Kuri uyu wa 18 Ukuboza 2024, urubanza rwaberaga mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwapfundikiwe, rwanzura ko Hategekimana Philippe Manier uzwi nka Biguma afungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Ni urubanza Biguma yajuriye ahakana ibyaha yari yahamijwe muri Kameza 2023, aho yari yahanishijwe gufungwa burundu n’ubundi. Uyu mwanzuro uje nyuma y’uko Biguma yahawe ijambo ngo agire icyo avuga ku byaha ashinjwa, maze akiregura avuga ko ibyo ashinjwa atari ukuri kuko byabaye ari i Kigali ndetse ko no muri icyo gihe aho yari i Kigali yarokoye Abatutsi nubwo na we ngo ubuzima bwe bwari mu kaga cyane kuko ngo umugore we n’umuryango we na bo bari Abatutsi.
Nyuma y’iri jambo rya Biguma, nibwo abacamanza n’itsinda ry’inyangamugayo 9 z’abaturage bo mu Bufaransa biherereye bafata umwanzuro w’uko Biguma afungwa burundu ku bw’ibyaha yakoreye mu karere ka Nyanza mu bice bitandukanye harimo Ntyazo, Nyabubare, Nyamure, ISAR Songa n’ahandi.
Mu itangazo ry’umuryango w’abanyarwanda baba mu Bufaransa (CRF), bavuze ko bishimiye uyu mwanzuro nk’ikintu cy’ingenzi kigezweho muri uyu mwaka mu Bufaransa mu kurwanya umuco wo kudahana ndetse no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urubanza rwa Biguma mu bujurire rumaze ibyumweru bigera kuri bitandatu, aho rwatangiye ku itariki ya 4 Ugushyingo, rugapfundikirwa tariki ya 18 ukuboza 2024 ahamijwe ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, agahanishwa igifungo cya burundu ari nacyo yari yarahanishijwe mu rubanza rwa mbere. Ni urubanza rwagaragayemo abatangabuhamya barenga 66 barimo abatangabuhamya b’impuguke ku Rwanda no kuri Jenoside, hamwe n’abatangabuhamya b’ibyabaye.
Yvette Musabyemariya