Bamwe mu bahawe biogaz n’imbabura za rondereza n’umushinga Green Gicumbi, ukorerwa mu karere ka Gicumbi, mu ntara y’Amajyaruguru mu rwego rwo kugabanya ibicanwa byatumaga bamwe bajya gusenya inkwi, bavuga ko byatumye batakijya kwangiza amashyamba. Ubu nabo ngo bazi uruhare rwabo mu kubungabunga ibidukikije
Mukantwari Gaudiose w’imyaka 47 y’amavuko atuye mu mudugudu wa Rwasama akagari ka Gacurabwenge mu murenge wa Byumba aho abana n’abuzukuru be 2. Yoroye inka 2 zimufasha kubona amase yo kubyazamo biogaz yifashisha mu gikoni. Iyo yubakiwe ifite metero kibe (6 m³) akaba yarubakiwe n’ikigega cy’amazi kimufasha kuvanga ayo mase mu masaha y’ikigoroba kuko aribwo aba yabonetse. Uyu mubyeyi avuga ko atarayihabwa yajyaga gusenya inkwi mu mashyamba dore ko ngo nta n’ishyamba yari afite. Ati”njyewe bakimara kumbwira ko bagiye kumpa biogaz narishimye by’intangarugero!”
Akomeza avuga ko bamubwiye ko bagiye kumwubakira ikigega cya Biogaz yabanje kugira imbogamizi z’uko aho cyari kubakwa hari hato ariko ashakisha ahanini.Ati”twarahashakishije tubona barabyemeye.Rero narabyishimiye kuko hari byinshi yangejejeho na n’ubu ikingezaho, akaba ariyo mpamvu nanjye nyitaho”.
Guteka kuri biogaz bisaba kugira amase ahagije ndetse no kumenya kuyavanga kugira ngo abashe gutanga umuriro abayifite batekaho. Mukantwari avuga ko guhorana amase ahagije bituma atabura umuriro. Ati”ngira amase ahagije ku buryo hari n’abo najyaga mfasha kuyabona, wenda bagize nk’umuriro mucyeya, ariko rwose ndayabona kandi ahagije sinjya mbura n’umuriro kandi uhisha vuba, hari n’ubwo ntekaho inkono n’eshatu n’enye kandi umuriro ukaba ukirimo nta kibazo”. Yongeraho ko kuvanga biogaz bitamusaba imbaraga ku buryo yakenera umufasha. Agira ati” nta mbaraga bisaba nanjye ndabikora, bitagombereye umuntu w’umugabo ufite imbaraga.”
kurondereza inkwi
Mu gihe Biogaz yahawe bamwe mu baturage bafite ubushobozi bwo korora inka zibafasha kubona amase, abandi bo mu cyiciro cy’abatishoboye bo bahawe imbabura zirondereza inkwi zizwi nka songa. Bamwe mu bazihawe bo mu mirenge ya Shangasha, Manyagiro na Kaniga bavuga ko zituma bacana inkwi nkeya. Umukecuru wo mu murenge wa Manyagiro na we wahawe iyi mbabura, asobanura uko iyo mbabura ikora agira ati”nshyiramo utwo dukwi tugufi, nabanje gucana mu mashyiga twamara gufatwa, amakara yamara kugeramo izisigaye nkazivanamo ngapfundikira nkabireka bigashya. Inkwi zabaye nkeya”.
Mukandekezi Spéciose wo mu murenge wa Shangasha, na we ashimangira ko Imbabura yahawe iteka vuba kurusha guteka ku mashyiga kandi ikoresha inkwi nkeya. Ati” uracana igashyuha vuba, icyo utetseho kigashya vuba”. Undi uvuga ibyiza by’iyi rondereza ni Nkwaya Alphonse wo mu mudugudu wa Mubuga mu kagari ka Kizigurwa mu murenge wa Kaniga, agira ati ”ibyiza by’iyi songa igabanya inkwi ku bicanwa wagacanye mu bihe bisanzwe, nicyo cyiza cy’aya mashyiga.” Mukantagozera Jacqueline na we avuga ko iyo atetse ku mbabura ya rondereza, bituma ibyo kurya bishya vuba kandi neza. Ati” ngicana ku mashyiga, wasangaga ncana umuyaga ukajyana umuriro, nk’iyo utetse ibijumba hari ubwo bishya uruhande rumwe, ukagomba guterura ugahindura. Ibi rero nibyo byiza!” Akomeza avuga ko kuva yayibona nta mbogamizi agihura nazo.
Gucana udushami aho gutema ibiti
Imbabura zirondereza ibicanwa aba baturage bahawe bacanamo udushami tw’ibiti nkuko bisobanurwa na Rurangwa Félix, umukozi ushinzwe imicungire irambye y’amashyamba no kubyaza umusaruro ibiyakomokaho mu mushinga wa Green Gicumbi. Agira ati”aho gutema ibiti bakuraho udushami amashyamba agakomeza gukura akazabaha undi musaruro urimo imbaho bakabona amafaranga”. Rurangwa akomeza avuga ko muri iyo mirenge uko ari 3, Shangasha,Manyagiro na Kaniga bamaze guha abaturage imbabura za rondereza ibihumbi 12 mu gihe izimaze gutwangwa n’umushinga Green Gicumbi zose hamwe zingana n’ibihumbi 14. Biogaz zimaze kubakirwa abagaragaje ko bafite ubushake ndetse n’ubushobozi bwo kuzitaho ni ukuvuga abafite inka ziri hejuru y’ebyiri kandi bashobora kubona amazi, zo ni 10 zatanzwe kuva mu mwaka wa 2021, zikaba kandi zishobora kumara imyaka irenze 20.
Umuhoza Nadine