Iteka rya Perezida n° 077/01 ryerekeye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 11/12/2023 nyuma yo gushyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika.
Mu ngingo yaryo ya kabiri iri teka ryemeje umunsi w’itora rya Perezida n’abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo. Iri tora rizaba ku wa 15 Nyakanga 2024 mu gihugu. Hanze y’u Rwanda, iri tora rizaba umunsi umwe mbere ni ukuvuga ku wa 14 Nyakanga 2024.
Mu ngingo yaryo ya 3 iri teka rivuga ko umunsi w’itora ry’Abadepite batorwa n’inzego zihariye ari ku wa Kabiri, tariki ya 16 Nyakanga 2024. Hazakorwa itora ry’abadepite 24 b’abagore batorwa n’inzego zihariye, hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu; iry’Abadepite babiri batorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko; n’iry’Umudepite umwe utorwa n’Inama y’Igihugu y’abantu bafite Ubumuga.
Byumvikane ko abatora hanze y’igihugu batora gusa Perezida wa Repubulika n’abadepite 53. Abandi b’ibyiciro byihariye batorwa n’ibyiciro byabo ku munsi wa kabiri ariko abatora muri ibyo byiciro bari mu gihugu.
ku birebana n’itora rya Perezida wa Repubulika.Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 100 na 101 y’itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda uko ryavuguruwe kugeza ubu, Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu. Bitandukanye na manda zabanje aho yatorerwaga imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe. Mu gutora Perezida wa Repubulika hatorwa umukandida umwe kandi mu cyiciro kimwe cy’itora.
Itorwa rya Perezida wa Repubulika rikorwa hasigaye nibura iminsi 30 kandi itarenga 60 mbere y’uko manda ya Perezida uriho irangira. Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda nyuma yo gutsinda amatora ya 2017 ku itakiki ya 18 Kanama 2017, kuri Stade Amahoro i Remera ahahuriye abarenga ibihumbi 25 baturutse mu turere twose tw’igihugu. Byumvikane ko amatora azaba hasigaye iminsi 33 ngo manda ye irangire, ibi bigahura n’ibyo itegeko rivuga.
Perezida wa Repubulika uri ku butegetsi akomeza gukora kugeza igihe Perezida wa Repubulika watowe atangiriye imirimo cyangwa ahererekanije ububasha n’umusimbuye.