Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare basanga nta mwana ukwiye kugwingira kuko atabonye igi cyane ko rihendutse kandi akaba ari indyo yuzuye ikenerwa n’umwana.
Mu kwizihiza umunsi w’Umuganura, amagi yari bimwe mu biribwa byateguriwe abana mu rwego rwo gushishikariza ababyeyi guhora bayagaburira abana mu rwego rwo kubarinda igwingira.
Bamwe mu babyeyi bitabiriye uyu munsi w’Umuganura bishimiye kongera kwibutswa ibyiza byo kugaburira abana babo amagi kuko kwigisha ari uguhozaho.
Kayitesi Betty wo mu Kagari ka Matimba avuga ko habaho kudohoka kw’ababyeyi. Agira ati “Ababyeyi bamwe dufata amagi tukayagurisha tukibagirwa ko afitiye abana akamaro. Ariko kuva bongeye kudukebura ubu tugiye kongera kuyategura ku mafunguro yo mu rugo.”
Ngoga John, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matimba, yifatanyije n’abaturage b’uyu Murenge mu kwizihiza umunsi w’Umuganura, abasaba kujya kwita ku mikurire y’abana babo kuko ari bo ejo hazaza h’umuryango.
Ngoga, yabwiye abaturage ko atumva impamvu muri uyu murenge hari abana bagwingiye kandi ari Umurenge wihagije ku biribwa.
Ati “Turihagije ku rutoki n’ibindi bihingwa, umurenge wacu kandi urihagije ku bworozi bw’amatungo magufi arimo inkoko zitanga amagi n’inka zitanga amata. Nta mpamvu yatuma tugira abana bagwingiye usibye uburangare gusa.
Ngoga akomeza avuga ko hagiye gushira imyaka ine muri uyu murenge hatagaragara umwana ugwingiye kuko ahaheruka mu mwaka wa 2019.
Igi ni kimwe mu bisubizo by’igwingira
Igi rikungahaye cyane ku ntungamubiri za poroteyine (protein), izi ntungamubiri nizo zigira uruhare mu kurema ibindi bice by’umubiri. Ubushakashatsi bugaragaza ko mu gihe umwana yujuje amezi atandatu (6) atangiye imfashabere kuri buri mfashabere ahawe buri munsi hakaba hariho igi kugera agize imyaka ibiri atazigera agwingira.
Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko kurya igi buri munsi, bishobora kugabanya igwingira kugeza ku kigero cya 47% ndetse n’indwara ziterwa n’imirire mibi kugeza ku kigero cya 74%.
Mu kwezi k’Ukuboza 2022, ubwo Julianna Lindsey, umuyobozi wa Unicef Rwanda, yatangizaga ubukangurambaga bw’igi rimwe ku munsi yavuze ko “ Indyo ihagije kandi yuzuye ni ingenzi ku mwana ugitangira kurya.”
Mu gukemura ikibazo cy’abafite amikoro make badashobora kubona igi buri munsi, Macara avuga ko bakoranye n’izindi nzego bateganya kuzaha inkoko z’amagi abatuye mu turere icumi (10), tutagabanyije ikibazo cy’igwingira na bo bakagenda boroza bagenzi babo.
Ubushakashatsi buheruka muri 2020 ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], bwerekana ko abana bari munsi y’imyaka ibiri badafata indyo yuzuye nk’uko bikwiye. 22% gusa y’abana nibo barya ifunguro rinyuranye kandi inshuro ikwiye umwana, 7% gusa yabo bana nibo barya amagi.
Raporo y’umwaka ushize y’ Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA, nayo igaragaza ko Akarere ka Nyagatare ari kamwe mu turere dufite abana benshi bagwingiye bari ku ijanisha rya 30.7.
Safi Emmanuel