Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi Papa Francis avuga ko icyiza ari uko Ubwongereza bwaguma mu muryango w’umbumwe bw’Uburayi kuko ngo kuri we ubumwe buruta amakimbirane, avuga ko mu gihe hari ibitagenda neza mu bihugu bifitanye ubumwe hagakwiye kubaho uburyo bwiza bwo kubikemura kuruta kwitandukanya.
Ibi umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari asoje uruzinduka rwa gikirisitu yagiriye mu gihugu cya Armenia mu mpera z’icyumweru gishize.
Ubwo yari abajijwe icyo avuga ku kuba Ubwongereza buri mu nkubiri yo kwitandukanya n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Papa Francis yavuze ko adashyigikiye kwitandukanya kuko ngo icyiza ni uko habaho gukomeza ubumwe kuruta ko habaho kwitandukanya.
Yagize ati: “Kuri njye, buri gihe ubumwe buruta amakimbirane, ariko habaho amoko menshi y’ubumwe n’ubuvandimwe, hano ndagaruka kuri EU, ubuvandimwe ni bwiza cyane kuruta amakimbirane no kwitandukanya, kandi ikiraro (iteme) ni kiza kuruta urukuta”Yakomeje agira ati: “Intambwe EU igomba gutera kugirango isubirane imbaraga z’umwimerere ni uguhanga udushya no gushyiraho uburyo bwo gutandukana butabangamiye ubuzima, ibyo ni ugutanga ubwigenge busesuye ku bihugu bigize EU, gutekereza ku bundi buryo bwo kwiyunga no guhanga imirimo mu bukungu.”
Papa Francis yakomeje avuga ko kuba hari ikintu kitagenda neza muri uyu muryango bidakwiye ko habaho kwitandukanya, ahubwo ngo abantu bari baakwiye kurenga ibibatandukanya bakongera kwihuza bakishakamo umusaruro nkuko ikinyamakuru CNN kibitangaza.
Kuri iyi ngingo, Papa Francis yagize ati: “Hari ikintu kitagenda neza muri iri huriro, ariko reka twe gutererana umwana mu mazi abira (Ubwongereza), reka turenge ibidutandukanya twongere twireme busha, uyu munsi amagambo y’ingenzi kuri EU ni uguhanga udushya no kubyara umusaruro”
Papa Francis aje yiyongera ku zindi mpuguke mu bukungu n’ibikomerezwa muri politiki bagiye baburira Ubwongereza kutava mu muryango w’Ubumwe bw’uburayi bitewe n’impungenge bagaragazaga ku ngaruka iki gihugu gishobora guhura na zo nyuma yo kuva burundu muri uyu muryango.
Pax Press