Mu gihe hirya no hino mu karere ka Musanze intara y’amajyaruguru havugwa ikibazo cya gaze zikunze guteza impanuka ku bazikoresha zirimo inkongi,bituma bamwe mu bahatuye batinya gukoresha gaze.
Ubusanzwe mu karere ka Musanze , uburyo bwo guteka hakoreshejwe gaze ni bumwe mu buryo bukoreshwa n’abahatuye cyane cyane mu mugi mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara,hagamijwe kubungabunga ikirere. Nyamara hari bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Muhoza bavuga ko batinya gukoresha gaze kubera impanuka ziteza.
Mukamana Olive ,ni umwe mu batuye mu karere ka Musanze avuga ko atinya gukoresha gaze kuko ziteza impanuka ibintu bigira ingaruka ku bazikoresha.
Mukamana yagize ati ”No mu bitaro ndababona batwitswe na gaze,nsigaye ntinya kuyikoresha iya mbere yarashize none nta yindi naguze kubera gutinya ko yantwika ikanasenya inzu.”
Emmanuel Senzoga nawe ati’’Nagiye mu kazi,numva telefoni irampamagaye ngo inzu yawe irahiye habaye iturika rya gaze,ubu nahombye byinshi kuko habagamo abapangayi kuva icyo gihe natinye gaze,n’uje gukodesha mu zindi nzu iyo ayifite simwakira.” Mukagashema nawe ati’’Aho nakoraga habaye sirikwi (circuit ni ukuvuga ihura ry’insinga bigatera umuriro) kuko numvaga mu nzu hanuka gaze nyoberwa ibyo aribyo,nshanye n’ikibiriti biraturika cyane ndashya ku kuguru no mu maso,ubu ndayitinya no kuyireba bindya ahantu.”
Ku kibazo cya gaze ziteza impanuka,ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko hari gukorwa ubukangurambaga bugamije gukumira impanuka zitezwa na gaze. NUWUMUREMYI Jeanine umuyobozi w’aka karere abisobanura yagize ati’’Hari abantu bagitinya gaze nibyo,kuko iyo zituritse abakiriya baragabanuka ,ariko mu bukangurambaga abazicuruza tubibutsa buri munsi ko ugiye kuyigura bazajya bamuherekeza bakamwereka aho ayishyira n’uko ayicana ,n’uko ayizimya bakamumara ubwoba.”
Ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda(REG),gifite intego y’uko mu 2024 abaturage bakoresha inkwi bazagababuka bakava ku kigero cya 80% bakagera nibura kuri 42%, abatekesha amakara bakava kuri 17% bakagera kuri 0%, hirindwa ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ziterwa no kwangiza amashyamba.
NYIRANGARUYE Clementine