse abatangabuhamya baranzwe no kunengana hagati yabo

Ku munsi wa kane w’urubanza rwa Neretse, taliki ya 13 Ugushyingo humviswe abatangabuhamya ku mateka y’uRwanda barimo umunyarwanda Joseph Matata ndetse n’umubiligi Prof Alain Verhaagen wari mu Rwanda igihe Jenoside yakorewe abatutsi yabaga mu 1994 akorera umuryango w’abaganga batagira umupaka (Médecin Sans Frontière). Ubuhamya bwa buri wese muri aba bwagiye bunengwa n’urundi ruhande aho nko…

Read more

Menya uko urukiko rwa rubanda (Cours d’assises) rukora

Urukiko rwa rubanda (Cour d’assises) rugizwe n’abacamanza batatu, bungirijwe n’umwanditsi ndetse n’inyangamugayo 12 zizewe ku rwego rw’amategeko. Ni urukiko rufite imikorere imwe mu Bubiligi bwose. Ruterana uko idosiye izanywe n’umucamanza, igihe hari ushinjwa cyangwa agomba gukurikiranwa. Nk’uko bitangazwa na www.rennaissanceactu.com, abagize inteko y’iburanisha uko ari 12 baba bafite hagati y’imyaka 30 na 60, batoranywa mu baturage…

Read more

Urubanza rwa Neretse: Abatangabuhamya batangiye kuvuga kuri jenoside yakorewe abatutsi

Nyuma yo kumva ibyo Neretse aregwa, abamwunganira n’abahagarariye abaregera indishyi bakavuga; ubu hagezweho kumva abatangabuhamya banyuranye. Aba batangabuhamya basabwa kubanza kurahirira ko bagiye kuvuga ukuri kwambaye ubusa. Umutangabuhamya wa mbere wumviswe kuwa kabiri taliki ya 12 Ugushyingo yabanje kurahira ko “agiye kuvuga ukuri kose, kandi ntacyo ari buvuge kitari ukuri”. Uyu ni Swinnen Johan wari…

Read more

Neretse yakomeje kwisobanura asaba ko abakoze Jenoside ba nyabo bahanwa

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 12/11/2019, urubanza rwa Neretse rwakomeje yisobanura ndetse anasubiza ibibazo bitatu byari byasigaye atabibajijwe. Abamwunganira batanze inzitizi zatumye urubanza ruhagarara amasaha arenga abiri kugira ngo zibanze zirebweho ariko birangira abacamanza bemeje ko nta shingiro zifite, urubanza rurakomeza. Inzitizi zijyanye n’uko ngo ubushinjacyaha bwahawe umwanya munini kuruta uwahawe abunganira Neretse, hagarutse…

Read more

Neretse Fabien yatangiye kwisobanura

Urubanza rwa Fabien Neretse rwakomeje I Buruseli mu Bubiligi, aho Neretse we ubwe yahawe ijambo ahakana ibyo ashinjwa byose, avuga ko ahubwo yarwanyije ihohoterwa ryakorerwaga abatutsi cyane cyane mu kigo cye cya ACEDI Mataba kiri mu karere ka Gakenke. Mu gihe urubanza yari atangiye kuvuga byagaragaye ko umugore we a Bibiane Nimukuze ari mu cyumba…

Read more

Urubanza rwa Fabien Neretse rwatangiye umwunganira avuga ko bamwibeshyeho

Mu rubanza ruregwamo Fabien Neretse rwatangiye kuri uyu wa kane taliki ya 7/11/2019 mu Bubiligi; ubushinjacyaha bwagaragaje mu masaha abiri n’igice ibirego uyu musaza w’imyaka 71 akurikiranyweho, nyuma Me Flamme wunganira uregwa ahabwa umwanya wo kuvuga. Mu gusoma inyandiko y’amapaji 55, Me Flamme yavuze ko umukiliya we atigeze aba umusirikari nk’uko bivugwa, ahubwo ko ubushinjacyaha…

Read more

Amakimbirane mu miryango aratuma abana bata ishuri bakajya mu mihanda

Umubare w’abana baba mu muhanda ukomeza kwiyongera umunsi ku munsi. Abana bamwe baba mu muhanda bavuga ko babiterwa n’ubukene buvuza ubuhuha mu miryango yabo, ndetse n’umwiryane muri imwe mu miryango utuma ababyeyi bamwe badakurikirana imibereho y’abana babo. Abana benshi baba mu muhanda akenshi bavuga ko ikibajyanayo cya mbere ari ubukene mu miryango, amakimbirane y’abagize umuryango…

Read more