Kuganirira mu gitaramo ni uburyo bwakozwe nk’ikiganiro “uruhare rw’abaturage n’abayobozi” cyari kimenyerewe mu guhuza abaturage n’abayobozi bakaganira ku bibazo ndetse n’iterambere ryabo. Iki kiganiro kije mu isura nshya y’igitaramo cyatambutse kiri kuba ‘’live’’ kuri Radio Ishingiro, Radio Izuba na Radio Isangano, ku wa 10 Kanama 2023. Cyavugaga ku matora atandukanye ashyiraho abayobozi.
Ubwo iki gitaramo cyo kuganira ku matora cyabaga, Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PAX PRESS n’abanyamakuru bo mu bitangazamakuru bitandukanye bakorana na wo bari baherekejwe na Orchestre Impala yacurangiye abatuye umurenge wa Rubaya, mu karere ka Gicumbi.
Abaturage basobanuriwe ibintu by’ingenzi bizaranga amatora y’Umukuru w’igihugu n’ayabagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, ateganyijwe kuzaba umunsi umwe mu mwaka utaha wa 2024.
Bimwe mu byasobanuwe harimo ko umukuru w’igihugu azatorerwa manda y’imyaka 5 ishobora kongerwa aho kuba manda y’imyaka 7 nkuko byari bisanzwe, kuba umuturage wese yemerewe gukurikirana igikorwa cyo kubarura amajwi nyuma yo gutora, utemerewe gutora uwariwe n’ibindi.
Ibibazo byo kubafasha kwihugura
Bamwe mu batuye uyu murenge, bagaragaje ko hari ibyo bari basanzwe basobanukiwe ariko banahugurwa ku byo batari bazi.
Ibibazo babajijwe bagombaga gusubiza Yego cg Oya. Uwitwa Musabyimana Donatha yasubije “oya’’ ku kibazo yari abajijwe kigira kiti “abafite ubumuga bwo kutabona ntibemerewe gutora”? Aha abaturage bahise basobanurirwa ko abafite ubumuga bwo kutabona bemerewe gutora, ko kandi iyo bibaye ngombwa bifashisha umwana uri munsi y’imyaka 14 ubafasha gutora iyo badashobora gusoma inyandiko zabugenewe.
Rukundo Fiacre we yasubije “oya” ku kibazo yari abajijwe kigira kiti “abagore batwite ntabwo bemerewe kwiyamamaza, bagomba gutegereza kubanza kubyara”? Rukundo yanavuze ko baba banashobora kuba babikora (kubyara) nyuma yo kwiyamamaza”, atsindira amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 5 yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza.
Umunsi w’amatora ni ryari?
Abatuye umurenge wa Rubaya kandi, banasobanuje umunsi nyirizina amatora azaberaho.
Mutashyeneza Théophile, yabajije ikibazo kigira kiti”ayo matora azaba ku itariki zingahe”?
Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’amatora mu karere ka Burera n’aka Gicumbi, Munezero Jean Baptiste, yavuze ko gahunda y’amatora itarasohoka.
Ati ”yemezwa n’inama y’abaminisitiri iyobowe na nyakubahwa Perezida wa repubulika. Nisohoka irimo n’umunsi nyirizina w’itora, tuzihutira kuyibagezaho binyuze mu maradiyo, mu nama n’ubundi buryo bwose Komisiyo y’Igihugu y’Amatora inyuramo itangaza ibirebana n’amatora”.
Ndabamenye Faustin, we yabajije ati ”ko tuzatorera rimwe Perezida wa Repubulika n’Abadepite, tuzatorera ku mpapuro twinjire mu cyumba kimwe, cyangwa tuzabanza kimwe tujye ku kindi”?
Munezero Jean Baptiste yamusubije agira ati ”ibyo byose bigenwa n’amategeko ndetse n’amabwiriza ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora”. Yongeyeho ko bari kureba uko gutora bizakorwa n’uburyo amatora azakorwamo.
Ati ”Niba muzinjira mu cyumba kimwe, niba agasanduka azaba ari kamwe cyangwa udusanduka 2, kamwe ari ak’amatora ya Perezeda akandi ay’Abadepite. Ibyo byose K,omisiyo iri kubitegura kugira ngo igikorwa kizabe kigufi kigere ku musaruro kandi kigende neza cyoroheye buri wese”.
Kwibutsa inshingano umunyagihugu
Umuhuzabikorwa wa PAX PRESS ku rwego rw’igihugu, Twizeyimana Albert Baudouin yabwiye abaturage ba Rubaya ko uyu muryango utangiye kuganira ku matora ateganyijwe umwaka utaha wa 2024 kugira ngo Abanyarwanda bibutswe inshingano z’umunyagihugu.
Yagize ati ”ni ukwibutsa ko mwebwe mufite inshingano zo gutora umuyobozi mwiza, uko mufite inshingano zo kumukurikirana mumubaza muti ko twagutoye ngo utwubakire ishuri uko wabitubwiye bigeze he? Iyo ni yo nshingano y’umunyagihugu, y’ushinzwe gutora, y’umuturage nkawe, nkanjye.”
PAX PRESS ni Umuryango nyarwanda w’Abanyamakuru baharanira Amahoro ukorana n’abanyamakuru basaga 200.
Kuva mu mwaka wa 2013, watangije ibiganiro (community debate) aho abaturage babwiraga imbonankubone abayobozi babo ibibazo bafite, ibindi bakabibwira abanyamakuru bakorana na wo bakabikorera ubuvugizi, binyuze mu kiganiro “Urubuga rw’abaturage n’abayobozi”.
Igitaramo (caravane) ku matora, na bwo akaba ari uburyo bushya bwatangirijwe mu murenge wa Rubaya, buzagera no mu yindi mirenge yo hirya no hino mu gihugu. Buzajya bukorwa abaturage basusurutswa n’abahanzi bakunzwe bateganyijwe uwo munsi, ari nako baganirizwa ku bikorwa by’amatora atandukanye ashyiraho inzego z’ubuyobozi.
Umuhoza Nadine