Amakimbirane hagati y’abashakanye, guhoza ku nkeke, gukubita no gukomeretsa, ubwicanyi hagati y’abashakanye, amakimbirane ashingiye ku mutungo, ubusambanyi, ubusinzi bukabije n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ni bimwe mu bibazo by’ingutu byugarije umuryango nyarwanda. Akenshi usanga biganisha cyangwa bikomoka ku ihungabana, bikarangirira kuri za gatanya ku bashakanye. Impuguke zivuga ko kubyirinda bishoboka, ahanini hifashishijwe uburyo bwo kurwanya ihungana mu bagize umuryango.
Guhangana n’ihungabana ryibasiye benshi mu Banyarwanda bishobora kuba umuti urambye wo kugabanya umubare wa gatanya zikomeze kwiyongera mu bashakanye.
Umuhoza Vestine amaze imyaka ibiri atandukanye n’uwo bashakabye bari bamaranye imyaka 5 babanye byemewe námategeko, ndetse babyaranye abana 2. Umuhoza avuga ko yafashe umwanzuro wo gutandukana n’umugabo we kubera amakimbirane no guhozwa ku nkeke.
Yagize ati “Twese twahuye turi impfubyi, bityo guhuza ngo twubake biratugora kuko n’ibyo twapfaga bitari bihambaye ahubwo buri wese yashakaga ko urugo rukomeza mu buzima twari tubayemo tukiri ingaragu. Nkanjye nakuze nirera, niragira nkicyura, iyo umugabo yambazaga impamvu natinze cyangwa akambaza uko nakoresheje amafaranga mpembwa nahitaga ndakara cyane kuko numvaga ashaka kunyinjirira mu buzima.’’
Akomeza avuga ko umugabo we yakundaga kwigunga, guceceka no kurakara kandi nta mpamvu ifatika yabimuteye, akaba yaraziraga umuntu useka cyane kandi we akaba yarakundaga guseka.
Ngo iyo yasekaga umugabo we yumvaga ko amusuzuguye cyangwa se atahaye agaciro ibyo avuze, bityo akamwira umwasama.
Muri uko kutumvikana, “Iyo habaga ikintu tutumvikanyeho yahitaga ankubita kandi cyane ndetse agahora ambwira ko azanyica kuko naje kumutesha umutwe, bigatuma urugo rwacu ruhora mu nduru. Nabonye kubana binaniranye, birangira dutandukanye.’’
Uretse abagannye inkiko, hari n’abo usanga bahitamo kubikora mu ibanga bakabana badasangiye uburiri, badahurira ku meza, ariko bagera mu bandi bakiyumanganya
Gutakaza icyizere cy’ubuzima, ingaruka za Jenoside…!
Umuganga w’ibikomere byo mu mutima ndetse n’ihungabana, Dr. Ndagijimana Jean Pierre asanga imwe mu mpamvu ikomeye amakimbirane agaragara mu ngo muri iyi minsi ashingiye ku ihungabana ndetse n’ibikomere bitavuwe Abanyarwanda bagendana..
Dr Ndagijimana yagize ati “Ihungabana rigira ingaruka nyinshi ku wahuye naryo. Ribanza kumushegesha we ubwe, ariko ntibirangirira aho gusa kuko ingaruka zigera no ku bamuzengurutse. Agahinda ko mu mutima, gutakaza icyanga cy’ubuzima, kwitakariza icyizere no kutizera abandi, gutakaza ubushake bwo gukora no kuzuza inshingano, guhorana amahane, umushiha, umutima uhagaze, gutinya icyamusubiza ku cyamuhungabanyije, kunanirwa kubana n’abandi no gusangira urukundo, kugwa ikinya mu marangamutima… byose bikunze kuranga abahuye n’ihungabana.’’
Akomeza avuga ko Igihugu nk’u Rwanda cyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda biganjemo abayirokotse babonye ibibi bikomeye bituma hari benshi bahungabanye, bakaba bagendana ibikomere usanga bihinduka uruhererekane ku babakomokaho ndetse n’ababegereye.
