Hakenewe ubufatanye mu gukurikirana abakekwaho jenoside bari hanze

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda, avuga ko inama mpuzamahanga kuri jenoside iri kubera mu Rwanda ishobora kugira icyo ihindura ku bihugu bidashaka kohereza mu Rwanda abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi n’ibikibigendamo gahoro. Yabitangarije i Kigali, ahateraniye inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ihuje abantu batandukanye baturutse hirya no ku Isi bafite aho bahuriye n’ubutabera, “Inama…

Read more

Inkiko za rubanda ziburanisha abakekwaho jenoside zikora zite (Cours d’Assises)

Guhera taliki ya 22 Ugushyingo kugeza ku ya 17 Ukuboza 2021, mu rukiko Rwanda rubanda mu Bufaransa hazatangira kuburanishirizwa urubanza rwa Jean Claude Muhayimana, ukurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Benshi bibaza ku mikorere y’izi nkiko ziba zirimo abacamanza b’umwuga n’inyangamugayo zigira uruhare mu rubanza. Aba bahuriza kuki? Bagira uruhe ruhare mu…

Read more

Umucamanza Theodore Meron yeguye

Urwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT) rwatangaje ko Umucamanza Theodor Meron yamenyesheje Umunyamabanga Mukuru wa Loni, ubushake bwo kwegura ku buryo ku wa 17 Ugushyingo 2021 atazaba akibarizwa muri uru rwego. Meron yari amaze imyaka igera kuri 20 mu rwego rw’ubutabera mpuzamahanga uhereye igihe yabereye umucamanza y’Urukiko Mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho iyahoze ari Yougoslavie…

Read more

Inama ntegurarubanza y’urubanza rwa Kabuga igiye guterana

Urwego Rwasigariye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (MICT), rwatangaje ko ku itariki ya 6 Ukwakira uyu mwaka, hazabaho Inama ntegurarubanza y’urubanza rwa Kabuga Félicien ufunzwe akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi nama izaba igamije gusuzuma ibijyanye n’urubanza rwa Kabuga mbere y’uko rutangira kuburanishwa mu mizi, aho uruhande rw’Ubushinjacyaha ruhagarariwe na Serge…

Read more

Ubufaransa bwongeye guta muri yombi Isaac Kamali

Ubutabera bw’Ubufaransa bwongeye guta muri yombi umunyarwanda Isaac Kamali ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, akaba akurikiranyweho icyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Kamali w’imyaka 72 yafashwe n’ubutabera bw’Ubufaransa ku wa kane taliki 16 Nzeri 2021 nk’uko byatangajwe n’ishami ry’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa rishinzwe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba. Ubutabera bw’u Rwanda bwari bwaramukatiye igihano…

Read more