Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame avuga ko iyo urebye uko isi yihuta, ukareba uruhare ikoranabuhanga ribigiramo, uhita ubona ko kurigeza ku bantu bose ari ikintu kihutirwa. Yabivugiye mu nama mpuzamahanga iri kubera mu Rwanda ivuga ku byerekeye ikwirakwizwa rya interineti aho ari ho hose ku isi.
Perezida Kagame avuga ko amasomo COVID-19 yasigiye isi ari uburyo bwiza bwo kwereka abayituye ko umuvuno mwiza wo guhangana n’ingaruka z’ibyorezo cyangwa andi madidane ari ukwifashisha ikoranabuhanga.
Avuga kandi ko kuva kiriya cyorezo cyaduka mu isi, cyayisigiye abantu umukoro wo kumva ko ikoranabuhanga rigomba kuba umusemburo wa buri terambere umuntu yifuza kugeraho.
Icyakora, Perezida Kagame avuga ibyakorwa byose ngo ikoranabuhanga rigerweho ariko bigakorwa hirengagijwe uruhare rw’urubyiruko, byaba ari ukuruhira ubusa.
Agira ati “Icyorezo cyatweretse ko byihutirwa ko abantu bava mu bya kera ahubwo bakajya mu by’ubu bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Urubyiruko rwacu rwa ba rwiyemezamirimo nirwo shingiro yo kugera kuri izo mpinduka. Tugomba kurufasha mu byo rukora.”
Mu kugera kuri izi ntego, Perezida Kagame avuga ko bikwiye ko abaturage benshi bagerwaho n’amashanyarazi, bakabona ibikorwaremezo bibafasha gukoresha murandasi yihuta kandi ‘ihendutse’.
Perezida Kagame wari umushyitsi mukuru muri iyi nama, avuga ko kuba muri Afurika ari ho hantu hari kugezwa murandasi kurusha ahandi ku isi ari intambwe ishimishije.
Perezida Kagame avuga ko nubwo hishimirwa intambwe imaze guterwa ariko hakiri icyuho kuko hakiri benshi bayikeneye, cyane cyane abatuye mu cyaro cy’Afurika muri rusange n’icyaro cy’u Rwanda by’umwihariko.
Yagize ati “Binyuze mu mikoranire ya hafi, dushobora kugera kuri byinshi kandi vuba.”
Bivugwa ko 30% by’Abanyarwanda bangana na 80% by’abatunze telefoni muri rusange, ari bo bafite izishobora kwakira murandasi.
Iyi nama yahuje abahanga mu ikoranabuhanga baturutse hirya no hino ku isi ngo barebere hamwe uko ryagezwa hose kandi rihendutse. Hagati aho, umuhate w’u Rwanda wo gufasha abarutuye bose gutunga telefoni zakira murandasi uracyakomeje.
Nyampinga Aline