Nk’uko bikuye mu gitabo cyashyizwe ahagaragara n’ishyaka ayoboye kuwa 24/8/2016, hagaragaramo ko Nicolas Sarkozy azongera kwiyamamariza kuyobora Ubufaransa mu matora ateganyijwe umwaka utaha wa 2017. Ni nyuma y’aho yayoboreye icyo gihugu manda imwe kuva muri 2007 kugera muri 2012.
Mu nkuru y’ikinyamakuru Le Monde cyo mu bufaransa, Sarkozy agira ati “nafashe umwanzuro wo kuziyamamariza kuyobora ubufarannsa muri 2017. Ubufaransa budutegeka ko tubuha byose.” Iki gitabo cyiswe “byose ku bufaransa (Tout pour la France)” gifite amapaji 231, cyanditswe mu mezi atatu gusa.
Iki gitabo kigaragaramo iby’uku kwiyamamaza kwa Sarkozy ahagarariye ishyaka ry’abarepubulika ritavuga rumwe n’irya Francois Hollande riri ku butegetsi, gifite imitwe(Chapitres) itanu aho hagaragaramo ku buryo burambuye ibyo kwiyamamaza kwe.
Nicolas Sarkozy w’imyaka 61, yayoboye ubufaransa kuva muri 2007 kugera muri 2012 asimbuwe na Francois Hollande uri kurangiza manda ye ya mbere. Nyuma yo gutsindwa byavuzwe ko avuye mu bya Politiki ariko aza gutangaza ko agarutse muri 2014 ahita anatorwa kuyobora ishyaka rye.
Uyu munyapolitiki wabaye Minisitiri w’umutekano ku bwa Jacques Chirac, no ku bwa Dominique de Villepin(2005-2007) mbere y’uko yari Minisitiri w’imari kuva muri 2004 kugera muri2005.
Sarkozy yibukwa ko muri 2009 yagendereye u Rwanda nka Perezida w’ubufaransa wa mbere nyuma ya Jenoside, nyamara ibi bihugu byombi bihora biterana amagambo ku ruhare rw’ubufaransa muri Jenoside.
Uyu mugabo kandi ntazibagirana kubera uburyo kuri manda ye nka perezida w’ubufaransa, igihugu cye cyayoboye intambara yahitanye Muammar Gaddafi muri Libiya, mu gihe byavuzwe ko yamuhaye amafarnga yiyamamariza kuyobora ubufaransa. Uyu kandi muri 2014, ubushinjacyaha bw’ubufaransa bwamushinje kurya ruswa.
Musonera Sosthѐne