Kuri uyu wa kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021, mu gihugu cy’Ubufaransa hakomeje urubanza ubushinjacyaha bukurikiranyemo Muhayimana Claude uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.
Claude Muhayimana aziko jenoside yabaye nubwo ahakana uruhare yayigizemo muri 1994. Ibi yabivugiye mu rubanza ruri kubera mu rukiko rwa rubanda (cours d’assise) rw’ I Paris.
Muhayimana Claude akomoka mu murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, mu yahoze ari komini Gitesi. Yari umushoferi wa Guest House ya Kibuye. Uyu mugabo w’imyaka 60 y’amavuko wabonye ubwenegihugu bw’ubufaransa mu mwaka wa 2010, ashinjwa ubufatanyacyaha no kuba icyitso (complice) kuko yafashije mu buryo bwa ngombwa gukora icyaha cya Jenoside. Ku munsi wa 2 w’urubanza rwe, Claude Muhayimana wasomewe ibyaha aregwa, yabihakanye avuga ko we yari umushoferi usanzwe ndetse ko mu 1994 ngo yafashije ingabo z’ u Bufaransa. Avuga ko ngo hari ubutumwa (courrier) bwa Général Patrice Sartre yamutwariye.
Abarokotse Jenoside bo siko babibonye
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Karongi, aho Claude Muhayimana yakorewe ibyaha ashinjwa, bavuga ko uko bamubonye butandukanye n’uko we avuga. Kanyabashi Anastase w’imyaka 63 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe abatutsi ubu atuye mu Kagali ka Nyarusazi, muri uwo murenge. Avuga ko Muhayimana Claude mbere ya jenoside yari umuntu nk’abandi, ariko mu gihe cya Jenoside ahinduka mubi.
Akomeza avuga ko ku itariki 14 Mata 1994 ubwo yari yahungiye hamwe n’abandi bahigwaga ku gasozi ka Ruhiro, yamubonye mu gikundi cyarimo abantu baje kwica mu mujyi wa Kibuye. Ati”kuko twari ku gasozi abari abagabo n’abakobwa baduherezaga amabuye tukayabatera, hari saa cyenda, igitero turagitsinda basubirayo. Na we rero yari ari mu bazamutse kuko imodoka yabatwaragamo yarayisize arazamuka.Icyo gihe nta ntwaro yari afite”.
Kanyabashi akomeza avuga ko ku itariki ya 15 Mata 1994, Muhayimana yaje atwaye umujandarume witwa Buffaro (n’ubu ufunzwe) icyo gihe wari ufite ipeti rya suriyetona n’izindi nterahamwe nkeya mu modoka ya Hilux y’umutuku bagera i Nyamishaba ahantu hari ikibuga. Uvuye ahantu bororeragamo inka ngo hari hari igaraje, Muhayimana aparika imodoka muri iryo garaje bavamo afite agapanga gato kameze nka kupakupa k’agace. Ati “hari abajandarume bari bari kurasa hejuru mu gahinga bari kumanura abantu bagira ngo babarundanye mu kigo cy’amashuri…kandi koko niko byagenze”. Akomeza avuga ko abari muri icyo gitero hari abakobwa babwiraga ngo aho kubatema nibirohe mu Kivu, bagera ku gasozi kari hafi y’I Nyamishaba aho bororeraga inkoko, aho ngo niho ababaga bazi koga bomokaga abandi bakabatema. Ati”ariko sinavuga ngo Claude Muhayimana yatemye nde? Bari benshi, kuvuga ngo kanaka yatemye nde, ntabwo nabisobanukirwa; ariko ibyo bitero yari abirimo, nibyo muherukamo”.
Nyiransengimana Espérance w’imyaka 51 y’amavuko utuye mu murenge wa Mubuga mu kagari ka Ryaruhanga, umuryango we w’abantu 10 waguye mu bitero byagabwe mu Bisesero. Icyo gihe yari yarahishwe n’interahamwe. Ati” iyo modoka yarayitwaye y’ubururu, ageze mu bisesero, agaruka gutwara interahamwe zari hano mu isenteri ku Mubuga bajya kwica”. Nyiransengimana akomeza avuga ko abagiye kwica bagarutse, interahamwe yari yaramuhishe yamubwiye ko uriya mugabo Claude azagaruka kubatwara ku munsi ukurikiyeho kuko ngo noneho bari bananiwe. Ati” kandi koko barabyutse mu gitondo, bahagarara hano muri rond-point, uwo Claude araza abasubiza mu Bisesero, ni bwo hapfuye n’abantu benshi cyane kuko yari yabanje kujyana interahamwe zo ku Kibuye n’iza hano ku Mubuga. Iyo yazaga kubafata hano, nibwo mu Bisesero hapfaga abantu benshi cyane.”
Bamwe mu barokokeye I Nyamishaba mu gihe cya Jenoside ngo babonye Claude Muhayimana atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Hilux y’umutuku (ya Projet Pêche yatwaraga mbere) bemeza ko abagiye bamubona ahantu ha kure muri za Gitwa, Karongi na Bisesero yatwaraga imodoka y’umugabo bahimbaga Bongo ya Daihatsu (yari yarasahuye) kugira ngo atware interahamwe nyinshi.
Muhayimana aziko ko Jenoside yabaye
Claude Muhayimana wahakanye ibyaha aregwa, ntiyemeye ko habayeho umugambi wo gutegura Jenoside kuko avuga ko yari umushoferi atari kubimenya ariko icyo azi ari uko habayeho jenoside yakorewe abatutsi.
Uru rubanza ruzamara ibyumweru bine rubera mu rukiko rwa rubanda (cours d’assise) rw’ I Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, ku munsi wa mbere warwo,radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI yatangaje ko rutegerejwemo abatangabuhamya 50, barimo 15 bazaturuka mu Rwanda.
Gusa hari bamwe mu barokokeye jenoside yakorewe abatutsi ku kibuye bagaragaza impungenge zuko abatagabuhamya batoranyijwe. Kanyabashi Anastase agira ati ”numvaga hagombye kugenda ababonye akora icyaha,ubwo ni abarokotse, hakagenda n’abafunguwe ariko bakoranye ibyaha bakagenda mu rwego rwo kumushinja kuko bafatanyije gukora icyaha.Abarokotse bakagenda nk’abakorewe icyaha”. Akomeza avuga ko iyo umuntu agiyeyo yarakoze icyaha ari mwene wabo (ngo burya abanyarwanda bajyaba girana amasano abandi batazi) akaba yaberere icyaha.
Urubanza rwa Claude Muhayimana, ni urwa kane rw’abakekwaho Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rubereye hanze y’u Rwanda. Izi manza z’abanyarwanda zibera mu bihugu by’Ububirigi n’Ubufaransa mu nkiko twakwita iza rubanda (Cour d’Assises), abayamategeko bemeza ko ziba ahanini mu rwego rwo guhana abagize uruhare mu byaha byakorewe inyoko muntu, gutanga ubutabera kubabikorewe, ndetse no guca umuco wo kudahana.
Umuhoza Nadine