Umushakashatsi w’Umufaransakazi, Hélene Dumas, avuga ko ubutegetsi bwa Grégoire Kayibanda, wabaye Perezida w’u Rwanda rukimara guhabwa ubwigenge, bwari bwarasabye Loni ko Abatutsi n’Abahutu batuzwa ahatandukanye mu Rwanda.
Uyu mushakashatsi waje mu Rwanda inshuro zirenga cumi n’eshanu guhera muri 2004, ndetse akanandika igitabo yise “Génocide au village: Le massacre des Tutsi au Rwanda”, ugenekereje wakwita “Jenoside mu mudugudu: Itsembatsembwa ry’Abatutsi mu Rwanda,” avuga ko akigera mu Rwanda yasanze ntacyo wabona gifatika gitandukanya amoko y’Abanyarwanda.
Imbere y’Urukiko rwa Rubanda i Bruxelles mu Bubiligi, aho yari yahamagajwe nk’umutangabuhamya w’amateka cyangwa “Témoin de contexte”, uyu wa 15 Mata 2024, mu rubanza rwa Emmanuel Nkunduwimye uri kuburanishwa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha by’intambara, yagize ati “Icyo nabonye ni uko baba Abatutsi, Abahutu n’Abatwa, nta tandukaniro bafite mu bijyanye n’imico n’imibereho, ahubwo abakoloni ni bo babishyize mu bantu batangira kwiyumva gutyo.”
Kimwe mu bitabo byanditswe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Avuga ko byarushijeho kuba bibi kubera inyigisho za Kiliziya Gatolika, na yo yagiye ibyigisha ndetse biza no gushyirwa mu nyandiko. Dumas akavuga ko kubera kwigisha abaturage iyo ngengabitekerezo urwango ku batutsi rwakuze, ku buryo mu 1959 byaje guhindura isura Abatutsi bamwe bakameneshwa, abandi bakicwa.
MU 1962 ho, avuga ko byageze aho “Ubutegetsi bwa Kayibanda busaba Loni ko Abahutu n’Abatutsi batuzwa ahatandukanye.”
Uyu mushakashatsi w’Umufaransakazi avuga kandi ko ibi byose byagiye birushaho guhembera urwango Abahutu bari bafitiye Abatutsi ku buryo mu 1963, Abatutsi bongeye kwicwa mu bice bitandukanye by’iyari Perefegitura ya Gikongoro abandi bakajugunywa mu migezi.
Yunga mu ry’abanyamateka b’Abanyarwanda bavuga ko, ku ngoma ya Juvénal Habyarimana ho inyigisho z’amoko
zagejejwe mu nzego z’ubutegetsi no mu mashuri, ku buryo uwari Minisitiri w’Uburezi, Nsekarije Aloys yazanye “iringaniza” aho abana bajyaga kwiga mu mashuri yisumbuye hakurikijwe ijanisha ry’amoko mu baturage. Ibi bishatse kuvuga ko Abatutsi mu ishuri batagombaga kurenga 15%, kuko ijanisha ry’icyo gihe ryavugaga ko Abahutu ari 84%, Abatutsi bakaba 15% naho Abatwa bakaba 1%.
Mu kugaragaza inkomoka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, uyu mushakashatsi avuga ko Inkotanyi zikimara gutera u Rwanda mu 1990, Abahutu barushijeho gushishikarizwa kwanga Abatutsi bigizwemo uruhare na Radio Television Libre des Milles Collines (RTLM).
Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni uruhurirane ry’ibyo bikorwa byose byabanje, biherekejwe n’iyo ngengabitekerezo yigishijwe mu bantu igihe kirekire ndetse n’urwango rwagejeje n’aho abahungiraga mu kiliziya batababarirwaga.”
Uru rubanza ryrakomeje, bikaba biteganyijwe ko ruzamara ukwezi.
Oswald Niyonzima