Urubanza rwaberaga mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris rwaregwagamo Eugene Rwamucyo rwapfundikiwe rumuhamije icyaha cya jenoside, icyo gucura umugambi wo gukora jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, rwanzura ko afungwa imyaka 27.
Nyuma y’isomwa ry’umwanzuro w’urubanza rwaregwagamo Eugene Rwamucyo, abarimo Me Gisagara Richard uhagarariye abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagaragaje imbamutima zabo. Ubwo Gisagara yabazwaga uko yakiriye uko urubanza rusojwe, yavuze ko ari ikintu cy’ingenzi kandi babyishimiye. Yagize ati “Ni ikintu cy’ingenzi kuko abantu nka bariya ni babi muri sosiyete. Nubwo hashize imyaka 30 ibyo yakoze bibaye ariko ni umuntu utarigeze agaragaza na gato ko yicuza. Ubu rero ko agiye kurara mu buroko yigeze gufungwa ariko ntabwo yari afungiwe jenoside. Ni ubwa mbere nyuma y’imyaka 30 agiye kumva uburemere bw’ibyaha yakoze, urumva rero ni ikintu twishimira.’’
Me Gisagara yavuze ko icyo yasigaranye atari imyaka y’igifungo ahubwo ari uko Urukiko rwemeje ko yagize uruhare mu gucura umugambi wo gukora jenoside. Gisagara yagize ati “Eugene Rwamucyo bamukatiye imyaka 27 y’igifungo, njye ndumva icyo nsigaranye cya mbere atari imyaka y’igifungo kuko uko byagenda kose yaba 20, yaba 30, yaba burundu, ntabwo izakuraho uburemere bw’ibyaha yakoze n’ibyo yakoreye abantu mpagarariye.’’
Akomeza avuga ko icyo yagumanye cyane ari uko urukiko rwemeje ko yagize uruhare mu gaco k’abantu bateguye umugambi wo gukora jenoside. Kikaba ari ikintu cy’ingenzi kubera ko muri iyi minsi hari kugaragara abantu bakomeje guhakana bisesuye ko jenoside itabayeho, bagashaka guhakana ko itateguwe.
Kuri Me Gisagara, imanza nk’izi zigaragaje ko habayeho koko umugambi wo kuyitegura, uru rubanza rukaba rufite akamaro kanini, bigaragaza ko uwo mugambi wabayeho, bikaba bizajya bifasha gukomeza kunyomoza abo bantu bashaka guhakana jenoside.” Urubanza rwa Rwamucyo rwapfundikiwe, rwaberaga i Paris mu Bufaransa mu rukiko rwa rubanda. Urukiko rwamuhamije ibyaha birimo icyaha cya jenoside, icyaha cyo gucura umugambi wo gukora jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, rwanzura ko agomba gufungwa imyaka 27.
Yvette Musabyemariya