Bamwe mu bacuruzi n’abakiriya mu karere ka Muhanga , bavuga ko bagifite imbogamizi mu kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga . Uwishyuye akoresheje telefoni mu buryo bwa Mobile money asabwa kurenzaho n’ayo gukata umucuruzi agiye kuyabikuza .Ni mu gihe Leta isaba abaturage ko mu rwego rwo kwirinda no gukwirakwiza icyorezo cya covid-19 bakwiye kwitabira gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga.
Nsigayehe Laurent utuye muri aka gace ,avuga ko yari afite amafaranga kuri telefoni ye ubwo yajyaga guhaha yasabye umucuruzi kumwishyura kuri telefoni , nawe amubwira ko ari burenzeho ayo bazamukata agiye kuyabikuza .Yaremeye arayatanga kuko yabonaga nta kindi yari bukore. Agira ati ‘’ nari mpashye ibintu by’amafaranga ibihumbi makumyabiri na bitanu (25.000frw )nagombaga kuba ari yo muha kuri telefoni kuko kohereza ni ubuntu ariko byansabye kurenzaho ayo baza kumukata ,kuko yambwiraga ko nawe muhaye ariya bakayamukata yaba ahombye kandi ngo nta sim card imwe batishyura agira ‘’.
Umwe mu bacururiza muri uyu mujyi avuga ko impamvu hari bamwe batari bitabira gukoresha ikoranabuhanga atari ubushake bwabo. Ahubwo ngo baracyahura n’imbogamizi zo kuba batarabona sim card zikoreshwa muri uku kwishyurana hakiyongeraho no kuba batanarisobanukiwe kuko nta mahugurwa bahawe y’uburyo barikoresha. Agira ati ‘’ niba ikilo cy’isukari kigura amafaranga 900 ,ntabwo umukiriya azayanyoherereza kuri telefoni ngo ninjya kubikuza bankate ijana mbikuze 800 nzaba namaze guhomba .Ibyiza n’uko yayampa mu ntoki nkamenya ko anyishyuye ,ufite ayo kurenzaho akayaguha kuri telefoni urayakira ariko urumva atayarengejeho wahomba ndetse bikabije’’.
Uyu mucuruzi kandi akomeza avuga ko bagifite indi mbogamizi y’uko batanashobora kwakira amafaranga kuri telefoni incuro zirenze icumi , ndetse ko hari abajya kwaka sim card zabugenewe zizwi nka Momo pay ku bakoresha MTN ariko bagatinda kuzibona . Agira ati ‘’ turacyanafite ikibazo iyo abantu bakwishyuye bakoresheje ikoranabuhanga udashobora kwakira abarenze icumi ,nka twe ducuruza ibintu bitandukanye byo kurya ,ibikoresho by’isuku duhahirwa n’abantu benshi ku munsi iyo wa mubare warenze turongera tukayakira mu ntoki’’.
Ni ikibazo kandi kinafitwe n’abakora umwuga wo gutwara abantu kuri za moto bavuga ko bifuza kubahiriza ingamba zo kwirinda covid -19 ariko bakuzuza umubare w’abantu icumi bikarangira basubiye kwakira amafaranga mu ntoki.
Izi mbogamizi zakorewe ubuvugizi
Kimonyo Juvénal perezida w’urwego rw’abikorera mu karere ka Muhanga , yemeza ko abacuruzi bakanguriwe gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga kandi bazi neza ko bizabafasha kwirinda iki cyorezo .Kuba amafaranga acyakirwa mu ntoki , ngo biterwa nuko bitahita bicika ako kanya ndetse n’imbogamizi zagiye ziboneka mu gukoresha ikoranabuhanga . Agira ati « twebwe icyo dushyize imbere ni ukwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga ariko habonetsemo imbogamizi z’uko kwishyurwa kuri mobile money bagakatwa no kutarenza ziriya ncuro cumi . Twabikoreye ubuvugizi mu nzego zidukuriye ku ntara no ku rwego rw’Igihugu turacyategereje igisubizo ,kuko ziriya sosiyete nazo ni abikorera kandi turizera ko ku bufatanye bizagenda neza .’’Ku bantu basabye sim card zidakatwa z’abacuruzi uyu muyobozi avuga ko agiye kuvugana na MTN akumva igihe bisaba ngo uwayisabye abe yayibonye.
Nubwo hari abavuga ko batarakoresha ikoranabuhanga , bamwe mu bacuruzi babukoresheje bavuga ko ari byiza kuko bibarinda kwakira amafaranga mu ntoki dore ko kuyahererekanya bishobora gutuma bandura .
Icyakora ngo bishobora gutinza umukiriya wabikoresheje yishyura igihe impuzanzira ( network )zitameze neza ubutumwa bugufi bwerekana ko yishyuye bugatinda kuhagera .
Uwambayinema Marie Jeanne