Urukiko rukuru rw’Ubujurire mu Misiri ruherutse guhanagura kuri Hosni Mubarak wahoze ari Perezida wa Misiri, ibyaha by’ubugambanyi n’urupfu rw’abatari bashyigikiye ubutegetsi bwe baguye mu myigaragambyo bakoze muri 2011 yaje no kumuhirika ku butegetsi.
Nyuma yo guhanagurwaho ibyo byaha bitegerejwe ko Mubarak afugurwa muri iyi minsi nkuko ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters byabitangaje.
Mubarak yafunzwe ubwo mu bihugu by’Abarabu biherereye mu Majyaruguru y’Afurika habaga inkundura y’impinduramatwara yavanyeho bamwe mu baperezida baho mu 2011.Icyo gihe yafunzwe akekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bw’abatavuga rumwe na we anakurikiranyweho ibyaha bya ruswa byavugwaga mu butegetsi bwe yamazeho imyaka 30.
Mubarak w’imyaka 88 yafashwe muri Mata 2011, kubera ikibazo cy’uburwayi afungirwa muri gereza ya gisirikare ahari n’ibitaro yavurirwagamo.
Uwamwunganiraga mu mategeko, Farid El Deeb yavuze ko ashobora gufungurwa uyu munsi ku wa kabiri mu gihe nta gihindutse, agahita ajya kuba mu nzu ye iherereye ahitwa Heliopolis.
Mubarak yari yakatiwe igifungo cya burundu muri 2012 ku byaha bifitanye isano n’urupfu rw’abantu 239 baguye mu myigaragambyo yamuvanye ku butegetsi, nyuma aza kugihanagurwaho.
Umuhindo w’impinduramatwara wabaye mu bihubu by’Abarabu watumye uwari perezida wa Tuniziya Ben Ali ahungira muri Arabie Saoudite naho Muammar Gaddafi wari perezida wa Libya aza kwicwa n’abataravugaga rumwe na we bamurwanyaga.
Ntakirutimana Deus