N’ubwo hashize imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ariko ikibazo cy’ihungabana kiracyagaragara mu Banyarwanda kandi urubyiruko ni rumwe mu byiciro byugarijwe cyane kurusha abandi.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) mu 2018, bwagaragaje ko imiterere y’ikibazo cy’ihungabana cyugarije Abanyarwanda ku kigero cya 3.6%, mu gihe iryo hungabana ryugarije 28% by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubushakashatsi, bwakozwe n’umuryango Unity Club muri 2021, bwagaragaje igipimo kiri hejuru ku bikomere bituruka ku mateka mu rubyiruko rutazi inkomoko, kiri kuri 99%.
Urubyiruko rwarokotse Jenoside, ni bo bafite urugero rw’ihungabana ruri hejuru cyane kubera ibikomere bishingiye ku mateka ku kigero cya 87%; hakurikiraho rubyiruko rwavutse ku babyeyi basambanyijwe ku gahato ku kigero cya 69%; hakaza n’abana bavutse ku babyeyi badahuje ubwoko aho igipimo kiri kuri 43%”.
Ubushakashatsi bwa Unit Club kandi bwanagaragaje ko urubyiruko rukomoka ku babyeyi bakoze Jenoside rufite ibikomere ku kigero cya 35%, mu gihe abavutse nyuma ya Jenoside bugarijwe ku gipimo cya 14%.
Ihungabana ritiza umurindi gatanya
Dr. Ndagijimana avuga ko umuntu ufite ikibazo cy’ihungabana cyangwa ibikomere by’umutima bigoye cyane kubanira neza uwo bashakanye bikarushaho kuba bibi iyo bombi bafite iki kibazo
Ibi kandi abihuriraho na madamu Mahoro Emmanuella, inzobere mu bujyanama n’isanamitima (Counseling). Agaruka ku myitwarire y’umuntu ufite ihungabana n’ingaruka bigira hagati y’abashakanye.
Mahoro yagize ati ‘’Umuntu uhungabanye ashobora kugira amahane akabije, buri gihe ahora avuga nabi, yiyenza, atongana, arwana no ku tuntu duto tutakagombye gutera amahane mu bihe bisanzwe. Ntiyihanganira amakosa, ntasaba imbabazi, gutanga imbabazi ni ikibazo, bituma akantu kose kabaye mu rugo kabyara intambara, iyi myitwarire rero ishobora gutuma abashakanye bahora mu ntambara idashira, na gatanya zikaziraho.”
Yongeraho ko umuntu ufite ihungabana ananirwa kuzuza inshingano, bityo ugasanga nabyo biteye amakimbirane, cyangwa ugasanga arasesagura umutungo kuko nta cyizere cy’ubuzima aba afite cy’ejo hazaza. I
Kindi ngo ni uko gusangira amarangamutima, urukundo n’uwo bashakanye bimugora kuko amarangamutima ye aba yarabaye ikinya, ibi bishobora gutuma bya bintu umuntu akorera uwo bashakanye ngo yishime atabikora cyangwa yabikorerwa ntabihe agaciro.
Ngo hari bamwe usanga bafite imitungo yanditse ku bandi uwo bashakanye atazi, akoresha umutungo w’urugo uwo bashakanye atabizi cyangwa se ugasanga aricisha inzara uwo bashakanye kandi afite uburyo n’ibindi.
Ibyo byose ngo usanga bizana umwiryane mu miryango, iyo hatabayeho gutandukana ugasanga hari n’aho bigera mu kwicana.
Kwirinda birashoboka
Dr. Ndagijimana avuga ko iyi myitwarire igaragara ku muntu wagize ihungabana ndetse n’ibikomere akenshi abantu babifata nk’ibisanzwe, ndetse bakabifata nko kunanirana cyangwa uburara ku wagize iki kibazo nyamara afashijwe yakira agasubira mu buzima busanzwe.
Agira inama abagiye gushinga urugo ko bajya bafata umwanya wo kuganira mbere yo kubana kugira ngo buri wese abane na mugenzi we azi amateka ye, azi ibyamuhungabanyije kugira ngo amufashe gukira.
Akomeza agira inama abashakanye bamaze kwinjira mu makimbirane, kwegera abajyanama n’abaganga b’ihungabana kugira ngo babafashe kuva muri iki kibazo bitarinze kubaganisha kuri gatanya.
