Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku magare (mubanyonzi) bakorera mu mugi wa Musanze ndetse no mu nkengero zawo baravuga ko kuba akazi kabo karahagaze muri iki gihe batagikora birirwa mu rugo byabagizeho ingaruka. Ibi ngo ni ukubera amabwiriza bagomba kubahiriza yo gukumira icyorezo cya Covid19. Bavuga ko bamwe basezereye abagore babo kubera kubura ibibatunga bakazagaruka ari uko akazi kongeye gusubukurwa.
Aba banyonzi baravuga ko kuva babuzwa gusubira mu muhanda gukora kuri ubu hashize igihe gisaga amezi atatu bari mungo iwabo ntacyo bakora ibintu byabaviriyemo ibyo bakwita gusenya ingo zaba kuko hari bamwe bohereje abagore iwabo bakabasaba ko bazagaruka ari uko bongeye gukora.
Bigirimana Issa yakoreraga akazi mu mugi wa Musanze yagize ati”nari maranye n’umugore wanjye amezi atandatu. Nyuma nibwo hasohotse ibwiriza rivuga ko gutwara abagenzi bitacyemewe kugira ngo hirindwe icyorezo cya Covid19. Kubera ko yari atwite akeneye kwitabwaho by’umwihariko akazi kahise gahagarara mbona bitashoboka nahise mfata icyemezo kitoroshye cyo kumwohoreza iwabo mu gihe nari ntegereje ko bashobora kongera kudukomorera ngasubira mu kazi. Kugeza uyu munsi icyemezo kidusubiza mu kazi ntabwo baragifata. Ubu aracyari iwabo. Kuko yari atwite no kubyara ubwo niho azabyarira azagaruka igihe bazatwemerera gukora”.
Turikumwenaho Anasthasie nawe ati” nk’ubu ku munsi nacyuraga amafaranga ari hagati y’igihumbi Magana atanu na bibiri (1500 ndetse na 2000) ayo niyo natungishaga umuryango. Aho Covid19 iziye rero bakatubuza gukora byari bigoranye cyane kuba natunga umuryango ndetse nkabona ayo kwishyura inzu. Mfite abana babiri nafashe umwanzuro wo kumwohereza iwabo nanjye nsubira iwacu”. Kuri uyu munyonzi ngo ahora arekereje areba ko itangazo ry’inama y’abaminisitiri ryasohoka ryemerera abanyonzi kongera gukora.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Janine avuga ko aba banyonzi bakwiriye kureba akandi kazi batekereza bakaba ariko bakora kuko abenshi ari abasore. Ati”abanyonzi benshi baracyari batoya bakwiye kuva muri ibyo bakareba akandi kazi bakora kuko akazi karahari Kandi kenshi. Nk’ubu ubwubatsi bwarakomeje muri uyu mugi abantu bari kubaka bajyayo bakaka akazi k’ubuyede ndetse n’ibindi ikindi Kandi amagare yabo arahari Kandi imyaka ireze bajya bareba abantu basarura bakabatwaza ariko bakareka kwirukana abagore ngo bazagaruke ari uko batangiye gukora.”
Aba banyonzi bahagaritswe gukora mu mpera z’ukwezi kwa weruwe ubwo hasohokaga amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid19 avuga ko nta munyonzi wemerewe gutwara abantu gusa bemererwa gutwara imizigo gusa. Ibi usanga bose batabibonamo akazi cyane ko muri aka karere habarurwa abanyonzi bagera ku gihumbi magana inani (1800).
Uwimana Joselyne