Ubwo yiyamamazaga mu karere ka Nyaruguru na Nyamagabe, umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe yavuze ko mu gihe yaba atowe buri Munyarwanda yajya avuga rikijyana, ndetse ko nta karengane kakongera kubaho kuko buri wese yajya ahabwa ubutabera 100%.
Ubwo yatangiraga kwiyamamaza muri utwo turere, yabanje gusaba abahatuye byibura ko bakwishimira ko umwana uvuka i Nshiri [Mpayimana nyine] ari kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika.
Ubwo yageraga muri Nyamagabe, ku wa kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2024, Mpayimana yibanze cyane ku ngingo y’ubutabera, avuga ko naramuka atowe azaharanira ko nta Munyarwanda uzarengana kandi uwo bizajya bibaho azajya arenganurwa 100%. Yongeyeho ati “Buri wese azaba avuga rikijyana.”
Mpayimana Philippe yiyamamarije mu murenge wa Uwinkingi, akaba yari avuye i Nyaruguru. Yabwiye abaturage bari aho ko bakwiye kwishimira ibyo igihugu kigezeho. Yashimangiye ko kigeze kuri byinshi ariko kandi kigikeneye gutera indi ntambwe mu iterambere (n’ubusanzwe mu kirangantego cye handitsemo ngo INDI NTAMBWE, Ndlr)
Muri Nyaruguru, Mpayimana yagombaga kwiyamamariza mu kagari ka Nyange, ariko we n’itsinda rishinzwe kumwamamaza nyuma yo kubona ko abaturage bagorwa no kuhagera, basabye guhindurirwa maze ubuyobozi bw’umurenge wa Kibeho bubaha kuri senteri ya Ndago, iherereye iruhande rw’isoko ryaho.
Abakandida bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika ni 3, babiri muri bo batanzwe n’imitwe ya politiki ari bo Paul Kagame watanzwe na FPR-Inkotanyi ndetse na Dr. Frank Habineza, watanzwe na Democratic Green Party of Rwanda. Uwa 3 ni umukandida wigenga Mpayimana Philippe ari na we mukandida wenyine wigenga wemewe muri 7 bari batanze ibyangombwa byabo byo kwiyamamaza.
Abandi bakandida bigenda bari batanze kandidatire zabo kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ariko ikagaragaza ko batujuje ibisabwa ngo bemererwe kwiyamamaza, ni Herman Manirareba, Innocent Hakizimana, Barafinda Sekikubo Fred, Thomas Habimana, Diane Shima Rwigara, ndetse na Jean Mbanda.
Ubusanzwe Mpayimana Philippe uvuka mu karere ka Nyaruguru ahitwa i Nshiri. Mu mwaka wa 2017 nabwo yiyamamarije kuba Perezida wa Repubulika aratsindwa.
Mu yindi mirimo yakoze harimo kuba umunyamakuru kuva mu 1990, ndetse akaba yrakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo na Televiziyo y’u Rwanda (TVR). Ni n’umwanditsi w’ibitabo bitandukanye yagiye asohora akiri hanze y’igihugu, dore ko yize muri Cameroun ndetse akaba no mu gihugu cy’u Bufaransa.
Ubu akora muri Minisiteri y’Ibumwe n’inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), akaba ari impuguke ishinzwe kureba uruhare rw’abaturage muri gahunda za Leta (community engagement), akaba yaratangiye izi nshingano ku itariki ya 12 Ugushyingo 2021.
HIGIRO Adolphe