Bwaba Emmanuel Sarabwe, umushakashatsi akaba n’inzobere mu mibanire y’abantu akangurira abashakanye kwitabira gahunda ya MVURA NKUVURE mu rwego rwo gukira ibikomere byo mu mutima, kuko iyi gahunda ifasha imiryango myinshi gukira ibikomere no gukemura ikibazo cy’amakimbirane mu ngo.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itangazamakuru muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), bwana Rukesha Paul avuga ko Leta yashyizeho ingamba zikomeye zo guhangana n’ikibazo cy’ihungabana binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima, hakaba harashyizweho inzobere ziboneka mu mavuriro yose, kuva ku kigo nderabuzima, ibitaro by’akarere kugera ku bitaro bya za Kaminuza bita ku buzima bwo mu mutwe.
Ikibazo nyamukuru ni uko umubare munini w’abantu bafite ibibazo byo mu mutwe batarabasha gutinyuka kujya kwivuza. Imibare yavuye mu bushakashatsi bwakoze na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda mu 2018 igaragaza ko abazi serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe bagera kuri 65%, ariko abivuza indwara zo mu mutwe ari 5%.
Ubu bushakashatsi bwerekanye ko abandi bagiheranwe n’imyumvire yo gutinya guhabwa akato, ndetse hari na bamwe bagifite imyumvire yo gufata uburwayi bwo mu mutwe nk’amarozi. Ikindi ni ishusho bamwe mu Banyarwanda bahaye ibitaro bya Ndera bakumva ko umuntu wese woherejweyo ibye biba byarangiye.
Dr. Ndagijimana arasaba abanyarwanda guhindura imyumvire ku burwayi bwo mu mutwe ndetse n’ihungabana bakumva ko ari uburwayi nk’ubundi. Aha arasaba ko ubukangurambaga bwakomeza gushyirwamo imbaraga ndetse buri Munyarwanda iki kibazo akakigira icye.
Uyu muganga agaragaza Indi mbogamizi yagaragaje ikwiye kwitabwaho y’amavuriro n’ibigo byigenga bifasha abafite ihungabana no kuvura ibikomere by’umutima batarabasha gukorana n’ibigo by’ubwishingizi mu kwivuza.
Dr. Ndagijimana asaba ayo mavuriro guha uburemere ikibazo cy’ihungabana kugira ngo ibigo byigenga bikora umurimo wo kuvura ihungabana n’ubuzima bwo mu mutwe bibashe gufasha Abanyarwanda bose bafite ubu burwayi kuko kugeza ubu bakira abafite ubushobozi bwo kwiyishyurira gusa.
Umuyobozi mukuru muri Ministeri y”Umuryango (MIGEPROF) ushinzwe guteza imbere umuryango no kurengera umwana, Madamu umutoni Aline, agira inama abubatse ingo kwirinda ikintu cyose cyazana amakimbirane mu muryango.
Ngo abafite ikibazo cy’ihungabana bakwegera ababafasha hakiri kare, ndetse n’uwabona umuryango ufite iki kibazo akaba yabimenyesha inzego z’ubuyobozi zikamufasha bitararinda kugera ku gutandukana.
Umutoni yagize ati “Kugira umuryango mwiza ntibishoboka mu gihe Ubuzima bwo mu mutwe bw’abawugize butameze neza. Turagira inama Abanyarwanda ko bakwiye kwita ku miryango yabo no ku buzima bwo mu mutwe bw’abayigize, birinda amakimbirane ahubwo bakimakaza ubufatanye, ubwubahane, kujya inama no kugaragarizanya urukundo hagati y’abawugize. Mu gihe kandi hagize ugaragaza ibimenyetso by’uko ubuzima bwe bwo mu mutwe butameze neza, turagira inama buri wese yo kugana amavuriro bagahabwa ubufasha n’ababihuguriwe.”
Raporo y’Ibikorwa by’Ubucamanza ya 2021-2022, igaragaza ko ikibazo cyari cyiganje kuruta ibindi mu manza mbonezamubano ari ugutandukana burundu kw’abashakanye. Muri uwo mwaka, abatandukanye bageraga ku 3,322.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu mwaka wa 2019, ingo zasenyutse binyuze muri gatanya zageze ku 8,941 zivuye ku ngo 1,331 zari zasenyutse mu mwaka wawubanjirije wa 2018. Bisobanuye ko ingo zisenyuka zari zikubye inshuro 6.8 mu gihe cy’umwaka umwe gusa.
Kanzayire Denyse