Mu rubanza ruregwamo Fabien Neretse rwatangiye kuri uyu wa kane taliki ya 7/11/2019 mu Bubiligi; ubushinjacyaha bwagaragaje mu masaha abiri n’igice ibirego uyu musaza w’imyaka 71 akurikiranyweho, nyuma Me Flamme wunganira uregwa ahabwa umwanya wo kuvuga. Mu gusoma inyandiko y’amapaji 55, Me Flamme yavuze ko umukiliya we atigeze aba umusirikari nk’uko bivugwa, ahubwo ko ubushinjacyaha bwamwitiranyije na Liyetona Emmanuel Neretse. Bityo ngo ibyo akurikiranweho byose ni ibihimbano.
Urubanza rwatangijwe n’urugendo rushyigikira abafashije kugira ngo uyu mugabo aburanishwe. Ahagana saa tatu z’igitondo ku isaha yo mu Bubiligi (Saa ine ku isaha yo mu Rwanda) abantu bari benshi ndetse icyumba cy’iburanisha cyari cyakubise cyuzuye abantu biganjemo abanyarwanda. Abanyamakuru nabo bari bitabiriye kuko 20 baje gukurikirana urwo rubanza ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rw’I Buruseli.
Fabien Neretse yinjiye mu rukiko bigaragara ko ananiwe nk’umusaza, n’imbago kuko afite n’ubumuga bwa 80% yakurikiranye ibyo ashinjwa birimo ibyabereye ku ishuri rye ACEDI Mataba riri mu murenge wa Mataba, akarere ka Gakenke. Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko yayoboye interahamwe muri Mataba ndetse n’i Nyamirambo.
Bwagarutse kandi ku buryo yagiye agaragaza aho abatutsi bari bihishe ndetse n’uko yarangaga abashaka guhunga berekeza hanze y’u Rwanda akabatangaza bikarangira bishwe. Ubushinjacyaha bwitsa ku ruhare rwa Fabien Neretse mu iyicwa ry’umubiligi Claire Beckers, umugabo we Isaie Bucyana ndetse n’umukobwa wabo Katia, biciwe I Kigali ku italiki 9/4/1994, baranzwe na Neretse.
Bwavuze kandi ku ruhare rwe mu bwicanyi bw’abatutsi bwabereye mu yahoze ari perefegitura ya Ruhengeli n’iya Gisenyi ndetse no gice cya Ndiza.
Me Flamme wunganira Neretse atangira kwiregura yatangiye avuga ibintu bitanditse, maze umucamanza amwibutsa ko bitemewe, amusaba gusoma ibyanditse nk’uko amategeko yo mu Bubiligi abiteganya. Yantangiye avuga ko ibyaha bya Jenoside umukiliya we ashinjwa ari ibicurano, aho yibanze cyane ku mibare y’abahitanywe na Jenoside aho yavuze ko abahitanywe nayo ari Miliyoni ebyiri.
Yakomeje kandi avuga ko atari abatutsi bishwe gusa, avuga ko hari n’abandi b’ubundi bwoko biciwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bo batavugwa. Ikindi cyagaragaye mu kwiregura kwe, ni aho yageze avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi yatangiye ku italiki 1/10/1990 ikarangira ku italiki ya 30/6/1994. Ati “Umushinjacyaha ni umuvigizi wa FPR, ibyaha byose ni ibicurano ntibikwiye guhabwa agaciro. Uko mushaka gucura ibyaha byinshi niko mwinyuramo bwana porokireri”.
Yagarutse ku byaha ashinjwa ko yakoreye ku ishuri rye ACEDI Mataba, avuga ko byose ari ibihimbano kuko nta kuntu ishuri ryari kuba ryigamo abanyeshuri b’abatutsi rikaberamo n’imyitozo y’interahamwe. Ati “Neretse yirukanye abarimu n’abanyeshuri batotezaga abatutsi, azana abazamu barinda umutekano w’ikigo…”
Me Fraim ageze ku ipaji ya 45, abacamanza bafashe iminota 15 y’ikiruhuko bagaruka yunganirwa na mugenzi we dore ko Fabien Neretse afite abamwunganira babiri. Nyuma yo gusoma inyandiko zishinjura, baje gutanga ubusabe bwatumye urubanza ruhita rusubikwa ku buryo butunguranye.
Mu byatumye rusubikwa abacamanza bakajya kubyigaho, harimo ko abunganira Neretse basabye ko urutonde rw’abatangabuhamya rwakongerwamo abandi babo mu gihe urutonde rwamaze gukorwa. Icya kabiri ni uko basabaga ko Neretse yareka gukurikiranwa, urubanza rugahagarara burundu kuko ari umwere.
Ku isaha ya saa kumi n’imwe na 45 nibwo abacamanza barusubitse bajya kwiherera bakazarusubukura ku munsi ukurikiyeho ku italiki ya 8/11/2019 saa tatu, harebwa niba ubusabe bw’abunganira uregwa bufite agaciro.
Iyi nkuru tuyikesha abanyamakuru ba Pax Press bakurikira urubanza i Buruseli ku ngunga y’umuryango nterankunga RCN J&D mu mushinga ugamije ubutabera no kwibuka (Justice et Mémoire).
Musonera Sosthene