Nubwo abareba iyo ibintu bigana batari babibonye(sondage), nyamara ariko kuri iki cyumweru taliki ya 02 Ukwakira abanyakolombiya bazindukiye muri referandumu yemeza cyangwa yanga iby’amasezerano y’amahoro Leta yagiranye n’inyeshyamba za FARC zayirwanyaga. Abanga ayo masezerano bafite amajwi 50,21% mu gihe abayemera bafite 49,78% . Gusa ngo ibi ntacyo bihindura ku masezerano yashyizweho umukono.
Nubwo abareba iyo ibintu bigana batari babibonye, nyamara ariko kuri iki cyumweru taliki ya 02 Ukwakira abanyakolombiya bazindukiye muri referandumu yemeza cyangwa yanga iby’amasezerano y’amahoro Leta yagiranye n’inyeshyamba za FARC zayirwanyaga. Abanga ayo masezerano bafite amajwi 50,21% mu gihe abayemera bafite 49,78% .
Mu migi niho batoye cyane Oya. Nka Medellin, oya yagize arenga 60%. Imodoka zagendaga zivuza amahoni zishimira intsinzi. Aka gace ni nako kavukamo uwigeze kuba perezida wa Kolombiya Alvaro Uribe wari wahamagariye abanyakolombiya gutora oya.
Mu byaro ni agahinda kenshi dore ko ari naho bari batoye yego. Nyuma y’amajwi nabo bahuriye hamwe baririmba bati “turashaka amahoro”. Iyi mibare igaragaza uko abanyakolombiya benshi babona inyeshyamba za FARC, zirwanira kuzana impindurwamatwara muri Kolombiya. Abenshi mu batuye icyo gihugu hari ingingo zimwe na zimwe batemera mu masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa mbere taliki ya 26 z’ukwezi kwa Nzeli. Muri zo harimo iyemera gushyira uwo mutwe muri politiki.
Perezida Juan Manuel Santos wa Kolombiya yavuze ko nubwo bibabaje ariko azakomeza gushakira amahoro arambye igihugu cye. Gusa amasezerano yashyizweho umukono ntarebwa n’iyi referandumu yari yakoreshejwe kugira ngo barebe uko abaturage bayakiriye. Ishyaka ry’uwahoze ari perezida w’iki gihugu Alvaro Uribe ryishimiye iri torwa rya Oya risobanura ko ibi bitavuze ko igihugu kigiye gusubira mu ntambara. Mu kugaragaza ubumwe bw’abanyakolombiya ubutumwa bwatambutse bugira buti” si ugusubira mu ntambara. Tugomba kuba umwe”.
Binyuze mu muvugizi w’izi nyeshyamba yavuze ko nubwo hatowe Oya ariko izi nyeshyamba zititeguye kongera kwegura intwaro.
Ku italiki ya 26 z’ukwezi kwa Nzeli, Leta ya Kolombiya n’inyeshyamba z’umutwe wa FARC basinyiye i Carthagène mu majyaruguru amasezerano ahagarika burundu imirwano nyuma y’imyaka 52. Imbere y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye.
PAX PRESS